Baturage ba Nyamagabe muraho!
Mwakoze kubona uyu mwanya, mugasiga imirimo yanyu mwakoraga, mukaza hano ngo tuganire.
Ndishimye rero nanjye kubona umwanya wo kuza kongera kuba ndi kumwe namwe.
Duheruka nanone hano,. hashize igihe, igihe twari mu yindi mirimo Hari ibyo twumvikanaga icyo gihe. Ubwo ni byiza ko bigera igihe na bwo tugahura tukabisuzuma aho tugeze mu guteza imbere igihugu cyacu, mu kwiteza imbere ubwacu.
Nagira ngo kandi mbashimire byinshi mumaze kugeraho twabwiwe n’abayobozi. Hari intambwe igaragara nini imaze guterwa. Ariko aho tuva ni kure.
Ntabwo turagera aho twifuza, ugendeye no ku mibare yavuzwe y’ibyagiye bikorwa, ibigeza amazi ku baturage, ibijyanye n’imihanda, n’inganda n’ibindi bikorwa; hari intambwe. Ariko iyo ugana ku 100%, ukaba uri kuri 40%, ntabwo ari byiza! Ndashaka ko tuzamuka, tukarenga kuri 50% nibura.
Iyo wavuze nk’amazi, amazi, hari ibice bimwe bavuze biri muri za 60%, ariko kuki bitanajya imbere bikagera no kuri 80, 90? Abaturage bose bakeneye amazi meza, amazi meza kandi abegereye atari ukugenda ibirometero bitanu, icumi ushaka amazi.
Ibyo ni ugushaka uko byahinduka. Ndetse hari abari hasi cyane. N’ubwo hari ibyavuzwe, tugomba kuvuga no kwibuka ndetse n’abakiri inyuma cyane.
Hari ibyakomeje bigaruka kuva ejo aho nagiye njya hose. Uyu muhora wa Kaduha – Gitwe ntabwo ukwiriye gusigara inyuma. Ukwiye kujyana natwe mu ntambwe dutera.
Hagaragarayo ubukene bwinshi, nta mihanda nyine ihari, nta bikorwaremezo bihari, n’ibindi byinshi urabibona, ubona na… cyangwa se urabyumva iyo abantu babisobanura. Ibyo bikwiriye guhinduka.
Guteza igihugu imbere ni uguteza ibice by’igihugu byose imbere. Ntabwo Nyamagabe uko yaba imeze yakwishima cyangwa yagendera ku majyambere ari i Kigali, mu mujyi mukuru w’Igihugu; ntabwo yabigenderaho. Nyamagabe igomba kugira amajyambere yayo asanga ay’ibindi bice by’igihugu. Bityo ni bwo igihugu cyose kizamuka.
Nyamagabe rero, ku buryo bw’umwihariko, ibikorwa nibyo birahari kandi ndabashimira, biragenda bigaragara: ari abikorera, ari inzego za Leta, ari Leta ubwayo ibyo yaba ikora. Yego intambwe irahari, ariko ntituragera ahashimishije. Twongere imbaraga.
Imbaraga rero ziba mu bufatanye, mu bwuzuzanye. Abayobozi, abayobozi ku rwego urwo ari rwo rwose bagombaga kubanza kumva inshingano iremereye bafite, bagahangayikishwa n’uko abaturage bayoboye hari ibyo bakeneye, bifuza, ubundi bishobora kuboneka, ariko bitabageraho.
Ibyo hagati aho ni byo bidusaba ko dukora, ko dukorana, abayobozi bagakurirkirana bakamenya igikenewe, bakamenya n’igishoboka, cyangwa se mu gihe runaka. Hari ikidashoboka ubu ariko mu mezi ari imbere kikaba gishoboka. Ibyo byose rero ugomba kubitekereza. Igishoboka uwo mwanya kikaboneka, ikizashoboka mu kwezi gutaha kikazaboneka. Ibindi bikomeye bishaka umwaka ibyo na byo bikaba bizwi kandi abantu bakora kugira ngo bagere aho ngaho.
Ibyo rero bishoboka iyo imyumvire ari mizima hagati y’abayobozi n’abaturage n’abikorera n’izindi nzego bireba mu buzima bw’Igihugu cyacu.
Ibyo rero bisaba umuco. Mu Kinyarwanda umuco uvuze ibintu byinshi. Umuco ujya mu myifatire, ukajya mu mikorere, ukajya mu myumvire. Tugomba kugira umuco rero ushaka gukora kandi kugira ngo duhindure ubuzima bwacu.
Iyo uwo muco udahari n’ibikoresho iyo bihari ntacyo ugeraho. Ibikoresho bihari ntibikoreshwa cyangwa se bikoreshwa nabi. Iyo umuco ubuze, igihe cyose rero ni ukwibukiranya umuco tugomba kugira, ibyo ugomba gukora, gukorera mu gihe, gukora ibinoze, kugira ngo noneho ibivamo bibe bidushimishije, bitubereye. Ibyo bihera ku bayobozi, abo bayobora, bityo noneho bikagaragarira mu byavuye mu byo twakoraga, abantu bavuga ko bishimiye cyangwa se igihe byabuze ukaba uzi ko bibafiteho ingaruka cyangwa se babinenga.
Reka ntange urugero, n’ejo nabibwiye abo twaganiraga. Hari ibintu tuba dukeneye, tuzi, tuvuga, ndetse hari n’uburyo bw’imikorere, hari n’uburyo bw’ibishoboka, ibikoresho. Mu kanya bamaze kuvuga uruganda rw’ingano, hano muri Nyamagabe, n’ubushize naje hano bararumbwira, kandi mpaheruka kera.
Nibyo koko twaranasezeranye tuvuga ko hari n’icyo twafasha, kugira ngo ibikenewe biboneke. Ariko kugeza ubu, ntabwo ndabona uwansobanurira impamvu uruganda rushya, rugezweho rwatunganya ingano zo muri Nyamagabe, zanakongera zikaba nyinshi, impamvu bitaboneka. Sinzi niba hano hari ufite igisobanuro. Ubwo, mu bindi biganiro turi bugire wenda araza kudufasha abisobanure.
Ariko buri kintu cyose cya ngombwa gikenewe, cyihutirwa, iyo kigomba gutwara, icyashoboraga gukorwa mu cyumweru kimwe, mu kwezi kumwe, kigakorwa mu myaka itatu, iyo mikorere ntabwo itunganye. Ntabwo ari yo. N’ibigoranye uramenya uti imbogamizi ni iyi, icyagoranye ni iki, abantu bakakimenya noneho bakagifatira ingamba.
Ariko kuba ufite ikibazo ukacyicarana gusa ntugire icyo ugikorera, ugahora ukivuga, turaza kubisubiramo ndaza kubaza abayobozi hano.
Kuko kujya bategereza naje hano bakambwira urutonde rw’ibibazo kandi bimwe banafitiye n’ubushobozi n’ibyangombwa gukemuka ntabwo mbyumva neza. Ntabwo mbyumva.
Nta n’ubwo batinya kuvuga ko…, ukamubaza uti habaye iki?” ati tugiye kubikora. Ubwo ni ukuvuga ngo ntacyabaye mu by’ukuri. Ntacyari kibuze, iyaba cyari kibuze yakivuga, ariko iyo akubwiye ngo ubu tugiye kubikora… ariko utakaje imyaka itanu, utaye igihe cy’imyaka itanu ariko urambwira ubu ngo ugiye kubikora. Wabujijwe n’iki kubikora igihe byari bikenewe, byavugwaga?
Kandi ni ibigenda bigaruka buri gihe, buri gihe ukabaza uti habuze iki? Ntihagire ugusobanurira icyabuze, iyo adashoboye kugisobanura ni ukuvuga ngo ntacyabuze. Uwabuze ni we wagombaga kubikora.
Iyi mikorere ntabwo ari yo njye numva twasezerenye, tuvuga buri gihe, mu buryo bw’imikorere yacu nk’abanyarwanda, ibyifuzo dufite byo gushaka gutera imbere, byo kwihuta, gukora ibishoboka byose. Ndavuga kandi ibishoboka. Ntabwo mvuga, ntabwo njya nsaba… tujya twibwira ko hari ukora ibidashoboka.
Ibishoboka bibuzwa n’iki gukorwa noneho ngo tuganire ibidashoboka cyangwa ibivunanye igihe runaka tube tubishakira na byo uburyo twazagera ku bisubizo?
Rero ni wo wa muco navugaga, nahereyeho, umuco, umuco wo kudatekereza muri ako kanya igishoboka, icyakorwa cyangwa se no kumenya igikenewe n’ingaruka zacyo ku buzima bw’abantu. Ugasanga uwo muco unafitwe n’ufite ikibazo. Wowe ufite ikibazo ariko ufite umuco wo kudashaka kugikemura, kinashoboka no ku giti cyawe. Ku muntu umwe ufite ikibazo, umuntu yakubwira ati igisubizo cy’iki kibazo ni iki ngiki kandi uragifite, wagira utya ukagera ku cyo wifuza; ugategereza ukavuga uti nzabikora ejo, nzabikora umwaka utaha, byashoboka?
Rero icy’ingenzi cyanzanye guhura namwe no kuganira namwe no kubashimira ibyo twakoze guhera 2017 kugeza uyu munsi. 2017 naje hano mfite ibyo mbasaba, murabimpa, nanjye mbasezeranya kugira ibyo nabaha. Ariko icyo gihe twese hari aho…, Ibyo icyo gihe byo mwarabitanze ariko ntabwo ari aho byari kugarukira. Ibyo muri 2017 mwatanze byaduhaga aho duhera kugira ngo dufatanye, dukore, tugere kuri byinshi.
Na bimwe nabasezeranyije, nabibasezeranyaga nzi ngo bizashoboka ari uko namwe mubifitemo uruhare. Iyo mutabigizemo uruhare ntabwo iyo ntego tuyigeraho. Byangaruye hano rero kwibutsa ko hari byinshi dukwiriye kuba dukora, dutunganya kugira ngo dushobore gutera imbere. Kuva aha rero , ibindi byo sinirirwa mbitindaho ibijyanye n’umutekano n’iki. Umutekano muri rusange urahari, hari utuntu duke duturuka hakurya y’imipaka ariko ibyo nabyo bizajya ku murongo byanze bikunze.
Ariko ku ruhande runini rw’umutekano uhari ndagira ngo mbibashimire uko mubifata mu nshingano zanyu. Ni mwe mutuma uwo mutekano uhari bihagije. Ibisigaye ubwo n’izindi nzego zizongera umurego, zirusheho gufatanya n’abaturage, ibyo bibazo bizakemuka.
Mu magambo make rero nsubiyemo, umuhora wa Kaduha – Gitwe, n’ubwo ari wo nkoresheje ariko ubwo ndavuga n’ahandi aho ari ho hose haba hagaragara kutihuta dutera imbere, ndashaka ko tubihagurukira, icyo kibazo na cyo tukagikemura.
Ndifuza ko dukemura ikibazo cy’abayobozi, cy’ubuyobozi butindana ibintu, butindana ibibazo n’ibifite ibisubizo ntibiboneke. Ibyo ndifuza nabyo, turaza kubisubiramo, turaza kubikurikiranira hafi turebe ko ibishoboka byakorwa.
Reka ndangize mbashimira, usibye imirimo myiza mwakoze, hari n’igihe ndetse twagize abantu batagishobora kugira icyo bakora bitewe n’icyorezo. Na byo umuco mwiza wo kumva, wo gukorera hamwe ugezweho wadufashije kugira ngo tunyure muri icyo cyorezo ku buryo bushobotse neza. Abacu bo cyahitanye ibyo birumvikana, birazwi, ariko dukora kugira ngo twe gutakaza abantu benshi. .Ni yo mpamvu nibwira ko wa muco nibwiraga wo gukora ibishyitse no kugira ngo dukorane twihute, Ndabashimira ukuntu mwifashe muri kiriya cyorezo cya COVID-19, mu bigoranye cyane, abantu badashobora kugira aho bajya, badashobora kugira icyo bikorera, badashobora gukemura ibibazo uko byifuzwaga, ariko tukabinyuramo.
Naho ubundi byashoboraga no guhitana benshi barenze abatakaje ubuzima, byashoboraga no kwikuba n’inshuro 10 cyangwa zirenze, ariko ndabashimira. Kandi aho ngaho, inzego zose zarafatanije, abaturage, inzego za Leta, abikorera, ab’amadini, abayobozi mu nzego z’amadini n’izindi nzego, abantu bose bakoreye hamwe nyine. Icyorezo, usibye ko cyari cyateye isi yose ariko cyateye igihugu. Dukomereze aho ngaho. Uwo muco ni mwiza.
Baturage ba Nyamagabe rero ndabashimiye, ndifuza ko tuzakomeza tukabana hafi tukagera kuri byinshi. Ubwo ningaruka tujye tuganira ibyagezweho byinshi kuruta ibitaragezweho bikeya.
Mugire umunsi mwiza rero, ubwo ahasigaye, ibiganiro twabikomeza mu buryo bw’abashaka kugira icyo babaza cyangwa icyo ari cyo cyose batugezaho. Umwanya ni uwanyu. Murakoze.