Mwaramutse.
Nishimiye kuba ndi hamwe namwe mu muhango wo kwinjiza mu rwego rwa Ofisiye mu Ngabo z’Igihugu ba ofisiye cadet bari hano imbere yacu.
Ndagira ngo mbanze mbashimire mwese kurangiza amasomo yanyu neza, uyu munsi mukaba muyasoje ku mugaragaro.
Mugeze kuri uru rwego kubera umwete, umurava n’imyifatire myiza.
Ibyo mumaze kugeraho rero bikwiye kubatera ishema, bikabaha n’imbaraga zo gukora kurushaho, mukagera no ku bindi byisumbuye mu mwuga w’igisirikare.
Ingabo z’u Rwanda zifite amateka yihariye. Gukorana kwazo n’abaturage mu buryo bwa hafi, byatumye u Rwanda rukomeza gutera imbere. Nkaba mbasaba gukomeza muri uwo murongo no kudatezuka kuri iyo ntego.
Kugira ngo duhindure Igihugu cyacu, gikomeze gutera imbere, bisaba kugira igisirikare cy’umwuga, gifite imbaraga, n’imyifatire myiza.
Izo ngabo zikaba zigizwe na ba ofisiye, n’abasirikare ba RDF, umwe ku giti cye. Kugira ngo twubake ubushobozi n’izina ryiza ry’Ingabo zacu, ni ngombwa ko buri wese yiyemeza kuzuza inshingano ze uko bikwiye, akagira n’imyitwarire ikwiye.
Akazi mukora n’inshingano za RDF, n’icyo ibereyeho, ni byo bituma Abanyarwanda n’abaturarwanda bose bumva ko bafite umutekano usesuye, bagakora ibikorwa byabo mu mudendezo.
Ubushobozi rero twubaka muri mwe bufite izindi mpamvu nyinshi nakongeraho. Twubaka imbaraga n’ubushobozi, kandi ntawe bikwiye gutera ubwoba cyangwa guhungabanya umutekano we. Ndavuga ahandi. Ahubwo Uhereye no mu baturanyi ukajya n’ahandi twifuza umubano mwiza, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo uwo mubano uboneke, duhereye ku baturanyi ari amajyepfo, ari uburasirazuba, ari uburengerazuba, ndetse n’amajyaruguru.
Ariko icyo twubakira ubwo bushobozi ni ukugira ngo u Rwanda rugire umutekano, ndetse uwo mutekano tuwubakireho dutere imbere. Ariko noneho, no kugira ngo byumvikane ko icyo gihe iterabwoba ryatuzaho, twahangana naryo uko bikwiye.
Icyashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu cyacu icyo ari cyo cyose, aho cyava hose, ubwo bushobozi ni ko twifuza kubukoresha. Ntabwo twifuza kubukoresha hanze y’igihugu cyacu, tugira uwo dutera ubwoba cyangwa uwo tugirira nabi. Oya. Ahubwo ni ukwirinda icyaduhungabanya.
Ndetse, bikanumvikana ko uwashaka guhungabanya umutekano wacu, ubusugire bw’igihugu cyacu, bitamugendera neza. Ni ukuvuga ko bihenze cyane. Byamuhenda. Byamusaba ikiguzi atari yatekereje.
Naho ibyacu bigarukira ku kubaka ingufu, ukongeraho noneho ahubwo, no kugira ngo tube twafasha mu buryo bwo kubaka umutekano ahandi igihe twifashishijwe.
Ibi bigaragarira mu bikorwa byagiye bigaragara hanze aho twasabwe gukorana n’inshuti, ibindi bihugu, ndetse na Loni mu kuzana amahoro cyangwa gushakisha amahoro mu bihugu bitayafite. Icyo gihe twagiye tubyitabira vuba na bwangu.
Ibyo rero mbisoza, nagira ngo nibutse ingabo za RDF n’abarangije amasomo uyu munsi ko;
Mutangiye urugendo rwanyu mu nzira y’ubuyobozi muri ibyo bikorwa biranga ingabo z’u Rwanda. Mugomba guhora muzirikana ko umurimo wanyu, mbere na mbere, ari ugukorera Abanyarwanda, ababyeyi banyu, abavandimwe banyu, aho mukomoka.
Iyi ni inshingano iremereye mugomba guha agaciro ikwiriye.
RDF igakomeza kwiyubaka no gutanga umusanzu aho bibaye ngombwa, haba mu baturanyi cyangwa se n’ahandi hirya mu bihugu bya Afurika cyane cyane.
Turishimira ko Rwanda Military Academy ikomeje kubaka ubushobozi bwo gutanga ubumenyi buhanitse mu masomo rusange n’aya gisirikare.
Ndagira ngo nshimire abatanga amasomo n’amahugurwa, ubuyobozi bw’iri shuri, n’ubwa RDF, intambwe nziza ikomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye.
Abafite amahirwe yo kwiga no guhugurirwa hano bagomba gukoresha uko bikwiye ibyo iri shuri ritanga, bakanafasha kuriteza imbere.
Nsoza, nagira ngo nongere nshimire ababaye ba ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda.
Ndashimira kandi imiryango yanyu, n’inshuti zanyu, babashyigikiye mu masomo yanyu, n’ubwo batashoboye kuba hano kubera icyorezo cya Covid-19.
Turabifuriza mwese ishya n’ihirwe mu murimo mutangiye nka ba ofisiye muri RDF, tubizeza kandi inkunga yacu kuri mwebwe ariko namwe mutanga inkunga yanyu kuri RDF.
RDF ni nk’umuryango twese duhuriyemo. Nagira ngo mbabwire ko ari umuryango umeze neza, mwiza, twese twishimira kuba turimo. Bityo rero iryo zina ryiza rizakomeze kubagaragaraho, mukomeze kuryubaka, ari nako twubaka igihugu cyacu.
Asanteni Sana.