Muraho neza.

Nagira ngo rero dukoreshe umwanya muto kugira ngo abantu bave hanze bareke kunyagirwa.

Naje hano n’abandi bayobozi ba Leta, ariko byari ukubasura no kubasuhuza no kubihanganisha kugira ngo mukomeze mwihangane nk’uko n’ubundi mwihanganye.

Ibi biza byatugwiririye, imyuzure, amazu yangiritse, abacu twatakaje ari nacyo kibazo kinini cyane,  abakomeretse, ibyo byose ndabizi ko abagishoboye kuba bariho muhanganye na byo.

Icyanzanye hano kwari ukubasura kandi ngira ngo mbabwire ko tubatekereza. Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije kubona uko mumeze, ndetse dushakisha ibishoboka byose, kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo.

Ndetse wenda mu gihe gito gishoboka abashobora gusubira  mu byabo bashobore kuba babisubiramo. Ariko cyane, ubu cyane cyane  turacyahanganye no kugira ngo mushobore kugira nibura ubuzima no muri iki gihe mutari mu ngo zanyu cyangwa se mudashobora kwikorera imirimo musanzwe mukora, mudashobora kwigaburira uko bisanzwe, ibyo ni byo twahagurukiye kugira ngo dushake ibishoboka byose tubafashe.

Aho bitagenda neza cyangwa bitagenze neza, na byo muri iki gihe turabikosora kugira ngo,… kuko ibishoboka ni byinshi, Hari ubwo abantu bakora ibintu ariko ntibakore uko bingana turagira ngo rero ibishoboka, ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse, cyane cyane gufasha abana,  impinja zidafite icyo kurya, zidafite uko zimeze, abababyara, ababyeyi babo n’ibindi, ibyo rwose turabyihutisha mukomeze mwihangane mutwihanganire. Cyane cyane ni cyo cyanzanye hano.

Hanyuma ibindi by’ibihe, imvura, izuba biza ku buryo budasanzwe, bigahitana ubuzima bw’abantu cyangwa se bikangiza imyaka, ibyo bihe bidasanzwe bikangiza byose harimo n’ubuzima bw’abantu, ibyo hari aho biturenga ntacyo twari gukora kugira ngo tubuze umwuzure cyangwa tubuze imvura kugwa, ariko gufasha abariho abashoboye kubikora ibyo ngibyo byo biri mu bushobozi bwacu, tugomba kubikora.

Ngira ngo rero abayobozi baza kubasura buri gihe, inzego zitandukanye ni cyo kibazana, hari ubwo badakora byose ibyo bagakwiye kuba bakora, ubwo turabikurikirana natwe kugira ngo tumenye icyakosorwa icyo aricyo kandi tuzabikora.

Mu kanya nafashe umwanya ngenda mbona ibyagiye byangirika, ari amazu ayo abantu batuyemo, ari amashuri, ari inganda, ni byinshi hano muri aka karere, ni byinshi hari n’utundi turere natwo tumeze gutyo.

Mutwihanganire rero namwe mwihangane hanyuma dukorere hamwe byinshi, ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose.

Mwakoze cyane, sinshaka kubatindana hano, dore imvura yindi iraje, mushobore kugama. Hari ibyo mushaka kumbwira? Ni nde ushaka kugira icyo ambwira? Murebe, toranya abantu nka batatu, bashaka kugira icyo bavuga twumve.

Nirere Marie Chantal: Nitwa Nirere Marie Chantal, Umurenge ni Rugerero Akagali ka Karuburizi, Umudugugu wa Ruhangiro. Ndi muri ba babyeyi bahuye n’ibiza kuko nakuwemo na Marine nahezemo. Amazi yadufashe saa munani za nijoro tutagishobora kwikuramo amazi adutembana cyane.  Maze kuvamo rero, ubuyobozi bwahise bwohereza Marine, abari basigaye inyuma ibakuramo. Ku bakecuru b’intege nkeya n’abana turashimira ubuyobozi bwatubaye hafi mubyeyi mwiza.

Ikindi ndi gushimira ubuyobozi rero bwaduhaye amacumbi yo kubamo, tubona iby’ibanze, ibiryo birahari, twabonye ibyo kuryamaho, abana mu ma primaire barimo kwiga, nta kibazo ubu ngubu dufite mubyeyi mwiza.

Ahubwo mfite ibyifuzo bibiri ngira ngo mudufashe. Icyifuzo cya mbere, ndagira ngo mudufashe Sebeya ni yo nyirabayazana kugira ngo tube turyamye muri iki kibaya, mwayitubungabungira mubyeyi mwiza mu mpande zombi kugira ngo n’ubundi ibyo yateje ntibizongere

Perezida Kagame: Ikindi kizakorwa, hari abagiye batura muri Sebeya mu mazi, ibyo ntabwo ari byo ubundi birabujijwe, turashakira rero abantu aho bagomba gutura hakwiriye, abantu bareke gutura mu mazi, kuko iyo byaje gutyo ntabwo biteguza, biraza nyine bigahitana abantu. Niyo mpamvu hashyizweho itegeko ribuza abantu gutura hafi y’amazi cyangwa n’ibishanga.

Nirere Marie Chantal: Mfite ikindi cyifuzo dufite abana biga mu ma secondaire, ibyagombye kuba byabarihira, byatembanywe n’ibiza mubyeyi mwiza; twagira ngo mudufashe mu bigo by’amashuri muzatworohereze ku bijyanye n’umusanzu. Nta mbaraga dufite zo kongera kubarihira. Murakoze mubyeyi

Perezida Kagame: Ibyo ngibyo na byo ntabwo bigoye.

Esperance Mukanshogoza: Murakoze mubyeyi wacu Perezida wa Repubulika, nitwa Esperance Mukanshogoza nkaba nari ncumbitse mu Mudugudu wa Gahama, Akagali ka Terimbere. Byageze nk’igihe bishyira saa munani n’igice numva abaturanyi duturanye muri icyo gipangu bati “umukecuru agiye guhera mu nzu”. Nari njyenyine mu guhaguruka nsanga amazi yacagase umuryango nasohokeyemo. Nagerageje gutaka, icyakora abaturage baraza baramfasha; ubwo ngenda ndi kugwagwana nikubita hasi nca umugongo, nza kuza gukubita ikirenge ino rirasaduka; nikubita muri ya mazi ariko ndashimira Imana kuko nabashije kuba nkihumeka.

Mubyeyi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mubyeyi wacu, mubyeyi uduhetse uzahore ku ngoma iteka ubu ndarya nkaryamaaaaa! Uzahore ku ngoma iteka, umugongo waguhetse uragahoraho, uragahoraho; ndagushimyeeeee, ndagushimye. Murakoze.

Perezida Kagame: Okay, murakoze. Ubu barakuvuje?

Esperance Mukanshogoza: Iii, nta kibazo nta kibazo, nizeye ko n’aho nzaryama uzahampereza nzahabona mubyeyi wanjye.

Nteziyaremye Feza: Murakoze Nyakubahwa, Nitwa  Nteziyaremye Feza  ni njye wahuye n’ibiza nsigarana akana k’amezi atandatu n’ibyumweru bibiri.

Mu by’ukuri ibiza byaraduteye ni byo n’abandi  bose byarabateye, ariko ndashima Imana yankuye mu mazi n’umwana tukaba turi bazima, n’ubwo mama we yabashije kugenda.

Nyakubahwa Perezida wacu njye nejejwe n’Imana mu mutima nahoze nifuza kukubona imbona nkubone, none rero nakubonye n’ubwo duhujwe n’ibiza ariko numvaga nkeneye kukubona. Icya mber,  turi gushyingura nari nabwiye abanyamakuru ndababwira nti nimubona Perezida wa Repubulika numvaga ko mutaribuze  ndavuga nti “muzamushimire” mumubwire ko abaturage ba Rubavu twishimye bitewe no kudufata mu mugongo.

Hari ahandi tujya twumva  ibiza biba ariko ugasanga ntibabitayeho,  ariko mwebwe mwagerageje kutwitaho, ubu ngubu kuri site, ntabwo nagiye muri site kubera ko nabonye ko akana katararamo, Mayor n’abandi  baramfashije mbona aho gucumbika, ubu rero ibyo kurya  barabinzanira amata njya  muri site nkayaha umwana.

Cyakora icyo nakongeraho navuga ngo, namwe ubwo tubabonye dukeneye inkunga yanyu. Murakoze.

Perezida Kagame: Urakoze inkunga yo uko ibonetse kose tuzajya tuyibagezaho.

Nshizirungu Aimable: Murakoze, amazina nitwa Nshizirungu Aimable, nkaba nkomoka mu Mudugudu wa Gasenyi, mu Kagali ka Nyundo, mu Murenge wa Nyundo, mu Karere ka Rubavu. Mbere na mbere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ndabanza kugushimira. Icyo ngiye kugushimira cya mbere na mbere, ni njye wa muturage igihe wari uheruka inaha muri 2019 igihe wazaga kudusura; ni njye wari wemereye kwiga amashuri ya Master’s, none Nyakubahwa byaje gutungana. Rwose ndagushimira kuko uri data, uri data pee!

Perezida Kagame: Warize wararangije?

Nshizirungu Aimable: Yego, n’ubwo ntarabona ka occupation, ariko nizeye ntashidikanya ko nizeye gukorera igihugu cyanjye nkagihereza.

Perezida Kagame: Kwiga ntabwo bipfa ubusa.

Nshizirungu Aimable: Ntwabwo bipfa ubusa rwose. Kandi ngo uwaguhaye amata ntiwamwima amatwi, niteguye kuguhereza amatwi yanjye, kukumvira, aho uzantuma nanjye nzatumika. Ikindi…

Perezida Kagame: Ubwo aba mujye mubatuma kandi…

Nshizirungu Aimable: Ikindi, umwuzure waraduteye, waduteye nko mu ma saa munani z’ijoro; kuko aho wadutereye ni ukuvuga ngo ni muri uwo mudugugu nkomokamo ni naho ntuye. Ni ukuvuga ngo umwuzure waraje tuza kumenya ko amazi yaduteye, byabaye ngombwa y’uko dufashanya, muri make twakoresheje ingufu twari dufite ariko byageze aho bigera amazi atubana menshi; tubona y’uko nidukomeza kuhaguma ubuzima turabuhasiga. Icyo twakoze, ni ukuvuga ngo icyo umuntu yari amaze gufata cyari icyo ngicyo; twaragiye ubwo amazu arahirima n’iki byose, turavuga tuti “uko byagenda kose kuko dufite abayobozi batureberera n’iki, icyo tuzi neza ni uko mu gihe kitarambiranye muzatugeraho”, none mwatugezeho. Ubwo rero rwose turabashimiye bituvuye ku mutima, ubwo ibyo muzadusaba dufitiye ubushobozi tuzabikora. Murakoze.

Perezida Kagame: Bityo rero mukomeze mwihangane natwe turakomeza dukore ibishoboka byose, dufatanye, hanyuma nimusubira mu byanyu uko bizaba bishobotse twongere dufatanye, twubake ndetse dukore bimwe ndetse bishobora kugabanya umuvuduko ari uw’amazi cyangwa ibindi tuzi bishobora gufasha mu biza nk’ibi ngibi. Ubwo ni yo migambi, naho ibi ngibi twihangane, turakora ibishoboka byose hanyuma mushobore gusubira mu buzima busanzwe. Mwakoze cyane rero, ngize amahirwe yo kubabona ni cyo cyari cyanzanye; ni ah’ubutaha.