Kigali, 6 Ugushyingo 2015

Mwiriwe neza, abandi muraho

Ndagira ngo mbanze mpere ku gushimira abaduteguriye uyu munsi n’amateka yawo, uko batumye umunsi ubaho, ukagira ibiganirwa, ukagira ibishyirwa hanze bituranga, biranga ubuzima bwacu, bw’ igihugu, uko dukwiriye kubaho. Ndabashimira rero aba Unity Club ababyibuka uyu munsi n’ icyo ubereyeho bigahabwa agaciro bikwiye.

Ndagira ngo nshimire, n’ abagaragayeho ibikorwa mu mateka yabo, kandi bijyanye n’ amateka y’ igihugu cyacu, ibikorwa byiza, ibikorwa by’ ubutwari babishimiwe ku mugaragaro ku rutonde twagejejweho kandi uko twababonye. Ndagira ngo ku buryo bw’ umwihariko mbashimire.

Nagiragango nkomeze mvuga ko ku munsi nk’ uyu hari byiza byo kwishimira, hari byiza byo kwibuka, ariko mu gihe nk’ iki bisubiza n’ abantu mu mateka kugirango bongere batekereze, bisuzume bigamije kugirango turebe imbere turebe ubuzima bwacu twese nk’igihugu, uko bwakomeza guhinduka bukamera neza.

Icyo mvuga rero ni uko, hari ubwo bituma abantu basubiza ibitekerezo inyuma kugirango tugire amasomo dukomeza kuvana mu mateka yacu.

Hari ubwo nk’ ibi twumvise, ubutwari aba bantu bagize, ibyabaye ku babo kubo barokoye cyangwa barwanyeho cyangwa no kuribo ubwabo, bituma umuntu yongera akibaza ati ariko ubundi, ntagiye no mu buzima busanzwe ku Isi hose bw’ abandi mu bindi bihugu, ibyo wenda turaza kuba tubigarukaho, urabanza ukibaza uti ariko ubundi aya mateka, ubu buzima, twebwe nk’ abantu, ni iki? Kugira ngo ubuzima bube ubwo kwica, gutwara ubuzima bw’ umuntu, kumena amaraso, kikaba ikintu kituranga, kiranga amateka yacu. Kuvugango mu gihe iki n’ iki mu buzima bw’ igihugu mu mateka yacu, ibi byose twumvise batubwira ni bikeya ibi ni bike batubwiye byabaye kuri aba cyangwa no ku bandi ku gihugu ariko ni amateka yacu, ukibaza uti ariko amateka?

Buri munsi uko numvise ubuhamya nk’ ubu hari byinshi umuntu yiga, iteka jye mbanze mpere kuri njye ubwanjye iyo mbyumva nk’ ibi, hari byinshi nibaza, hari byinshi numva, hari byinshi menya nk’ isomo, ariko hari aho ngera nkananirwa kubyumva. Umenya byinshi, wumva byinshi, wiga byinshi, ariko ukaguma wumva hari byinshi utazi, bitewe nibyo wumvise, cyangwa se ibibazo byabajijwe mu myaka 20, 15, ejobundi, usanga aho kugira ngo bibonerwe igisubizo, bisa nk’ aho binakomera kurusha kugirango umuntu yumve aho bishingiye n’ icyo gisubizo uko cyaboneka bitewe nibyo wumvise.

 

Twumvise byinshi, twize byinshi ariko mu byukuri niko birushaho kuba amayobera, kuko uravuga uti ariko ubu uko twicaye aha, n’abandi badahari, ibi nitwe twabibayemo, nitwe twabigizemo uruhare, ntabwo ari abandi, nimushaka, umuntu ashobora kuvuga ati reka reka ntabwo aritwe ni abandi, abandi se bahe batari Abanyarwanda, ni ukuvuga ngo nitwe, ariko gute? Nitwe gute? Kuki? Mu bibazo byose dufite nk’ Abanyarwanda, nk’ Abanyafurika, nk’ abantu, kuba twarahisemo kongera ibibazo bikaruta n’ibyo twari dufite, cyangwa se tukitera ibibazo n’ umuntu yibwiraga wenda ngo hari n’ ushobora kuvuga ngo ibyabaye byabaye byari bigamije gukemura ikibazo runaka, ikihe kibazo se? Uwuhe muco se bishingiyeho? Ubuhe bumuntu se? Turi abantu, mu buzima bw’ abantu habamo ibintu nk’ ibyo twakoze dute? Byonyine twibajije iki kibazo, dukomeje kucyibaza, njye ndacyibaza kuko n’ ibyo mvuga, ntabwo ibyo numva buri munsi, ibyo mbona buri munsi, ibyo menya buri munsi bimpa kumenya bihagije cg se gutuma umuntu abonera igisubizo ibishingiye ku mateka yacu bishaka kugirango twubake imbere heza hazaza, utishisha ngo uko biriya byaje ninako byagaruka, hari byinshi tukibaza. Ikindi mbivanamo, ibyo umuntu amenya, aba bantu twashimiye hano, aba Banyarwanda, njyewe ndabyumva nkavugango hari ubwo bababwiye ko aritwe twabanje kubona ishimwe ryo kuba twarabaye intwari ariko njye numvise iby’aba bantu, njye numva ibyo bakoze njye ntari kubishobora.

Ibyo uriya mudamu yatubwiraga mu kanya ibyo abandi babavugaga bakoze, ndetse bakabikora hari ibimaze kubabaho bisa na biriya batubwiye, kugirango abantu bakwicire abawe babatsinde ahongaho, babatsembatsembe usigare wenyine nurangiza wibuke kuramira undi, wenda njye byangora, nicyo mvugira ko hari bimwe abantu bakoze birenze ibyo dusanzwe tuzi, kukwicira abantu bakabatsemba nawe ubwawe bakakwica bakakuvana mu mirambo bakagukiza ariko wavayo, ukibuka kugira uwo uramira nawe, uwo kiza cyangwa uwo ugirira neza, njye numva ntabwo biba bisanzwe niyo mpamvu mvugango njye sinanabishobora. Ariko rero igihugu cyacu nyine cyabayemo ibidasanzwe, kizakizwa n’ibidasanzwe. Dushatse gukora ibisanzwe tumenyereye ahandi cyangwa kera ibi bitaratubaho, tuzaba ibisanzwe nyine, ibisanzwe nibi byatubayeho.

Ntabwo rero byanambuza gushimira Abanyarwanda muri rusange kubera ko hari byinshi bigenda bigaragara tugenda twubakiraho, mu mbaraga zacu mu bushobozi buke buba buhari ariko bikorwa kuburyo budasanzwe kandi bikavamo ibyubaka igihugu cyacu kuburyo budasanzwe.Ni ngombwa ko twakomereza ahongaho. Ibidasanzwe bindi ni: urareba umubabaro, agahinda abantu baba bafite navugaga ariko bakanga bakabaho, bakanga gupfa ndetse bagatanga umusanzu ngo n’abandi badapfa, ndibwira ko byubakira, bahoze bavuga u Rwanda kugirango rudaheranwa n’ibibi, u Rwanda rutazazimira, igitwara abantu hari n’ubushake budasanzwe buba burimo n’umujinya, kurakara. Kurakara biva ku mpande ebyiri, niko nibwira nubwo abantu bataba batabitekerejeho yabyo niko nibwira, ariko iyo mbitekereje ni uburakari buva kuvuga ngo ibi byambayeho ntibyari bikwiye kumbaho ntanubwo byagakwiye kongera kumbaho, gutya uko byabaye. Ntabwo byasubira, kuruhande rumwe, kurundi ruhande ni ukuvuga ngo n’Abanyarwanda babigizemo uruhare niba atari ko banatekereza reka mbibatwerere mbabwire ngo n’Abanyarwanda bitabayeho cyangwa ababigizemo uruhare nabo bagakwiye batwarwa n’umujinya bakavuga ngo uwakoze ibingibi akabikora mu izina ryacu, ntibyari bikwiye ntanubwo bikwiye kuzasubira. Ni ukuvuga ngo ntabwo byasubira, ntabwo byakongera gukorwa mu izina ryanjye ntabwo ariko nkwiriye kuba meze ntabwo ari uko nari meze. Bizahame uwabikoze uwabikoze uwabigizemo uruhare ariko ntibyasubira, kugirango byongere bibe mu izina ry’umuntu nubwo ataba yabikoze. Ugiye kwica umuntu cyangwa abantu ukagenda witwaje izina ryanjye, uri umwanzi nkwiriye kukurwanya, utabikoze waba ubaye umwicanyi nawe. Nawe uba uri muri icyo cyaha. Ibyo rero amateka yacu akwiye gutinyura Abanyarwanda ku mpande zombi ndetse arinabyo bibamo kongera kubaka u Rwanda rushya, rwacu twese, ntabwo ari u Rwanda rwa bamwe ngo abandi barurimo nk’abashyitsi cyangwa barakurikira abandi. Politike rero yatumye ibi bishoboka ngira ngo yashingiye ku kindi kintu, nubu ngirango no mu kubaka kwacu dukora, dukwiye kuzirikana, gutekereza, ugatekereza icyiza kimbereye njyewe ubwanjye nk’umuntu, icyo numva nshaka kugeraho. Ariko ntabwo cyaba kibereye n’abandi, ndashaka umutekano, ndashaka ubuzima bwiza, turashaka ubukire turashaka gutunga, turashaka gutunganirwa, ariko se biragoye ngo wumve ko nundi aribyo ashaka? Ko buri Munyarwanda aribyo ashaka? Wabibona ute n’undi Munyarwanda akabibona. Ntahandi byaturuka rero byaturuka biidaturutse ku bumwe abantu bahora bavuga, Unity Club, ishingira kuri icyo kintu cy’ubumwe. Twese dufite imiryango tubamo, imiryango yacu , ni uwuhe muntu uba mu muryango akumva uwo muryango yawugabanya, niba ari umuryango ugizwe n’abantu batandatu akumva ko babiri, ndetse bagahangana, njye nibwira ko mu buzima busanzwe umuryango uba umwe, ineza yifurizwa umuryango igera ku banyamuryango bose , ntabwo yifuzwa ngo igere kubana bawe babiri batatubasigaye byoye kubageraho abandi bagire ibyago ntabwo wabibifuriza keretse ufite ikintu urwaye. Rero nitutiga iryo somo ubundi ryoroshye kumva ndetse rihereye no ku mateka yacu, ku ruhande rumwe twagize ibyago bidasanzwe, bitabaho, ku rundi ruhande muri ibyo byago byabaye ntibikwiriye kudupfira ubusa dukwiriye kubivanamo isomo, isomo ritwubaka, ryubaka abariho ariko cyane cyane abazaza ejo.

Bigatuma rero tumenya gutandukanya inyungu z’umuntu ku giti cye, z’umuryango umwe, n’inyungu rusange z’igihugu.  Kubitandukanya mvuga biraza kugaruka kuko byuzuzanya, kubitandukanya simvuga ko bikwiriye kuba bitandukanye, ndavuga ngo umuntu ntakwiriye kumva ko ku giti cye ineza ye, ineza yifuriza umuryango we igarukira aho ngaho, ikaba iye cyangwa ikaba iy’umuryango we ntibe inyungu y’abandi. Ahubwo iyo ubyumva neza ukamenya ngo inyungu y’umuntu, inyungu y’umuryango ni inyungu y’igihugu, inyungu yacu twese.
Niyo mpamvu ahenshi iri ronda rya buri kintu icyo ari cyo cyose. Ironda ubwoko, ironda amadini, ironda. Uku kuronda uku kwironda, uku kwishyira iruhande biba byerekana ko utumva inyungu aho zihurira. Nta n’ubwo inyungu yawe ishobora kugerwaho yawe wenyine, iyo ukurikiranye inyungu yawe wenyine udatekereza abandi abo bandi nibo babanza no kuyigiraho ingaruka.

Nka politike yacu, politike yacu itubwira ko, ngo ese twakira tukamererwa neza turi abayobozi abo tuyobora bagahera mu bukene? Ntabwo byashoboka. Umukene iyo akennye cyane akabura icyo arya, uzi icyo arya? Arya abakize.

Iyo ukennye cyane ukabura icyo urya umukire. Nta nyungu zirimo rero. Ni ukuvuga ngo kurinda inyungu zawe, kurinda ikikubereye ni uko wumva ko ugomba kurinda iby’abandi, cyangwa se inyungu zawe ugomba kuzihuza n’iz’abandi, niho ubumwe bubera umuti igihugu cyacu. Gukorera hamwe, kumva ko turi umuryango umwe.

Umuryango umwe nta n’ubwo niyo urimo abantu benshi batandukanye uko bateye uko bumva ibyo bifuza, ibyo byose bibaho, ariko bakaguma ari umwe. Kuko n’ubu ibintu rega bigenda bikura, ubu ntabwo, umuryango ntushobora kubaho wonyine uri mu gihugu, n’igihugu burya ntikibaho cyonyine kiba mu wundi muryango mugari, nk’ubu u Rwanda, u Rwanda muzi ibi twagiyemo bya East Africa, burya n’undi muryango wabaye munini. Ariko, kugirango ubone inyungu zo mu muryango munini wubahiriza n’inyungu z’umuryango muto, niho bihera. Iyo tugeze hariya muri uwo muryango munini mbere yo gufata ijambo ndabanza nkamenya nti ariko umuryango muto ho gato kuri aka karere, umuryango w’u Rwanda umeze ute, bimeze bite?  Inyungu z’u Rwanda zihagaze zite? Kugirango mbone uko nzihuza n’inyungu z’ibindi bihugu noneho dukorere inyungu za wa muryango munini.

Niturangiza, ubwo no mubiganiro turavuga ati ariko iyi Afrika yacu yo imeze ite, twayikorera iki, tugeze he? Ariko nzajya kuvugira Afurika yose ntabanje gutunganya ibyo mu Rwanda se? Cyangwa nzajya kuvugira u Rwanda muri East Africa, mvugire East Africa ntabanje gutunganya u Rwanda? Ariko ni uko bigenda kimwe gishyira ikindi ariko biramba ari uko inyungu zose z’abantu benshi zubahirijwe, aho wahera hose, ku muryango wawe ku giti cyawe umeze neza, urashaka ko umera neza ariko n’uw’abandi urashaka ko bimera neza. Mukajya hamwe, byamera neza, mukajya n’ahandi, bityo bikagenda bimera bityo.

Uru Rwanda rwacu rero kugira ngo rutubere rwiza rugire n’uruhare rushimishije n’ahandi, ni kwa kurinda umuryango wacu. Kurinda ibikorwa byacu byiza, kurinda ubumwe bwacu, kumenya Umunyarwanda ko ari Umunyarwanda dukwiriye guha agaciro. Ariko ubundi murabona mu myaka 20 ishize, 21 ubwo, u Rwanda aho ruvuye n’aho rugeze n’ingero zitangwa ku Rwanda ku isi hose, hose ntabwo ari kuri bamwe batuzi cyangwa iki, nta handi byaturuka bitari muri bwa budasanzwe bw’ibikorwa, muri bwa buryo bw’imikorere yacu ndetse no mu masomo twavanye mu mateka yacu mabi.

Ahandi bagifite ibibazo iyo urebye ibibazo tuvuyemo n’aho tugeze usibye amasomo avuye muri ibyo ngibyo, ubu hari n’andi masomo dusigaye tubona ukurikirana ukareba ku Isi yose ukuntu ibintu bimeze, ukavuga uti reka ntahe iwacu i Rwanda.

Ibyo ariko biradusaba byinshi tugomba kuba twiteguye gutanga, bidusaba byinshi, imikorere myinshi ibyo tugomba kuba twiteguye gukora. Biradusaba kutireba gusa buri muntu ku giti cye, biradusaba gushyira hamwe.
Politike ishyira hamwe politike y’agaciro duhora dushaka kwiha. Politiki yo kumva nibyo ugezeho bidahagije ushaka ibindi kuko birahari. Hari byinshi dushaka kugeraho. Ushaka gukora birenze uko wakoraga, utekereza uruhare rwawe, utekereza n’abandi.

Iyo ugiye kureba aho tugeze nabyo bituruka ku kwihangana no kwihanganirana. Njya nseka hari byinshi wenda bamwe bitabageraho ariko ndabizi biba byanditse hanze hariya. Hari ubwo rwose nseka ababantu hanze bandika ko mu Rwanda nta demokarasi, ntibatuma abantu bavuga, nta kwihanganira utavuga rumwe nawe. Mu Rwanda ubu turi abantu Leta itihanganira abatavuga rumwe nayo. Abatavuga rumwe na yo babavuga iki ariko? Ibyo Leta ivuga ko ari abantu gushyira hamwe, gukora, kwiteza imbere kugirango twivane mu mateka yacu. Uvuga ngo ntari kumwe nabo ari he? Aravuga ngo tugire dute? Dukore iki?

Ariko noneho njye nkababaza, ntanubwo ari kera ni vuba aha, ngo ariko ibi bintu urabikora kandi uri perezida, bakanshyira mu ibazwa. Ngo ariko abantu batavuga, abantu batavuga ni bande? Ntabwo mwihanganira abatavuga rumwe namwe. Nkababaza nti ubungubu mundeba iyo nza kuba ntihangana sinabihanganira mwebwe ubwanyu. Icyakabiri, wakwihanganira uwakwiciye akakumarira abantu, ukicarana nawe ku meza, mukabana, mugahurira mu nzira. Iyo Leta bavuga tuyihuriyemo twese. Muzi n’abatari beza bayibanjemo batari bafite amateka meza ariko bari bayirimo bivanyemo. Ariko ukihanganira uwakumariye abantu ntiwihanganire abatavuga rumwe nawe. Abatavuga rumwe nawe ni ibiki? Umuntu wakwihanganira uwagutsembeye abantu ntiwihanganire utavuga rumwe nawe? Kutavuga rumwe nawe bivuze iki? Mbwira ukuntu u Rwanda duhuza Abanyarwanda, abishe n’abiciwe bakagira uko bajya hamwe amateka bakayarenga bagasha uko babana kugirango batere imbere. Warangiza ukavuga ngo ntabwo bihanganira abantu. Icyo ni igitutsi. Nakwihanganira utavuga rumwe nanjye inshuro ijana kurusha uko nihanganira abo babimbaza. Ariko nabo niba mbihanganira nukuvuga ko n’ibindi ari ukuvuga gusa.

Ubwo na bwo muzi ibyo turi mo, iyaba bari bazi n’uruhare rutoya mbifitemo. Iyo baba abavuga, bakavuga ibibazo by’itegekonshinga, byo gusimburana ku butegetsi. Bakaza bakambaza ngo ariko kuki utarashyiraho uzagusimbura? Nti ese wowe urashaka gushyiraho uzansimbura? Ko narinzi ko muvuga ngo ni demokarasi se kandi? Ninshyira ho uzansimbura bizaba bibaye demokarasi? Bagatangira kumbwira bati nka buriya kanaka ntiyategeka? Nti yabishobora. Bati nonese kuki atariwe usimbura muri 2017. Ndamubwira nti ahubwo kuki udatuma biba niba ubifitemo uburenganzira? Njyewe urabimbariza iki? Niba wowe biri mu burenganzira bwawe genda ubikore. Hari ibintu bibiri, baraza bakambaza bati ariko kanaka. Nkabaza nti ariko uwakubwiye ko bitazaba cyangwa bidashoboka ninde? Ariko watoranyije, wowe urikumbwira uwo ushaka cyangwa urambwira ngo nanjye ninshyireho uwonshaka. Ubwo biri hagati yanjye nawe. urashyiraho uwo ushaka cyangwa nshyireho uwo nshaka, Abanyarwanda bo babaye abande? Ntabwo umbwiye ngo ariko hari ibyo twumvuse ko Abanyarwanda bashaka kanaka wowe ukaba ubyitambika imbere. Aribyo wambwiraga nakumva kuko icyo gihe Abanyarwanda bafita uwo bashaka nakoze icyaha cyo kwitambika imbere y’Abanyarwanda mbabuza uwo bashaka. Icyaha rwose naba ngifite. Ariko uriho urambwira ngo kanaka, ubwo ni kanaka wahisemo wowe. Uwo ni umunyamahanga w’i Kantarange uba mu birometero ibihumbi icumi arambwira ngo ariko kanaka, wowe umuzi ute ko ari njye ubana nabo wowe uriya wamumenye ute? Abanyarwanda ko aribo babana nawe kuki atari bo bamukubwira. Wowe ubamya ute abo uza kubanyogerezaho umbwira. Erega bakaza no mu bamisitiri bakabambwira abantu. Uzi rero abaminisitiri yanjye kurusha uko mbazi.

Ariko birakwereka icyo nshaka kuvuga hano mu mateka yacu, ntabwo ari ibi byo kwicana gusa twambuwe ubumuntu batumaze mo ubuntu baduhinduye ibintu ntabwo tukiri abantu, baradutekerereza. Twambuwe ku icyo dukwiriye kuba turicyo. Twambuwe Ubunyarwanda. Tugomba kubugarura tukabwisubiza. Impamvu zirahari, twese turi ibiremwa, ntabwo numva ikindi kiremwamuntu gifite uburenganzira bwo kumbwira uko nkwiriye kubaho. Ntabwo nabyumva. Umuntu wese ufite agaciro ntabwo akwiriye kubyumva. Kugenerwa uko ubaho, Abanyarwanda bakabyemera, bakagupimira uko ubaho.

Waba ufite uruhu rwera, cyangwa se rusa rute, ntushobora. Urangenera ute? Umunyarwanda rero babanje bagakamuramo kuba umuntu, kuba Umunyarwanda bakabimukamuramo agasigara yumye. Niyo mpamvu bashobora kuza bakaguma baguha ubuzima, baguha ubumuntu/ kuba umuntu. Bakabiguha kuri serum. U Rwanda rukajya kuri serum bakaguma batonyanzamo bashaka bagafunga. Ugataka ukavuza induru bakongera bakarekuraho gato. Akaba ariko tubaho. Niko bimeze. Ariko iyo serum nitwe tuyishyiraho. Afrika ureba. Ntabwo bitubaho twenyine. N’Abanyafrika bandi ni uko, usanga umugabane wose urimo abantu barenga miliyari baraho bari kuri serum. Africa iri kuri serum. Bishoboka gute? Ushobora gute kubaho kuri serum? Nitwe tubyishyiraho. Nitwe tubyishyiraho tutiha agaciro ntitugahe n’abantu bacu. Reba ibihugu nka bimwe bidukikije.

Reba ibihugu nka bimwe bidukikije. U Burundi, serumu barayifunze cyangwa bariho barayifunga. Ariko biturutse kuki ? Ku mateka yenda gusa naya hano. Ubuyobozi bwaberaho kwirirwa bwica abantu kava mu gitondo bukageza ku mugoroba ? Perezida akifungirana aho yifungiranye, ntawe uzi aho aba, ntawe umuvugisha…Ayobora ate abantu ? Abantu bagapfa buri munsi bakirirwa bakurura imirambo ku muhanda. Ubwo Afurika isanzwe iri kuri serumu, abantu bashobora kumva ko nakoze ishyano ngo navuze ikindi gihugu cyiri ahongaho, iyo nayo ngo ni diplomasi cyangwa ngo ni politiki ! Ariko niko bimeze kuko bidufiteho n’ingaruka twebwe nk ‘abanyarwanda.

Ubuyobozi bukirirwa bwica abantu, imirambo itemba mu nzuzi abantu bari ku mihanda…Abana, abato, abagore… Warangiza ukajya kubihindura politiki ? Iyo ni politiki nyabaki ? Ubwo se wavuga ko uteye u Burundi ibibazo nkibyo yaturutse he ? Harundi muntu wagiye kubatera ibyo bibazo ? Nuwaba akwifuriza inabi, ahera ku mafuti yawe, niyo byaba ari ahandi bituruka, biriya byo mu baturanyi hano i Burundi, nuwavuga ngo n’u Rwanda rubitera. U Rwanda, uwajya kubitera, umuntu w’umugome mu Rwanda wifuriza inabi abarundi, agomba kuba yarahereye kububi bw’Abarundi. Yahereye ku bayobozi babi b’i Burundi bakorera nabi abantu babo, wenda nawe abijyamo. Ariko ikibazo nicy’abantu ubwabo. Bari bakwiye kuba barize isomo kubyabaye hano bamwe bagizemo n’uruhare mu batemye abantu mu batsembye abantu harimo n’abantu bavuye hakurya y’umupaka. Abanyafurika rero turwaye iki ?

Ariko nk’uko nababwiye mbere yo kurwana ku nyungu za Afrika cyangwa akarere tubanze turwane ku nyungu zacu. Abanyarwanda tubanze dukumire ikibi kitasazadusubiramo. Twakoze ishyano bihagije ntabwo twakwemera ko hagira ikigaruka hano.

Uwo Perezida mvuga, abayobozi b’i Burundi, biyita ko bemera Imana ari abantu bemera Imana ndetse bwamwe n’aba Pasiteri.Imana bemera n’iyihe ? Bakora ibyo biyita ko aria bantu bemera Imana, bafite za Bibiliya birirwa bagendana. Hariho ahantu bibiriya iyo ariyo yose ibwira abayobozi kwiza abantu babo ? Bibaho ? Eraga na hano mu bishe abanyarwanda harimo aba Kirisitu bacye se? Uravuga abakirisitu ukagirango n’aba kirisitu basanzwe. Oya, n’abayobozi babo, bakica abantu.

Mu bashimwe hano mu bikorwa byiza harimo abayobozi b’amadini. Ni byiza rwose, birashimishije. Ariko hari abandi bishe abantu ahubwo, bamaze abantu.

Njye n’ubu mpora nibaza impamvu abantu batagira ubutwari bagasaba imbabazi. Nibyo navugaga – gusaba imbabazi. Ushobora gusaba imbabazi z’icyaha utakoze wowe kugiti cyawe. Ugasaba imbabazi kubyakwitiriwe utari unarimo kugirango bitazanasubira. Turabona ingero nyinshi zihagije hanze – ibyo navugaga  ubona hanze hirya no hino. Abantu mu mazina y’amadini bagenda bagakora ibyaha bitwikiriye idini ariko atari idini ribyigisha cyangwa abenshi muri iryo dini batabifitemo uruhare. Byaba byakozwe, abayobozi b’ayo madini bagahaguruka bagafata iya mbere. Bagahana ababo babigizemo uruhare, cyangwa se bakanishyura n’indishyi y’akababaro kubagiriwe nabi n’idini  n’ubwo abenshi muri iryo dini baba batarabikoze. Twese dusoma ibitabo bimwe cyangwa inyandiko zimwe turabibona. Hari ibintu byagiye bitera ku Isi hose abakuru b’amadini bafata abana, bangiza abana – murabizi byabaye muri Amerika biba muri Irleand biba muri Australia, ahantu hatandukanye, abayobozi barahaguruka bajya no muri ibyo bihugu basaba imbabazi bishyura n’indishyi z’akababaro. Hari abantu batangaga ubuhamya aha bumaze 30 akavuga ati jye nafashwe n’umuyobozi w’idini ndi umwana niga, bamaze kuba abagabo, akavuga ati ni uyu bakamubwira bati ihane. Kuki se bitaba hano mu Rwanda ni ukubera iki?  Kuki mu Rwanda, Abanyarwanda bo bagomba guceceka ntihagire n’umuntu ubabwira ati “pole sana”? Ni uko dufite imibiri yirabura se? Bigaragara nk’irondaruhu.  Ariko ugasanga twebwe ubwacu Abanyarwanda aritwe dusaba imbabazi. Twebwe akaba aritwe dushobora no kwisobanuraho. Urisobanura ku cyaha cyagukorerwe n’uwagikoze wundi gute? Akaba ariwe wisobanuraho. Oya akwiriye gusaba imbabazi. Uzi intambara duhoramo n’amahanga yandi nayo yagize uruhare hano ugasanga cyabaye ikintu ngo ni politiki, byabaye politiki. Ubanza ari nabo baba bari inyuma y’ayo madini. Kuki?

Ariko rero nk’uko Abanyarwanda bavuga iteka. Nabibasubiriramo. Nitwigira agatebo tuzayora ivu. Bazatuyoresha ivu.  Ariko iryo twayoye ni ryinshi ubundi twari dukwiye kuruhuka. Twabaye agatebo igihe gihagije. Dukwiye kuba abantu, tukaba abantu.

[Ndi bubatinze gato nimwe mwanyihamagariye. Nziko mwagize umunsi muremure ariko nanjye uyu niwo mwanya wanjye].

Ikintu cya mbere iyo wihaye agaciro , iyo ufite agaciro ukanasobanukirwa ikiba gisigaye ni kimwe ni ukugira ubushake. Ni ukugira ubutwari bwo guhangana n’ibyo ugomba guhangana nabyo ndetse ugahora wibaza uti ariko ubundi nintahangana nabyo ni iki kindi nakora. Ikindi kiribuvemo ni iki. Nintakora uko guhangana – guhangana birumvikana kurimo ibikomere , kurimo kubabara, ariko noneho njye nabaza ngo ariko udahanganye n’ibi bintu uko bikwiye birimo n’iyo imvune ikindi wakora ni iki?  Indi nzira muzi ni iyihe?   Nanjye erega ndashaka kuyimenya nshoboye kubona inyohereza akazi nanjye niyo nanyura ariko ndibaza ngo ni iyihe? Ni iyihe muzi? Hari ukwiyoroshya, hari ukwigwendeka, ukajyaho icyo bavuze cyose ugakoma mu mashyi, bakakuyoresha ivu ukayora hanyuma ariko uvanamo iki?  Icyo nacyo mujye mucyibaza. Hari ibintu bibiri  bigoranye wenda bikomeye uravuga uti ibi birimo kuvunika nimbikora ndatakaza iki, ariko ubundi aricyo cyari kukurengera. Ukavuga uti noneho reka nyure mu yindi nzira. iyo nzira ndacyayishaka icyo nyivanamo nkibonye, ncyumvise  nanjye ni iyo nzira nanyura nicyo nakora.

Reka ndangirizize aha , kuberako turi mu mpera z’icyumwru, ejo bundi tuzaba turi ku Cyumweru, ndaza kugaruka kubintu by’idini mfite aho mbihereye ngirango mbe mbahaye, uko ntekerezeza kuko abantu bansabye ngo bategereje kuzumva ibyo mvuga. Ariko reka mbe mbahaye umusogongero.

Harigihe abantu dushobora kwitera urujijo bitari ngombwa. Reka mbe mbahaye umusogongero w’ukuntu ntekereza. Uko ibihugu biyoborwa, uko Itegeko Nshinga abantu bagira ni politiki mbere na mbere. N’uburyo abantu babaho kuri iyi si ni uko.Ibindi nabyo bibaho ariko bibaho ukundi. Hari umushinga w’Itegeko Nshinga rimaze iminsi. Ejo bundi nagiye kubona mbona, ntawabimbwiye imbonankubone, ariko nkabibona mu makuru, nkabyumva ku ma radio mu magambo. Ikintu numvise kijyanye n’ibintu byari mu nteruro y’umushinga w’Itegeko Nshinga. Perezida w’Inteko ngirango arabizi neza, nagiragango mbanze nsobanure ibintu kugirango abantu bajye bava mu rujijo. Kuri icyongicyo, ntago ari Itegeko Nshinga ryahindutse cyangwa abantu bahindura, ni umushinga w’Itegeko Nshinga abantu bagishyizemo nicyo gihinduka. Sibyo?

Ikintu kijyanye hagati y’ukwemera na politiki isanzwe. Ibyo bavugaga mu nteruro “Imana isumba byose,” bisanzwe mu Itegeko Nshinga birahinduka cyangwa biri mu mushinga w’Itegeko Nshinga? Ntago byahozemo. Uvuga rero ngo turahindura Itegeko Nshinga, kuberako byavanywe mu mushinga w’Itegeko Nshinga rizaba Itegeko Nshinga ariko ritaremezwa, uvuga atyo icyambere arabeshya ntabwo avuga ukuri, icyo nagirango kibanze cyumvikane kuri buri wese.

Icya kabiri, icyo dukora n’Itegeko Nshinga, ni imiyoborere, ni politiki, ntabwo turimo twandika igitabo cy’ibwirizabutumwa. Kuko ibyo biraturenze ntago biri mu bushobozi bwacu. Icya gatatu, mu Rwanda uko mbizi, uko mbyumva ndetse uko turushaka, ni u Rwanda ruha Abanyarwanda uburenganzira bwose; abemera, uko bemera, n’abandi bose ni Abanyarwanda twe dushinzwe mu by’ubutegetsi. Ntabwo turema, ntabwo turi Imana. Ibyo dukora twebwe, ni ibyo ku Isi hano dushinzwe. Ntabwo dukora iby’ahandi tuzajya igihe cyindi, aho haraturenze. Icyo dushinzwe rero ni uguha abantu uburenganzira. Umunsi Leta yivanze mu kwemera kw’abantu, nkajya mu idini runaka nkababwira ngo uzajye wigisha utya, vanamo ibi uzahindure ibi ntukajye uvuga ibi, ibyo mba nivanze ntago tubishinzwe ibyongibyo.  Ibyo ahubwo dushinzwe kuzabicyemura umunsi byabaye hano, ariko twe ntabwo twivanga mu bijyanye no kwemera kw’abantu , nubwo natwe twemera. Ntabwo nakoresha ukwemera kwanjye ngo mbishyire muri politiki, iyobore abandi bantu uko bazemera cyangwa uko bemera. Kwemera nikindeba iruhande, ntabwo biri mu Itegeko Nshinga. Ahubwo ikirimo cyenda gusa gutyo kuberako kinajyanye n’ibyo, hari ibijya mu ndahiro y’abantu barahirira imirimo barahira mu izina ry’Imana ibyo ntawabivanyeho. Ariko kugirango abantu bumveko…Njya mbyumva ku ma radio erega abantu bigisha, ntago aribyo baravanga ibintu cyane. Kuvuga ngo Leta irashaka noneho kugaragara nkaho isumba Imana, ibyo n’ugutukana ntago ari byo. Ntahantu Leta yigeze ishaka gusumba Imana. Mubyo Leta inashinzwe ahubwo ni ukugirango hatabaho umuntu ameze atyo, cyangwa habeho abantu bameze batyo, ishinzwe kubuza abantu kumva ko basumba Imana ahubwo. Ariko Leta yo ikora ibyo kw’isi hano, abantu rero bareke kwitiranya ibintu, gushakira ibibazo aho bitari, bareke kuvangavanga ibintu. Ushaka kujya kwemera, ushaka kujya gukora ibyo akora, uzajya imbere amubuza, uwonguwo Leta ishinzwe guhangana nawe.

Ni nkuko, hari ibigomba kugororwa ahubwo iteka iyo abantu bakoresha ukwemera kwabo kugirango bakore ibintu bibi. Hari nk’amadini amwe yigeze kubaho sinzi niba n’ubu akiriho, hari ubwo abantu banyuze mu kavuyo igihugu cyari gifite, batangira kujya bigisha abantu ibintu binyuranye nibyo Leta ibwira abantu gukora bibereye ubuzima bwabo busanzwe. Bakigisha abantu, ngo ntimukubahirize amategeko, kubahiriza amategeko kirazira, ntimukajye mugira gutya, ntimukanwe ikawa, ntimukanwe icyayi, ntimukanwe amata, ntimugatunge inka. Bari batuvanye no ku kazi ka Leta ahubwo.Ibyo nibyo tugomba kuba tuyoboramo abantu! Ntukanwe imiti warwaye. Ariko abantu baragenda bitwikira ukwemera kwabo, uko bumva, batangira kwigisha abantu noneho wagira icyo uvuga bati, mu Rwanda ntago bemerera amadini kwisanzura. Kwemerera amadini kwisanzura, amadini agomba gukora ibyo akora, ntago arengera ngo akora ibyo adakwiye gukora. Ntago wagenda wigisha imiryango ngo ye gutwara abana babo kujya gukingirwa, ngo uvuge ngo ntukanywe amata, kandi ukabyitirira Imana. Ibyo se bihuriye he?

Nagirango nsabe ahubwo abantu bameze batyo, bakabiriza ibintu, bakabya ubanza bagera aho bakaba aribo bashaka kwihindura Imana. Iyo ubwiriza abantu bemera ntabwo uba wahindutse Imana. Ntabwo bibaho, twese turi abantu kimwe. Ari uwigisha ijambo ry’Imana ashatse yajya muri Leta, agakora muri Leta. Yajya muri Leta akigisha ibijyanye na politiki y’igihugu na Leta, ni nkuko natwe ubu tubishatse twaba aba Pasitori tukigisha. Nagiye muri uwo mwuga nakora uwo mwuga ntago najya kubivanga ngo njye kubwira abo nigisha uko Itegeko Nshinga rikwiriye kuba rivuga.Ntago aribyo najya kwigisha ,njye  nakwigisha ijambo ry’Imana. Najya muri Leta ngakora ibya Leta. Ahubwo tugasigara dushakisha aho twanahurira, twakwuzuzanya, ku neza y’igihugu n’abanyagihugu kuko haribyo duhuriyeho byinshi. Ibyo duhuriyeho rero aribyo twibanzeho ngirango twarushaho kwihuta gutera imbere, kuzamura Abanyarwanda mu mibereho myiza, nibi bindi twahoze tuvuga mu mateka yacu tukabisiga inyuma iyo byasigaye. Hanyuma twese tukiyoroshya imbere y’Imana nyine tukamenyako. Ariko ntago kwiyoroshya bitegereza kubikorera imbere y’Imana, n’imbere yabo uyobora wakwiyoroshya. N’imbere y’abantu basanzwe abantu bariyoroshya ndetse abayobozi ubundi ni nabo bakwiriye gufata iyambere akaba aribo biyoroshya.

Nagirango rero ubwo nanone mu magambo make dusubiye ku by’uyu munsi, hari abantu benshi bakwiriye gushimirwa, ngirango bizakomeze, hari abantu benshi bagize neza, igihe abagiraneza bari babuze. Hari igihe abantu bagiye bakora ibintu ubundi abantu bakwiriye gukora, ndetse bakitanga bamwe bakabizira. Ndibwira ko na hano n’ahandi hari abavuga bati ahubwo igihe gitaha tuzabikosora, ngirango abatarashoboye gukora neza kiriya gihe byari bikenewe, ntago gukora neza bibura umunsi, bihoraho. Igihe cyose wakora neza, iyo wumva neza, ukorera ineza y’abandi bantu ngirango ni byiza birahari.

Ariko ibyo dukora neza, ibyo twifuriza igihugu cyacu, Abanyarwanda bose, ngirango byanaruta tubirinze bikaramba, tugahora tubyubakiraho dutera imbere tugera ku bindi tutari twageraho, ngirango nibyo twifuza.

Mbifurije rero amahoro y’Imana,

Murakoze!