Village Urugwiro, 02 Mata 2015

Sylvanus Karemera (RBA): Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Republika nitwa Sylvanus Karemera, nkorera RBA. Nyakubahwa Perezida ikibazo cyanjye gishingiye ku mwiherero muherutsemo. Nifuza kumenya nyakubahwa Perezida wa Republika, mu mwiherero mwagaragaje ibintu bisa naho bitagenda neza cyangwa bitagenda ku muvuduko Abanyarwanda bifuza, cyane cyane mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga minini. Njye nifuzaga kumenya wenda ingamba zidasanzwe mwafashe kugira ngo abayobozi babashe kubishyira mu bikorwa mu buryo bwihuse, nk’uko mwabaye nk’aho mubigarukaho mu mwiherero w’ubushize. Murakoze. 

Perezida Kagame: Ngira ngo kubiganira ubwabyo abantu bakareba ibitarakozwe cyangwa se ibitarakozwe uko byagombaga gukorwa ni intambwe. Byibutsa abantu, abantu bibukiranya ko hari intego dufite z’ibigomba gukorwa hari n’uburyo bigomba gukorwa, noneho abantu bagasuzuma impamvu ibitaragenze neza icyabiteye, bigatuma abantu basubira uko byari bikwiye kuba bimeze. Kuba rero byaravuzwe, byaraganiriwe kugeza kuri ruriya rwego, ntabwo bivuze ko n’ubundi nta buryo, cyangwa nta ngamba zari zihari z’ukuntu ibintu bikwiye kuba bikorwa. Ahubwo bivuze gusa ko abantu batujuje inshingano, bikaba nko kubibutsa kugira ngo izo nshingano zuzuzwe. Naho ndibwira ko nta gishya kindi cyavutse.

Wilson Twagira (Imvaho Nshya): Murakoze Nyakubahwa, nitwa Wilson Twagira Umunyamakuru mu Mvaho Nshya. u Rwanda rugiye kwibuka ku nshuro ya 21 mu gihe hari ikibazo cy’abana b’impfubyi za Jenocide bagifite imitungo yabo batarasubizwa. Nyakubahwa, kugeza uyu munsi harabura iki cyangwa harakorwa iki?

Perezida Kagame: Ndibwira ko icyo ashobora kuba atari na cyo kibazo cyonyine, hagomba kuba hari ibibazo byinshi nyine bitarakorwa. Uhereye no ku kibazo cya mbere bari bambajije. Hari ibintu biba bisobanutse uko bikwiye kuba bikorwa. Abantu ntibabikurikize uko bikwiye ntibikorwe niyo mpamvu habaho gusuzuma iteka ikitarakorwa n’impamvu kitarakorwa. Nicyo ni kimwe muri ibyo bindi byose, n’ubwo gifite uburemere hari abadakora, ariko bigomba kuba hari n’abandi. kuvuga ko bose batarabibona uko bikwiye cyangwa ikibazo kitarakemuka uko bikwiye ariko ntabwo bivuze ko nta byigeze bikemurwa. Byarakemuwe bimwe ariko byagenze buhoro, ngirango abantu ni ukureba uko twahera aho ngaho bikihutishwa kurusha.

 

Felly Kimenyi (The New Times): Nitwa Felly Kimenyi wo muri The New Times. Nyakubahwa imyaka 21 nyuma ya Jenoside haracyavugwa ikibazo cyo guhakana Jenoside. None se Nyakubahwa wumva iki kibazo cyakemuka gute kuburyo gicika burundu?

Perezida Kagame: Wenda nticyacika burundu, gishobora kugumaho mu gihe kirekire. Kizahahora. Uburyo bwonyine bwo gukemura iki kibazo buri mu gukoresha inzira ngari ijyanye no kubaka igihugu cyacu no kwita ku bibazo byugararije n’abagizweho ingaruka n’ibi byago bya Jenoside n’amateka yayo n’izindi ngaruka mbi zayo. Ntekereza ko mu gihe twakwibanda mu gukora ibyo dukoresheje ubushobozi dufite ndetse n’ubundi bushobozi bushobora guturuka hanze, ntekereza ko twaba turimo gukemura icyo kibazo kurusha kurwana na politike igiherekeza buri gihe. Uzahora ufite abari ku ruhande rubi kuri iki kibazo. Bahozeho na mbere y’uko Jenoside iba; bamwe muri bo bari ku ruhande rubi. Ndetse na nyuma y’aho hazakomeza kubaho abari ku ruhande rubi.

Ariko rero tugomba gukomeza kuba ku ruhande rwiza kandi tugakomeza gukora ibyo dushoboye kugira ngo duhindure ubuzima bw’abantu kandi twite ku bibazo bigira ingaruka ku bantu bazahajwe n’iki kibazo. Iyo niyo nzira yonyine nanyuramo mu guhangana n’iki kibazo.

Albert Rudatsimburwa (Contact FM). Bwana Perezida,  bisa nk’aho noneho dufite imihora irenze umwe, uhuza u Rwanda n’inyanja y’Ubuhinde kandi bisa n’aho dufite umubano wongeye kuba mwiza hagati yacu n’umuturanyi wacu bikongerera imbaraga umuryango w’Uburasirazuba wose. Nashaka kumva icyo utekereza kuri uyu mubano wongeye kuba mwiza.

Tukivuga ku bijyanye n’ibigezweho ubu, turi mu minsi aho buri wese akomeza kugarura ibijyanye na 2017 n’umubare ntarengwa wa manda ndetse no kuba Itegekonshinga ryahinduka. Nyuma y’imyaka 20 nyuma ya 1994, Bwana Perezida, ntiwumva iki cyaba ari cyo gihe, ariyo mahirwe ko u Rwanda rwatekereza kuri kiriya gikoresho dufite nk’Itegekonshinga ryashyizweho muri 2003 rishingiye ku masezerano ya Arusha yo muri 1994, rishingiye ku Itegekonshinga ryari risanzwe ku gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana? Ese aya si amahirwe wenda yo kwagura impaka ntibibe guhindura ingingo ya 101 gusa? Murakoze.

Perezida Kagame: Ku by’imihora, kuba umuhora urenze umwe, ntekereza ko idahagije n’ubundi. Dukeneye iyindi mihora irenze ibiri. Iyo tuza kuba dufite undi muhora ugana mu burengerazuba ukaduhuza n’inyanja ya Atlantic, ntekereza ko byanshimisha hari n’undi umanuka mu majyepfo, n’ahandi n’ahandi. Uko turushaho kugira imihora myinshi niko byaba byiza kurushaho.

Kuba twaratangiye gukorera ku muhora wa ruguru byabaye n’iby’ingirakamaro cyane kuri twe, n’iby’ingenzi cyane cyane ko ko hari abafatanyabikorwa bashaka ko bibaho mu by’ukuri.  Gutangirira kuri uyu muhora byari ingenzi cyane kandi umusaruro ugenda wiyongera nk’uko mubizi mu bice bitandukanye. Kandi umuhora wo hagati nawo ni ingenzi. Ubu no hanze y’u Rwanda ababishishikariye  bifuza bafatanyije n’u Rwanda kubona uyu muhora ubyazwa umusaruro. Hari imigambi yo kubikora no gukusanya ubushobozi bukenewe kugirango bibe dore ko ari ikintu twifuza cyane.

Nuko rero dushimishijwe n’uko dushobora kandi twiteguye kugira uruhare muri iyi mishinga. Kandi uko biri kose, ibi ni ibintu twari dukwiye kuba dukora mu Muryango w’Ibihugu by’Afrika y’Iburasirazuba, ni ugukomeza umubano mu bihugu bigize akarere kandi ni ikintu cyiza gifitiye inyungu ibihugu bifatanyije mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Ni igitekerezo cyiza.

Ku bijyanye n’ikibazo benshi bategereje kumbaza bahora bambaza, 2017. Ariko se mu by’ukuri ikibazo n’ikihe? N’iki gishishikaje abantu kubijyanye na 2017? Ikibazo n’iki?2017?Ikibazo ni ikihe? Ntabwo… Nako mushobora kuba muri kubaza uwo mutakagombye kubaza. Ariko kuko ibi mbibazwa kenshi, reka noneho mbihindure gutya nanjye mbabaze. Ikibazo ni ikihe? 2017. Sinigeze nandika nsaba akazi ka nyuma ya 2017 – ngirango nibwo nzaba mfatwa nk’udafite akazi.  Sinasabye akazi.  Nonese ikibazo ni ikihe? Nihagire umuntu umfasha kumva iki kibazo k’uburyo nabasubiza cyangwa nabaha igisubizo mushaka. Iki kintu mbazwa buri munsi ni igiki?

Eugene Anangwe (Contact FM)Dushingiye ku byo abantu….

[Perezida Kagame: Yego. Wowe njya nkubona kuri twitter kenshi! Komeza]

Eugene Anangwe: Rero ikibazo abantu bamwe twagiye tuganira cyangwa twagiranye ibiganiro mpaka bafite ni iki: Batekereza ko ufite abantu muri guverinoma barimo gukora ibishoboka byose ngo itegeko nshinga rihinduke wemererwe kuzakomeza kuyobora nyuma ya 2017. Bityo rero hakomeje kubaho ibiganiro mpaka hibazwa niba biramutse bibayeho byaba byiza ku gihugu cyangwa se byaba bibi. Ntekereza ko iki aricyo kibazo, Nyakubahwa Perezida.

Perezida Kagame: Uravugisha ukuri ko iki kibazo cyatangijwe n’abagize guverinoma? Ikibabo cya 2017? Njye ubwanjye natangiye kucyumva kera cyane, hanze ya guverinoma. – Mu bandi bantu batari muri guverinoma. Ndetse n’abanyamakuru benshi muri hano. Si abagize guverinoma.

Icya mbere, ntekereza ko uko atariko kuri. Rero, … ariko reka ndeke kubitaho umwanya. Reka tubivuge gutya. Ariko… uburyo iki kibazo gifatwa nabwo buhisha ikindi kintu.

Mu by’ukuri hari abantu b’uburyo bubiri, cyangwa se amatsinda abiri tutitaye aho byaturutse. Gusa icyo ntemera cyo ni uko byatangiriye muri guverinoma. Ntabwo aribyo. Ariko hariho amatsinda abiri y’abantu. Mu yandi magambo, hari imitekerereze y’uburyo bubiri.

Uburyo bwa mbere bw’imitekerereze burimo abantu batekereza bati Itegekonshinga riteganya umubare wa mandat zemerewe umukuru w’igihugu. Rero muri 2017, uwo mubare ntugomba kuvaho. Itegekonshinga rigomba kubahirizwa uko riri nta mpamvu iyo ariyo yose yagombye gutuma habaho impinduka.  Abo ni abo mu itsinda rimwe.

Irindi tsinda ry’abantu ryo rigira riti « Oya. Dutekereza ko Itegekonshinga rishyirwaho n’abaturage kandi rishobora guhindurwa n’abaturage. Tubona bimwe mubiteganywa n’Itegekonshinga byahinduka tukagumana n’umuntu dufite uyu munsi, ku mpamvu iyo ariyo yose bashobora gutanga”.

Ubwo ni uburyo bubiri bw’imitekerereze. Mushaka kumenya aho njye mpagaze? Njye ndi mu itsinda rya mbere.

Rero impaka zihari zigaruka kuri ibyo. Gusa ikindi giteye urujijo; – muri  demokarasi, kujya impaka ni bibi? Impaka ni mbi? Mubyo nigishijwe muri politiki ni uko muby’ukuri impaka ari ikintu cyiza, cyubaka.

Ariko bimeze nk’aho abantu batumva kimwe ko ibiganiro mpaka byakagombye kubaho. Bamwe babifata nk’aho iki ari ikintu abantu batakagomye kuvuga…

Kubwanjye rero, niba mushaka kumenya icyo ntekereza cyangwa se aho mpagaze – Ninayo mpavu mubona nsa n’utunguwe ndimo kubaza ikibazo ari ikihe – Ntekereza ko iyo mbajijwe iki kibazo, mba mbazwa icyo ntekereza haba muri rusange cyangwa se ku giti cyanjye.

Rero, kubwanjye, sinigeze ngaragariza uwo ariwe wese ikibazo. Ibi nibyo nakomeje kuvuga. Sinigeze mbwira uwo ariwe wese uburyo bwo gutekereza cyangwa se icyo yakagombye gutekereza kuri 2017. Sinigeze mbikora nta n’ubwo nteganya kubikora.

Rero, ahari  ikibazo cyaba kuvuga ngo, nonese wowe utekereza iki muri rusange. Icyo ntekereza muri rusange ndetse no ku giti cyanjye, byombi bigomba kureberwa hamwe ku rugero runaka. Nshingiye kuri ibyo, nicyo cyatumye mbabwira ko njye ndi mu itsinda rya mbere.

Abatekereza ko ibintu byakagombye guhinduka tugakomeza, bafite uburenganzira bwo gutekereza batyo kimwe n’uko n’undi wese afite burenganzira bwe. Ariko kuko nanjye bingarukaho, bagomba kubinyumvisha. Niba ibisobanuro byabo babasha kubinyumvisha, nzabumva. Nzatega amatwi ibyo bavuga. Hari ibitekerezo byinshi bigerageza kunyumvisha impamvu ngomba guhindura aho mpagaze ariho hariya nababwiye.

Ku bandi rero nabo bagomba kubyumvisha abandi batari njye kuko nta  kibazo mfitanye no kudakomeza. Abo batekereza ko ntacyakagombye gukorwa, ntacyakagombye guhinduka, abo bo mu by’ukuri ntibasabwa kubinyumvisha kuko njye nemera ko muri 2017, ibyakagombye kubaho byazabaho. Icyakora bagomba kubyumvisha abandi batabyuma kimwe.

Ntekereza ko mukwiye guhindukirira bariya bumva ko ibintu byakagomye guhinduka mukabumvisha ko bitakagombye guhinduka. Ntabwo ari njye. Ibi nibyo nakomeje gusobanura kuva mbere ko abo batekereza ko muri 2017, Perezida atakagombye gukomeza bagomba kubyemeza, muri ibi biganiro mpaka, bariya batekereza ko yakagomye gukomeza.

Aha niho mpera mvuga ko iki kibazo mukibaza uwo mutakagombye kukibaza.

Kuko ku bwanjye nemera ko muri 2017 hagomba kuba ibigomba kuba nk’uko biteganyijwe, ariko hari n’umuntu ukomba kubyumvikanisha, ntekereza ko ibitekerezo byawe ugomba kubyerekeza kuri abo bavuga ko ibintu bigomba guhinduka ukabumvisha ko ibintu bitagomba guhinduka, ntabwo ari njyewe ugomba kubikora, nibyo nagerageje kumvikanisha nkitangira mvuga ko abo bavuga ko Perezida atagomba gukomeza muri 2017 bagomba kubyumvisha abavuga Perezida agomba gukomeza, niyo mpamvu ndimo kuvuga ngo ushobora kuva wabajije ikibazo uwo kidakwiye kubazwa.

Kuki abantu batasohoka ngo bajye hanze babwire abo wavuze barimo abagize guverinoma, ahubwo se bite by’abatari muri Guverinoma? Nibwira ko mukwiye kugenda mukigisha abantu, mukanababaza muti kuki mushaka ko ibintu bihinduka? Kuki mushaka ko iyi ngingo ihinduka? Kuki mushaka ko uyu mugabo akomeza? Niba hariho ingamba muzerekane, mwerekane n’uko ibintu bizakorwa, n’uko ibintu bizaba byiza kuri bo. Ibyo birashoboka.

Kuki abantu batakegera abo babivuga? Ku rundi ruhande urambwira uti, rwose ntuzahindure Itegekonshinga, ubundi ukabaza uzarihindura, oya, ntabwo ari njyewe, ntabwo njyewe binshishikaje habe na gato, ndetse ntabwo nigeze nsaba akazi uwo ariwe wese nyuma ya 2017, simpangayitse rwose, rero nk’umunyamakuru, umusesenguzi cyangwa undi uwo ari we wese kuki utabigenza mu bundi buryo aho kuza kuri njyewe. Muzi ko ari nko kuvuga ngo ntugomba kugenda cyangwa ugomba kugenda, ibyo iyo mbibonye rero ndavuga nti ibi byose ni ibiki? Ni nde wababwiye ko…. Wagira ngo ndi muri ibi biro ku nyungu zanjye bwite, oya, ntabwo aribyo.

Mwegere abavuga ko ngomba gukomeza hanyuma bajye impaka n’abavuga ko ntagomba gukomeza babive imuzi kandi rwose mubagire inama, noneho igihe cyanjye ni kigera, abavuga ko ngomba gukomeza nibo bazanyumvisha impamvu nkwiye gukomeza ntabwo ari abashaka ko ntazakomeza.

Abashaka ko ntazakomeza bo nta n’ikibazo mfitanye nabo wenda baravuga ibiri mu ntekerezo zanjye. Mu by’ukuri abashaka ko nzakomeza bagomba kunyumvisha koko impamvu ngomba kuguma ku butegetsi n’impamvu ngomba kubugumaho, bitabaye ibyo naba ndimo kujyanwa hirya no hino ku busa gusa, kandi icyo nshaka gukora ni ugukora akazi kazi kanjye neza uhereye uyu munsi kuzagera muri 2017; mumpe amahoro nkore akazi kanjye ibindi tuzaba tubibona. Urabitekerezaho iki?

Eugene Anangwe (Contact FM): Nkigize nk’ikibazo gikurikira icyo, mushatse kuvuga ko rwa ruhande rundi rugomba kubumvisha kuguma ku butegetsi rugomba kugira impamvu zumvikana ndetse zifatika, ubwo ntushaka kuvuga ko nta kabuza uzakomeza muri muri 2017 nibabikumvisha koko?

Perezida Kagame: Kuki icyo kibazo ukimbaza? Icyo kibazo nibo ugomba kukibaza, uzababaze uti kuki ibyo mu bimugerekaho? Keretse niba bashaka ko mba igipfamatwi sinumve ibyo bavuga cyangwa ibyo bajyaho impaka, erega gutega amatwi nabyo ni ugufunguka, niko bimezeze. Ariko se ubundi ni ibiki koko turimo kuvuga ho kuri iyi ngingo? Turavuga ku bintu birebana n’ubuzima bw’abaturage b’igihugu, erega bisa n’aho byabaye ikibazo nyamukuru ko nkwiye guhitamo kuvuga cyangwa guceceka? Turavuga ku buzima bw’abaturage b’uru Rwanda simvuga ikindi gihugu, ndavuga u Rwanda.

Ikibazo cya manda kivuze iki? reka noneho mbivuge nk’umuntu utari umuturage usanzwe, mbivuge nk’umuntu warwaniye iki gihugu n’abantu bacyo ndetse nanjye ubwanjye, simbivuga nk’umunyonzi utwara igare ku muhanda utazi icyerekezo aganamo.

Ikibazo kiri aha ni ikihe? Ni gute ubuzima bw’Abanyarwanda bwagirwa uko bwishakiye kubera za manda, aho harimo gutesha abantu agaciro, umuco wabo, imibereho yabo n’iy’igihugu muri rusange, ndetse harimo no kurengera gukabije. Ntekereza ko abantu barengera muri ibi, nkaho u Rwanda, Abanyarwanda n’ubuzima bwabo, ahazaza habo, n’agaciro kabo; ugasanga abantu bampagamye ngo uzaguma ku butegetsi cyangwa ntuzabugumaho. Oya oya oya.

Hari n’ababibaza ku giti cyabo cyangwa ibihugu, iyo bigeze aho ndabanza nkababwira nti mube muretse, mureke Abanyarwanda bamenye ibibareba, Abanyarwanda ntabwo ari nk’ibyatsi umuntu ashobora kwahira, akumisha cyangwa agatwika uko ashaka, oya. Turi abantu b’agaciro kandi tugomba guhabwa uburenganzira bwo kwihititamo ibitubereye.

Njyewe ubwanjye ntekereza ko nk’ejo Abanyarwanda baje bakanyegera bakambwira bari Perezida turakurambiwe, ubu muri 2015, nabumva, navumva rwose, sinshobora kuvuga ngo oya ngomba kuzageza muri 2017, nagenda rwose, ariko se Itegeko Nshinga ntirivuga ko ngomba kuzabakorera kugeza muri 2017! Ariko aho rero ntibigomba kuba byanditse ahantu, niba abaturage baje bakambwira ngo turabona utubagamiye, nturimo kudukorera ibyo dushaka, ako kanya nzahita mbemerera.

Ikibazo rero ntabwo ari umubare wa za manda, hari uwabivuze ariko niba uwo wabivuze ari nawe uhindukira akavuga ngo nzahindura ibitekerezo akanambaza niba nakumva abandi, ubwo mu by’ukuri aravuga iki? Erega ugasanga ibintu byose babigize manda, guhinduka no kudahinduka kandi byose bakabishyira kuri njye; njyewe ubwanjye nejejwe n’uwo ndiwe mbere na mbere, nkanezezwa n’aho ndi n’uko nahageze. Niba kandi hari n’ikigiye kuza, niteguye kucyakira no kucyumva. Niteguye kugenda, niteguye no kutagenda bitewe n’uwansimbura mu nyungu z’iki gihugu. Icyakora, hari n’ikindi gice kindimo nababwiye ko nkeneye ko igihe nikigera ku binyerekeye nk’umuntu kuzabanza nkumvishwa neza impamvu z’impande zombi kuko zombi numva zitanga ingingo zifatika kandi mfite uburenganzira bwo kuzimenya.

Ubwo se hari ubundi buryo wakemuramo ibyo burenze kuba witeguriye kwakira ibije no kumva? Icyakora, ibi nta n’akamaro bifite ugereranyije n’ubuzima bw’abanyarwanda, ejo hacu, n’uko bimeze ku isi dutuye.  Si ibitekerezo by’abanyamakuru cyangwa abanyapolitiki bamwe na bamwe  bikwiye mu by’ukuri guhabwa agaciro kurusha ibyo abanyarwanda bashaka. Ntekereza ko bitanahabwa agaciro.

Albert Rudatsimburwa (Contact FM): Nyakubahwa Perezida, igihe nabazaga icyo kibazo, mu by’ukuri natekerezaga ko bishoboka kuba impande zombi zitabona ikibazo mu buryo bugari. Mwebwe nk’umunyapolitiki w’inzobere kuva kera.

Perezida Paul Kagame: Si ntekerekereza ko ndi umunyapolitiki, Yego nkora politiki cyane ariko si ndi umunyapolitiki.

Albert Rudatsimburwa (Contact FM):  Nibyo, nanjye hari igihe nibonaga nk’umuhanzi gusa ariko icyo nshaka kuvuga ni uko, ubunararibonye mufite muri politiki kandi kuba muri mu bantu bateguye u Rwanda bakarugeza ku rwego tubona ubu; u Rwanda muri 1994, 2013, uyu mwaka wa 2015 uko ruhagaze, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, n’ibindi n’ibindi. Mutekereza ko igikoresho mwakoresheje n’abo mwafatanyije mubyemerewe n’abaturage ubwo mutegura u Rwanda kikiri gutanga icyizere cy’ejo hazaza h’u Rwanda? Ingingo ya 101 nayo ni kimwe muri ibyo. Ikibazo kirebana n’Itegekonshinga, wasanga ikijyanye no kugena inshuro Umukuru w’igihugu atagomba kurenza atorwa nticyaba ari ikimenyetso cy’uko Itegekonshinga rishaje kandi igihe ryatorwaga ryabaga riri gusubiza ibibazo byariho nyuma 1994. Wasanga mu 2015 kuko nk’ubu turi kurijyaho impaka, kuritekerezaho no kuriganiraho, ubu se ntitwakagombye kuba turi kuganira mu buryo bugari, ese igikeneye guhindurwa ni inshuro Umukuru w’igihugu atagomba kurenza atorwa cyangwa itegeko nshinga rikeneye gusubirwamo muri rusange?

Perezida Paul Kagame: Binarenze ibyo, urabona, niyo mpamvu izi mpaka ziri kugaragara nk’aho zoroshye. Ntekereza ko ntakagombye no kuba mbigiramo uruhare ariko kuko ntaho nabicikira, kuko ibyo navuga byose babisobanuro mu nyungu zabo cyangwa bikifashishwa n’uruhande rumwe rushaka gutsinda urundi. Kuko nk’ubu hari uwavuze ati : “Urashaka kuvuga ko witeguriye ikiza cyose?” Noneho ibizaba, umwanzuro ukaza uvuga uti ah, byarangiye, Perezida arigutekereza gukomeza kuyobora. Bizakoreshwa n’uruhande rumwe cyangwa urundi kandi uko rubishaka. Abantu bamwe bazavuga bati, reba ruriya ruhande rwatsinze impaka twagiraga, ntubona ko ari no kurwumva! Nk’aho mu bisanzwe ntari nsanzwe numva kandi icyo kibazo ari cyo kigize ubuzima bwanye bwose. None se ubuzima bw’iri shyanga, ubw’abaturage, aba Banyarwanda mubona bugengwa n’iyi ngingo imwe yo mu itegeko nshinga? Bishoboka bite ko igihugu cyose, ishyanga ryose babigabanyiriza mu ngingo imwe gusa y’itegeko nshinga, ese ubundi iyo ngingo uri kuvuga yaturutse he? Ni nde wayishyizemo? Ni njye se? Ni njye wanditse itegeko nshinga? Ni nde wabikoze? Ese kuki mutajya kubabaza impamvu bashaka kwisubiraho? Si iby’ingirakamaro se ko riguma uko riri? Ni nayo mpamvu navuze nti, kuki aba bantu badahindukira ngo bajye kumvisha aba baturage ko hari n’ikindi bashaka guhindura. Njye ibyo nabikoraho iki? Mbere y’uko mfata umwanzuro, hari ikindi kigomba kubanza. Si njye kuko njye nta muntu nasabye guhindura itegeko nshinga. Ariko usanga abantu biborohera kuza kubimbaza, Oya mwakagombye kubibaza abo bavuga ko bashaka guhindura itegeko nshinga cyangwa se namwe mwatega amatwi mukumva impamvu zabo. Kuki mutabumva cyangwa ngo mujye impaka mubabwire muti, Oya impamvu mutanga mu gushaka guhindura itegeko nshinga ntizifatika. Noneho ikibazo nabazwa yenda cyaba kigira giti  « Niba aba bantu bavugaga ko bashaka ko itegeko nshinga rihinduka ubu bakaba biyemeje guhindura icyemezo cyabo bagasaba ko ridahinduka, Nyakubahwa Perezida, hari ibibazo mwagirana nabo? Wenda mushobora kuba ari cyo mwambaza. Ntekereza ko izi mpaka zakagombye kuba zifite ishingiro kandi zifite ibintu bifatika zataye agaciro kazo. Yego, byagizwe nk’aho bireba umuntu umwe, njyewe, ibyo bikaba byarabitesheje agaciro kabyo.

Rafiki Clement (Radio Salus):  Twagiye tubona raporo zitandukanye zituruka ku Mugenzuzi mukuru w’imari ya Leta (OAG) na Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe kugenzura Ikoreshwa ry’Imari n’umutungo bya leta (PAC) zagaragazaga bimwe mu bigo bya Leta byagiye bigaragaza guhomba bikangiza n’umutungo, aha twavuga nk’icyahoze ari EWSA cyahombye miliyari 28, ONATRACOM cyahombye hejuru ya miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana inani, n’ejo Minisiteri y’Ubuzima nayo abadepite basanze hari amafaranga yagiye akoreshwa nabi. PAC n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta bagaragaje ko batishimira izi raporo zigaragaramo “udufi duto” gusa. Mu mwiherero ushize mwavuze ko byaba biterwa n’uko hari abayobozi bahishira abandi badashaka kugaragaza ba bandi b’Ibifi binini”. Icyo nashakaga kubaza ni ingamba zaba ziriho kugira ngo abo bayobozi bamwe bahishira abandi bafatirwe ingamba kugira ngo na bya “Bifi binini” PAC ijya ivuga bikurikiranwe.

Perezida Paul Kagame: Kandi se ko ingamba ari izo ngizo. Ni ukubishyira hanze, kubikorera iperereza kugira ngo ukuri kumenyekane. Icya kabiri, ntabwo ibibazo biri hamwe gusa cyangwa ngo biri ahandi, biri hose, ibibazo biri ahantu hose. Ibibazo biri mu buryo bwo kumenya uko ikibazo giteye, n’abameneyekanye ko bafite ikibazo.

Hari n’ubwo bajya mu nkiko ukabona barabikize, bafite uko babikize kandi bari bakwiye kuba babihanirwa. Ibibazo biri ku nzego zose ariko icya ngombwa ni ugukomeza gusunika kugira ngo abantu, imirimo yose abayishinzwe bashobore mbere na mbere no kuyumva; no kugira ubushobozi ngo bashobore gukora imirimo yabo uko bikwiye. Icya kabiri ni ubushake bwo kugira ngo n’igihe wamenye ukuri, umenye ngo niba hari ibikeneye ibihano, umuntu ahanwe uko bikwiriye cyangwa se akosorwe uko bikwiriye.

Ni ibibazo rero biri ku nzego zose. Ariko cyane cyane kugira ngo bishoboke ni inzego ebyiri: urwego rwa mbere ni ubushobozi, urwego rwa kabiri ni ubuyobozi bukwiriye kuba bukurikirana ibi bintu kugira ngo ibya ngombwa bishyirwe mu bikorwa, bukwiye kuba bukurikirana abantu no kubahana. Naho ubundi kuba ubivuga utyo, unabizi, warabyumvise aho bivugwa ubwabyo ni intambwe ndende. Iyo byagiye hanze ukuri kugenda kumenyekana igisigaye ni ugushyira ibintu mu bikorwa.

Jean-Lambert Gatare (Isango Star): Nyakubahwa mu gihugu cy’abaturanyi b’Abarundi ibintu bimeze nabi, hari umutekano muke, mwarabyumvise abaturage batangiye guhungira mu Rwanda. Mugira iyihe nama mugenzi wanyu Perezida Nkurunziza? Haba muri EAC duhuriyemo nabo, namwe ubwanyu nk’igihugu cy’abaturanyi? Mumugira iyihe nama, kuko bigaragara ko amatora yo mu kwezi kwa 6 ashobora gukurura ibibazo kandi n’u Rwanda ntabwo byarusiga. Murakoze.

Perezida Kagame: Ntabwo nibwira ko Abarundi cyangwa ikindi gihugu icyo aricyo cyose kigenga gikwiye kuba kiri aho gitegereje abakigira inama. Nibwira ko bafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo bafite. Abantu bose iyo bafite ibibazo hagati yabo, ariko iyo bashatse inkunga barayisaba bakayibaha. Biracyari kuri urwo rwego njye nibwirako ibibazo Abarundi baba banyuramo, bafite muri iki gihe, ndibwirako … baracyafite ubushobozi hagati yabo bwo kubyirangiriza. Bitabujijeko abantu turebera kure, bishobora gutuma abantu bagira icyo babaza bati: Hari icyo abantu babunganira? Hari abantu bamaze guhunga bava mu Burundi baza mu Rwanda, ariko icyo gihe inzego zibishinzwe ari ku ruhande rw’u Burundi ari ku Rwanda baravugana icyo kibazo tukakimenya tukamenya icyo aricyo hanyuma umuti ukaba waboneka. Biracyari kuri urwo rwego. Bigenda biza rero, ibisubizo biraboneka hanyuma haguma hagaragara ibibazo abantu bagashaka uko bafasha.

Tuyisenge Leonard (Izuba Rirashe): Nitwa Tuyisenge Leonard nkorera Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Ikibazo cyanjye kijyanye n’iyangirika ry’ikirere mu Rwanda ariko cyane cyane mu mugi wa Kigali. Nafata urugero, ubonye amapoto ugafata umuhanda uko ugenda ukagera payage ujya mu mugi, poto ziragenda zihinduka imikara zari umweru. Nifuzaga kubabaza ingamba zaba zihari kugiracngo icyo kibazo gikemuke kuko bitangiye kugaragara ko abantu batangiye guhumeka umwuka utari mwiza.

Perezida Kagame: Ntabwo bitangiye ubu ariko. Bimaze igihe ngira ngo hari ibigaragara ko, hari ibijyanye n’ibidukikije bigomba kwitabwaho, biraganirwa ngira ngo niba uzi neza mu bihe byashize hari ubwo twigeze no guhagarika ikoreshwa rya mazutu yanduza ikirere. Turimo turashakisha no gutera amashyamba. Hari ndetse n’ibigo bisuzuma amamodoka uko ameze, hari ibigenda biba mu mamodoka nka za filters ubundi zifasha kuyungurura ibintu bimwe biba bidakwiriye kujya hanze kuko byangiza umwuka abantu bahumeka. Ariko ntabwo bihagije. Turacyashakisha izindi ngamba twakongera kuri izo ngizo kugira ngo umwuka abantu bahumeka, cyangwa se ibi byose bidukikije byakwanduza umwuka w’abantu bishobore kuba byakosorwa. Ndakwereka ko gusa hari ibimaze gukorwa bike, ndetse hari n’ibindi bicyikwa kugirango bibe byakorwa.  Naho kubona twaraciye za plastics, tukabuza za mazutu zishobora guteza indwara z’ubuhumekero kubera ibyo zishyira mu kirere n’ibindi, ni ibyerekana ko abantu babitekereza. Tuzakomeza tugerageze kubyihutisha turebe.

Clement Uwiringiyimana (Reutes& Radio Flash): Murakoze. Nitwa Clement Uwiringiyimana nkorera Flash FM na Reuters. Mfite ikibazo ku bimaze iminsi bivuga mu binyamakuru byo muri Israel. Bamaze iminsi bandika mu itangazamakuru ryabo ko Leta ya Israel yagiranye amasezerano n’u Rwanda ndetse na Uganda ko abanyafurika baba muri Israel ku buryo butemewe n’amategeko bazazanwa muri ibyo bihugu byombi. Aba ni abanya Eritreya ndetse n’Abanyasudani. Nashakaga kumenya niba ayo masezerano yarabayeho, kuko ibi bimaze iminsi bivugwa mu binyamakuru byo muri Israel ko ibi bihugu byombi byemewe kwakira aba bantu.

Niba mubyemeye Nyakubahwa Perezida, ikindi kibazo nari mfite kijyanye na manda ya gatatu, cyangwa se icyo benshi bita Manda ya Gatatu, arizo mpinduka z’Itegekonshinga. Minisitiri w’Ubutabera ndetse na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’abandi bayobozi bamaze iminsi bavugako ku giti cyabo, ko nabo bashyigikiye ko Itegekonshinga ryahindurwa, ko bemeranya n’abaturage. Ibi bikaba bigaragaza ko bashobora no kwemeza abandi baturage kuba batekereza nkabo.

Perezida Kagame: Ku bijyanye n’ayo masezerano uvuga hagati y’u Rwanda na Israel, ndavuga ibijyanye n’u Rwanda kuko ntazi iby’ibindi bihugu. Ndabizi ko habayeho ibiganiro, kandi byanaganiriweho muri Israel. Ni Abanyafurika bagiye muri Israel nkuko basanzwe bajya mu bindi bihugu by’i Burayi byose. Bamwe baba baragiyeyo mu buryo butemewe n’amategeko, abandi bariyo ku mpamvu zitandukanye. Ndatekereza ko icyabaye ari uko Israel ishaka kubagarura muri Afurika, ikabajyana mu bihugu bavuyemo. Bo bakababwira bati: Nimudusubiza mu bihugu twavuyemo, harimo ibibazo byinshi tuzahagirira. Ibi bikaba biterwa n’impamvu zitandukanye zatumye bagenda… Israel rero yabasabye kubabwira ibihugu hanyuma bo bakihitiramo aho bashaka kujya. Niba nibuka neza hari n’impamba babaha kugirango baveyo. Nibyo koko rero natwe turi mu bihugu Israel yegereye. Bamwe mu bantu bacu bakomeje gukorana nabo cyane cyane abo mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka. Sinzi aho bigeze ubu ariko nzi ko ibi byose byabayeho.

Ku byerekeranye na Manda, abaminisitiri bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo batekereza. Ibyo bavuga, ndetse n’ibyo abaturage bavuga, njye ntegereje uzaza kunyemeza uko babona ibintu kugira ngo nanjye mpindure uko mbibona mbere y’uko mfata icyemezo.

Berna Namata (The East African): Murakoze Nyakubahwa, nitwa Berna Namata, nkorera ikinyamakuru The East African. Ikibazo cyanjye cya mbere kireba umubano w’u Rwanda na Tanzaniya. Mu byumweru bishize, habayeho gusurana hagati y’abakuru b’ibihugu byombi. Ikibazo cy’ingenzi twibaza ni ukumenya aho uwo mubano ugeze urushaho kongera kuba mwiza ahanini tukabishingira kukumenya niba mwaraganiriye ku kibazo cya FDLR no gukorana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ese ibyo bibazo bigeze he bikemuka? Ikibazo cyanjye cya kabiri kirebana n’ikiswe ‘Umugambi 2063”. Iyo abantu benshi babonye ibihugu bya Afurika byihuza mu migambi inyuranye banibuka indi migambi na gahunda  byiza byagiye bishyirwaho ariko ntibigere ku ntego zabyo cg ntibishyirwe mu bikorwa. None tubwire, ko witabiriye iriya nama yabereye Addis Abeba n’iki gishya Uyu mugambi uzanye?

Perezida Kagame: Sinari nzi ko umubano wacu na Tanzaniya wari warabaye mubi ku buryo iyo duhuye tukavugana bibyuka ariyo makuru yuzuye ibinyamakuru. Koko duhuriye mu Umuryango w’Ibihugu by’Uburasirazuba, twese duharanira kwihuriza hamwe, tugakorera hamwe. Cyakora koko abantu bashobora kudahuza imyumvire ku ngingo zimwe na zimwe ariko mu by’ukuri usanga twese duharanira icyerekezo cyimwe, intego zacu ni zimwe. Koko rero twarasuranye kandi ni byiza kuganira ku nyungu rusange z’ibihugu byacu.  Icyo navuga ariko na none ni uko haba ubwo Perezida wa Tanzaniya yasuye u Rwanda cg nanjye igihe najyaga Dar Es Salaam muri Tanzaniya, ntitwigeze tuganira ku kibazo cya FDLR cg ibindi nagiye mbona mu itangazamakuru bibandaho kuri izi nzinduko zombi.  Icyo dushyize imbere ni ejo hazaza no kureba uko umubano wagenda urushaho kuba mwiza n’imikoranire iteza imbere ubuzima bw’abenebihugu byombi, uko twateza imbere ubucuruzi, uko twashora imari mu bikorwaremezo n’uko ubucuruzi hagati y’ abatuye ibihugu byombi bwarushaho gutera intambwe  nk’uko nabivugaga. Aha niho ibiganiro byacu byibanze, ibyo bindi ni iby’amateka.

Berna Namata: Ikibazo cyanjye cya kabiri cyabazaga ku ‘Umugambi 2063’

Perezida Kagame: Umugambi 2063 waje mu rwego rw’umuryango COMESA. COMESA ni umuryango ushingiye ku bucuruzi n’ ishoramari byose bigamije amajyambere, kandi umuryango COMESA nawo uri ku mugabane wa Afurika. Mu minsi ishize, twizihije isabukuru y’imyaka 50 dukorera hamwe, twiyemeza ko mu myaka 50 itaha tuzarushaho kongera imbaraga muri iyo mikoranire bityo, iterambere rikikuba kabiri, gatatu cg se kane. Ni muri urwo rwego COMESA, nk’umuryango uhuza ibihugu byo mu karere byishyize hamwe washakaga kureba icyerekezo wihaye mu buruzi ndetse n’aho umugabane wa Afurika wose wifuza kugana. Byari nk’umwanya wo gutanga icyerekezo cy’aho umugabane wifuza kuba ugeze mu myaka 50 iri imbere.

Eugene Anangwe (CFM): Urakoze cyane Nyakubahwa Perezida. Ndifuza kugaruka ku kibazo cy’imikoranire mu kanya wavuzeho. Hari ubwo umuntu abona gukomeza gutera imbere mu mikoranire y’ibihugu bishobora guhinduka indoto gusa kubera umutekano muke ubangamiye bimwe mu bihugu biba byibumbiye hamwe.  Nk’ubu iki gitondo, ibitero by’iterabwoba byibasiye amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Kenya ahitwa Garissa. Mu minsi ishize mu nama yabaye aha yahuje umuhora wa ruguru yarimo ba Perezida ba Kenya na Uganda, mwaganiriye ku uguhana amakuru hagati y’inzego z’ubutasi areba umutekano ndetse n’ibyawuhungabanya hagamije guhangana nabyo nk’ibihugu bikorera hamwe. Nifuzaga kumva icyo ubivugaho, mu rwego rwo guhumuriza abatuye ibihugu by’Iburasirazuba bwa Afurika ko mukorera hamwe, ko urugamba rutarwanwa n’igihugu kimwe ukwacyo nk’uko bisa n’uko ariko bigaragara. Urakoze.

Perezida Kagame: Icyo nabwira abaturage b’ibihugu by’Umuryango w’Iburasirazuba ni ukubahumuriza ko dukorera hamwe. Mbivuze mu yandi magambo: Iyo tuba tudakorera hamwe kandi byiyongera ku mbaraga buri gihugu nacyo gikoresha, ahari haba hari ibitero byinshi nk’icyabereye iki gitondo Garissa. Iki gitero ubwacyo ni kibi cyane, ntigikwiye kubaho, ariko nyine iyo tuba tudakorera hamwe cg buri gihugu gikora iyo bwabaga, hashoboraga kuba ibitero byinshi nkacyo. Ariko ikibazo cyawe niba cyagiraga kiti: ese imikoranire yayu ukenewe kongerwamo imbaraga? Nagusubiza nti cyane. Buri gihe umuntu aba ashobora gukora neza kurusha. Birashobora ko twakorana cyane kandi mu buryo bubyara umusaruro kurusha ndetse tukaba twanagera aho twarinda n’icyo gitero kimwe kuba niba byashoboka.  Icyo cyifuzo turagihorana kandi birakenewe ko dukomeza gukorera hamwe. Twashyizeho umutwe w’ingabo, twawushakiye ibikoresho, twakoze n’agahunda z’ibiteganywa gukorwa. Iyi ni intambwe nziza kandi n’abakora mu nzego z’umutekano bahanahana amakuru, ahari bakwiye kubikora neza kurusha. Bityo, gukorera hamwe kandi tukarushaho gukorera hamwe. Buri gihe iyo habaye igitero n’icyabaye uyu munsi muri Kenya, ejo dushobora kucyumva ahandi, bitwibutsa ko hari ibibazo by’umutekano mucye duhora duhanganye nabyo kandi uburyo bwiza bwo guhangana na byo ni ugukorera hamwe.

Stephanie Aglietti (RFI &AFP): Murakoze Nyakubahwa Perezida. Nanjye ndavuga ku kibazo cy’imibanire n’ibindi bihugu: Umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo wabaye mubi guhera umwaka ushize nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya. Za Ambassade z’ibihugu byombi zirukanye abadipolomati none imwe mu nkurikizi ni uko bikomerera cyane Abanyarwanda bifuza kubona uruhusa rwo kujya muri Afurika y’Epfo (visa). Ese mwaba muzi ingaruka byaba byaragize ku bigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda? Ese haba hari icyizere ko uyu mubano uzongera kuba mwiza mu minsi iri imbere?

Perezida Kagame: Yego, yego rwose. Buri gihe haba hari uburyo bwo gukemura ibibazo. Ikibazo icyo ari cyo cyose hagati y’u Rwanda na Afurika y’epfo cg n’ibindi bihugu, tuzabona uburyo bwo kugikemura.

Mbabazi Dorothy (Radio& TV 1): Murakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nitwa Mbabazi Dorothy, nkorera Radio na TV 1. Ikibazo cyanjye ni icy’abaturage badafite aho babariza ibibazo byasizwe n’Inkiko Gacaca. Urugero ni urw’abaturage bo mu murenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru. Bafite ikibazo cy’uko buri muturage wese, cg se buri rugo agomba gutanga ibihumbi 500 kugira ngo hishyurwe ibyangijwe muri Jenoside, abarezwe muri Gacaca mu gihe batarimo kugaragara. Iki kibazo bakigejeje kuri MINIJUST, MINIJUST ibasaba kujurira. Ariko bakibaza uburyo bajurira batarigeze baregwa cyangwa se badafite umwanzuro w’Urukiko. Abatutrage rero barimo kwibaza aho bazabariza ibibazo byasizwe n’Inkiko Gacaca cyane yuko iyo tubajije MINIJUST itagitangaho ubusobanuro burambuye.

Paul Kagame: Yes, ngirango ikibazo cyo n’icyo kugera muri Minijust, ikibazo cyaba gihari nuko Minijust yaba itabisobanura neza.

Mbabazi Dorothy: Narimfite ikindi kibazo kigufi cyane. Ni ikibazo cy’abashoramari bashora imari mu Rwanda. Bashora imari mu Rwanda nibyo tukabona amafaranga ariko ubuzima bw’abantu bahabwa akazi muri iriya mishanga y’abashoramari busa naho hari abafatwa nk’abacakara, urugero ndarutanga kuri company imwe yubaka amazu hano mu gacuriro, Umunyarwanda umwe yasewe n’imashini igihe yarari mu kazi bivugwa ko iyo mashini yakoreshejwe n’umwe mu bo muri iriya company akamusya ku bushake hadaciye indi minsi, undi nawe arahakubitirwa. Iyo ugerageje kuvugana n’ibigo byahaye abo bashoramari akazi ntabwo baguha ubusobanuro burambuye ku cyakorwa yenda kugirango ubuzima bw’abantu bukomeze kubungwabungwa. Ikibazo ndibaza nti aho yenda ntitwaba dushaka amafaranga ubuzima bw’abantu ntibugende neza? Murakoze.

Perezida Kagame: Oya ntabwo aribyo. Ntugatangire utekereza nabi, jya utekereza neza hanyuma nibyanga ubwo wenda ubone kugira ikibazo. Ku cyambere, aho kubariza ni muri MINIJUST nk’uko babikoze. Ikibazo niba ari MINIJUST kubera ko idatanga ibisobanuro bihagije, ubwo tuzareba MINIJUST irebe uko itanga ibisobanuro bihangije, naho nta handi bikwiriye kuba bijya gusobanurirwa atari aho. Ubwo ibyo bibazo bindi bisigaye MINIJUST izatanga inama y’uko byakemurwa hanyuma ubwo natwe twese tuzareba aho twafasha nuko twafasha. Ndibwira ko ari ibyo ngibyo.

Ikibazo cya kabiri wari ubajije. Abagiriwe nabi nabo bashoramari, naho harahari aho bakwiriye kuba batwara ibirego.  Ahantu ha mbere bari bakwiriye kujya ni muri Police ahubwo cyangwa n’ahandi mu nzego z’ubutabera. Ntabwo ari ukujya kubwira abo bashoramari. Iby’uko umushoramari yakora nabi, ntaho bihuriye n’abantu gukunda amafaranga, abantu bakora nabi nyine ku mpamvu zitandukanye. Ikibazo iyo kigaragaye nyine kiba gikwiriye gukemuka, ariko bisa nkaho ntaho bagitwaye.

Niba mwaragitwaye mu ba Police bakabirukana cyangwa bakababwira ngo ubwo ari umushoramari wabikoze ntacyo twakora, ubwo twasuzuma abaposi ubwo nabo baba bafite ikindi kibazo. Naho byatangaza kumva hari abashoramari cyangwa abandi bantu abo aribo bose bagirira abantu nabi abantu bakabura ababarenganura, ubwo cyaba ari ikibazo cyacu ntabwo cyaba ari icy’abashoramari. Kuko niba umushoramari yanagize nabi ntabwo yabuza inzego zacu gukurikirana urubanza nk’urwo kugira ngo uwarenganijwe arenganurwe. Ntabwo ikibazo cyaba ari icy’abashoramari kuko bo bashyirwa ku murongo n’amategeko uko bikwiriye. Kuba bidakorwa cyaba ari ikibazo cy’inzego zacu kutuzuza inshingano.

Ariko kuba izo cases zizwi mukwiriye kuzigeza aho zikwiriye kuba zigera n’abandi bari hano bo mu zindi nzego zitandukanye ndizera ko babyumvise.

Shyaka Kanuma (The Rwanda Focus): Nyakubahwa Perezida, nitwa Shyaka Kanuma nkorera ikinyamakuru The Rwanda Focus. Munyemerere mbaze ikibazo kijyanye n’ubukungu. Tumaze igihe tubona ubukungu bwacu buzamuka ku kigero cya karindwi ku ijana ku mwaka bivuze ko bimwe mu bibazo biri mu nzego za Leta bikemuwe ubukungu bwanarushaho kuzamuka ku kigero cya cumi cyangwa yewe na cumin na kabiri ku ijana. Reka ntange urugero rw’aho hari ubwo bifata amezi arindwi, umunani kugira ngo icyemezo cyo gushyira amafaranga mu mushinga runaka gishyirwe mu bikorwa kandi nyamara amafaranga yo ahari hakaba n’ubwo umwaka w’ingego y’imari ushize nta cyemezo gifashwe. Ndibaza niba hatashyirwaho ingamba zihariye zo gukemura iki kibazo kuko biradindiza izamuka ry’ubukungu mu buryo bugaragara.

Perezida Kagame: Sinibaza ko ari n’ingamba zihariye kuko izo ngamba zirasanzwe ahubwo ntizishyirwa mu bikorwa uko bikwiye. Kuki umuntu runaka akwiye gutinza ikintu ubundi cyagakozwe mu minsi rukanaka? Ahubwo icyo mbona gikwiye ni uguhana abo batuzuza inshingano zabo zo gushyira ingamba zihari mu bikorwa nyamara bafite ibisabwa byose kugira ngo ibi bikorwe.

Shyaka Kanuma: Hari n’abagira urwitwazo rwo kuvuga ngo mu Mwiherero w’abayobozi bakuru uheruka ibijyanye no gukoresha nabi imari ya Leta byatinzweho bigatuma babigira urwitwazo ntibakore ibikwiye.

Perezida Kagame: Ayo ni amakosa niyo mpamvu mvuga ko bakwiye kubihanirwa kandi ibyo bitwaza ntibihabwe agaciro. 

Flora Kayitesi: Murakoze Nyabuna Perezida, munyemerere mbasubize mu bibazo bijyanye na manda z’umukuru w’Igihugu. Niba koko demokarasi ishingira ku bushake bw’abaturage, kandi tukaba tumaze kubona ko Abanyarwanda babagaragarije akabari ku mutima kugera naho bamwe bavuga ko mudakomeje kuyobora bakwiyambura ubuzima abandi bagahunga igihugu, ku bwanyu mwumva ibyo bimenyetso bidahagije? Murakoze.

Perezida Kagame: Nibaza ko tugikeneye kumva n’abandi cyane babandi bumva ko demokarasi ishingiye gusa ku kudahindura ashingira Itegekonshinga kuko mbona ahanini ariho ibitekerezo byabo bishingira. Ariko hari uburyo bwinshi byakomeza kuganirwamo. Reka dukomeze tubihe umwanya hanyuma ubwo tuzareba icyo Abanyarwanda bifuza. Cyakora ariko jye ku giti cyanjye nabaye mu mahurizo akomeye kandi nshobora kuyavamo niyo mpamvu mbona ko iri hurizo riri muri amwe yoroshye cyane nko kunywa amazi.

Dan Ngabonziza (KT Press): Murakoze Nyakubahwa Perezida nitwa Dan Ngabonziza nkorera KT Press. Bwana Perezida ubushize mwagiriye ingendo mu bihugu by’Ubwongereza, Amerika ndetse n’ibice bimwe byo muri Asia aho mwagaragaje imishinga y’agaciro ikwiye gushorwamo imari, ese mubona byaratanze umusaruro?

Perezida Kagame: Ahubwo numva ari jye ukwiye kubabaza niba hari icyo byatanze kuko nibaza ko ari ibintu bigaragara mukwiye kuba mubona. Ariko mwabaza mu nzego zitandukanye urugero mubajije nko mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, babaha imibare n’amazina y’imishinga imaze gukorwa. Ubushize hari abashoramari baje ino bavuye mu Bwongereza ndetse bakaba baranamaze gutangira imishinga bashoyemo ifatika bashoyemo imari, abandi barandikisha amasosiyete yabo y’ubucuruzi kandi aba bose baje bitewe n’inama twagiranye. Hari n’abandi batandukanye bagenda bava za Dubai, Uburayi, mu Budage, Ubuholandi ubushize hari n’abaje bavuye mu Bubiligi.

Nubwo hari abaza mu butemere no gusura ibyiza bitatse u Rwanda, hari benshi baza bazanywe no gushora imari mu bikorwa bifatika, kandi imibare ubwayo irabigaragaza.

Cleophas Barore (RBA): Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mfite utubazo tubiri.

Perezida Kagame: Ushobora kubaza kimwe gusa kugira ngo abandi nabo babone uko babaza?

Cleophas Barore: Iyo tugiye hirya no hino tubona hari igikorwa cyiza cyo kwagura imihanda aho bagiye bashinga imbago bigaragara ko bashaka kwagura imihanda, kandi ni byiza. Ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abaturage baturiye iyo mihanda ku metero zigera muri 11 ubwo butaka bwari busanzwe bubabaruweho mbere, baranabusorera, uyu munsi ariko ntibemerewe kubukoresha kandi babusorera, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika iyo uganiriye n’abaturage barakubaza ngo tuzakomeza gusorera ubutaka tudakoresha? Ikibazo cyabo mwumva cyakemuka gute?

Perezida Kagame: Barabusorera?

Cleophase Barore: Yego, kuko bukibanditseho

Perezida Kagame: Ariko ubundi hari ubutaka buri hafi y’umuhanda butagakwiye kuba ari ubw’umuntu, sinzi impamvu bidakurikizwa, ariko abantu bareba neza amategeko, ubundi…harimo kwica amategeko ku mpande zombi, hari abantu batura mu ntambwe zidakwiye kuba ziturwamo, ubwo uba wishe amategeko, abo ngabo basoresha abantu ubutaka badakwiye kuba basorera nabyo ni ukwica amategeko, inzego zacu zikwiye kubisuzuma bigakiranuka, tuzabikurikirana turebe ikibazo icyo ari cyo tugikemure.

Berna Namata: Nyakubahwa Perezida, munyihanganire rwose ndifuza kongera gusubira ku biganiro mpaka bijyanye na 2017, kandi nta kundi nabigenza. Icyakora, nashakaga kuvuga ku bijyanye n’ubukungu, nk’urugero ibyo twabonye mu matora aherutse muri Nijeriya, bitewe n’impungenge z’abashoramari ku byari gukurikire nyuma y’amatora n’ikibazo cy’umutekano, twabonye bakuramo imari zabo, noneho ubukungu… agaciro k’ifaranga rya Nijeriya, Naira, kagwa hasi. Ubwo turebye ku Rwanda…

Perezida Kagame: nasomye ko isoko ry’imari rimeze neza cyane bitewe n’ibyabayeyo vuba aha…intsinzi ya Buhari.

Berna Namata: Ku bukungu buciriritse nk’ubw’u Rwanda, birumvikana ko nta kosa na rimwe ryemerewe gukorwa, nibazaga nti ese ni ikihe cyizere mutanga ko … 

Perezida Kagame: Oya, natwe ariko turabyemerewe, byaterwa… ntabwo bijya umujyo umwe gusa, urabona, byarashobokaga ko Perezida wariho muri Nijeriya yongera gutorwa, ugasanga aribwo byoroshye kubona isoko ry’imari ryongera kuba ku rwego rwiza ndetse rwisumbuyeho! Ariko nyine ibintu ntibyagenze bityo bitewe n’impamvu zitandukanye. Urumva icyo nshaka kuvuga? Ku bwacu, ndumva numvise icyo washakaga kubaza, bijyanye n’amasoko uko waba ubibona kose, icyirenze kuri ibyo, ngira ngo hano turi kuvuga ku baturage…ni nayo mpamvu navugaga nti rimwe na rimwe ntitugomba gutesha agaciro iki kintu ngo tukigarukirize ku nyandiko zimwe na zimwe cyangwa inkuru zanditswe n’umuntu n’ubundi igihe yandika ku bintu usanga hari ibyo yanditse bitajyanye na gato n’ibihari cyangwa akavuga inkuru ntayirangize, si ko bimeze ra? Noneho, turi kuvuga ku baturage, mu Rwanda by’umwihariko ni nayo mpamvu navugaga nti mureke ibiganiro mpaka bibeho. Ibyo biganiro mpaka uko biri kose bizatwereka aho icyo cyizere gishingiye kandi bizagira uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi ku mwanzuro abaturage bazafata nyuma yabyo, urabona icyo nshaka kuvuga? Guhuza izo mpamvu z’imbere n’iz’inyuma ndetse n’amasoko bizagira ingaruka urugero nshingiye ku rugero watanze rw’ibyabereye muri Nijeriya, ko isoko ry’imari ryazamutse igihe amajwi y’uwatsinze yari atangajwe. Si ikintu cyahise kiba   ako kanya, inkuru yatangiye na mbere y’aho, urabona icyo nshaka kuvuga? Inkuru igomba kuba yaranditswe neza mbere, ni ukuvuga ngo igihe ibintu bigiye muri iki cyerekezo, ibimenyetso biba ari byiza cyane…. ibimenyetso byerekeye mu kindi cyerekezo… ibi nibyo bimenyetso bakoresheje mu gukora iyo nkuru, sibyo se? Noneho rero, hano mu Rwanda ibiganiro mpaka bihabera nabyo ni ikimenyetso cy’ibyo, hazagera igihe wumve abantu batangiye kuvuga bati, uzi n’ikindi? Dufashe iki cyerekezo byaba bisobanuye iki ku gihugu, dukoze ibintu muri iki cyerekezo, byaba bisobanuye ibi ku gihugu, ni nacyo cyiza cy’ibi biganiro mpaka, birumvikana n’amasoko n’ubwo yaba ari hariya atavugwa, nayo bashaka uko yumvikana. N’ubwo yaba asa natavugwa. Noneho rero reka nkubwira muri make ibijyanye na 2017 n’umwihariko w’u Rwanda, mu Rwanda, mu myumvire yanjye, ntekereza mu bijyanye na politiki, hari ibintu byinshi ariko cyane cyane bitatu by’ingenzi cyane tutagomba no gukinisha, icya mbere ni umutekano w’igihugu, twamaze igihe kinini tuba mu buzima bwo kubura umutekano, umutekano w’abaturage, kumva utekanye noneho ugashyira imbaraga mu gukora ibyo uzi gukora neza kurusha ibindi kandi ugakora ikikubereye. Icya kabiri, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bigomba kugerwaho…ubukungu buhindura ubuzima bw’abantu. Icya gatatu ni ukwishyira ukizana kwabo no kutemera gutegekwa ibyo bagomba gukora. Ibi bintu bitatu numva bigomba kwitabwaho bikomeye n’uwo ari we wese uzansimbura nanjye nibyo nzashimangira mu gihe nzaba nkiyoboye iki gihugu kuko nzi neza amateka y’u Rwanda, nzi icyo abanyarwanda bakwiriye, nzi ibintu byinshi byerekeye u Rwanda nk’uko namwe mubizi kandi ntekereza ko ibi bintu uko ari bitatu ari iby’ingenzi cyane. Ibindi abantu bafite uburenganzira bwo kubiganiraho ibyo bashaka byose, abavuga ibintu bitari muri ibi bintu uko ari bitatu abanyarwanda bakeneye kurusha ibindi bashobora kuvuga nta kibazo, mwavuga ibyo mushaka, mwakwandika ibyo mushaka, mwategeka uko ibindi byose bimera ariko ibi bintu uko ari bitatu bigomba kwitabwaho by’umwihariko kandi ntekereza ko ari ibintu wabura ugapfa, noneho niba wumva icyo nshaka kuvuga ni ukuvuga ko uzi uruhande mpagazeho.

Bazirwimana (Family TV): Guhera ku nshuro ya 21 u Rwanda rwibuka jenoside yakorewe abatutsi bizajya byizihizwa ku rwego rw’igihugu nyuma y’imyaka itanu, muri ya myaka ine abanyarwanda bategereje ko byongera kwibukwa ku rwego rw’igihugu ntabwo bishobora guhabwa agaciro gake haba mu baturage cyangwa se ba bandi bagihakana Jenoside bakabona ingufu zo kuvuga ko…

Perezida Kagame: Ntabwo ari byo ariko, ugomba kuba warabyumvise nabi. Kwibuka bikorwa ku rwego rw’igihugu, urundi rwego se rutari urw’igihugu ni uruhe? Ahubwo ni ku rwego rw’igihugu mu buryo butandukanye. Ibintu byose ni mu rwego rw’igihugu, byaba atari mu rwego rw’igihugu se itariki ya karindwi z’ukwezi kwa kane bikaba ari ikiruhuko, iyo tariki ikaba iriho inanditswe no kuri kalendari? Bitari urwego rw’igihugu ntabwo byabaho. Byose ni mu rwego rw’Igihugu ahubwo ku buryo butandukanye ndetse bifite agaciro ka byo aho bijya ku nzego mu gihugu cyose ahubwo, njye nibwira ko bifite agaciro ka byo. Ni uburyo butandukanye gusa.

Bazirwimana: Nari mfite ikibazo cya kabiri, Igihugu cya Zambia ni kimwe mu bifite Abanyarwanda bagiye bitwa impunzi ariko iyo urebye ku mpande zombi haba u Rwanda na Zambia harimo ubushake bwo kubagarura mu gihugu cyabo ariko ugasanga ikibazo kiri kuri bo kuko usanga batarabishaka haba hari ikindi leta y’ u Rwanda kugirango ibakangurire gutaha?

Perezida Kagame Kagame: Icyo leta y’u Rwanda ikomeza gukora ni ugukomeza kuvugana n’ibihugu bibacumbikiye n’Abanyarwanda ubwabo. Ibintu bimwe bitwara igihe, gusobanura, bisaba ingero, ubwo rero ni ugukomeza no gukurikirana ku mpande zombi abantu ubwabo n’ibyo bihugu barimo.

Philbert Hagengimana (Igihe.com): Nitwa Philbert Hagengimana nkorera Igihe.com. Kuva mu mpera z’umwaka ushize habayeho inkundura ry’iyegura ry’abayobozi b’uturere ndetse bamwe barimo gukurikinwa mu nkiko ariko kuri bamwe bisa nk’aho bitari binatunguranye kuko ubundi umuyobozi w’akarere nta gihe giteganijwe cg kizwi amara kuri uwo mwanya kizwi (mandat) bivuze ko ukoze neza ashobora no kuba we iteka rwose.

Perezida Kagame: Abayobozi b’uturere nta manda bagira? Ariko reka tujye ku kibazo, Manda ubundi ziriho.

Philbert Hagengimana: Nagirango mvuge ko nabo bashyirirwaho manda kuko byafasha gukemura bimwe mu bibazo.

Perezida Kagame: Manda uvuga keretse niba uvuga limit?

Philbert Hagengimana: Bashyirirwaho manda kuko byajya bituma meya yavaho adategereje kugirango ko bamwinuba ngo abone kuvaho.

Perezida Kagame: Ntabwo agomba gutegereza ahubwo niyo mpamvu n’ibyo byashobotse. Ndavuga abo ba Meya begujwe ntabwo byagombye gutegereza manda. Batangiye gukurikiranwa n’inkiko na manda zabo zitararangira kandi gushyiraho igihe bamara kuri uriya mwanya ndumva ntaho bikemura iki kibazo kubera ko n’iyo bari barimo ntibayirangije kubera ko byabaye ngombwa ko bakurikirwanwa aho ikibazo kigaragariye. Ikibazo iyo kigaragaye ukirimo arakurikirwanwa bitagombye gutegereza naho guteganya icyo gihe bamaraho ntacyo byongeraho kuri Meya. Ndagerageza kumva icyo byakungura dushyizeho igihe ntarengwa bamara kuri uriya mwanya sinkibona. Urumva icyo mvuga, Meya reka tuvuge ngo umushyiriyeho manda 2 sibyo?Yagira ikibazo agomba gukurikiranwaho muri manda yambere cyangwa ya kabiri arakurikiranwa, n’iyo yagira iya 3 arakurikirwanda . Ubwo se kuzigabanya keretse uvuga ngo ab’abanyabyaha bajye bahabwa manda ebyiri ubwo ni ukuvuga ngo wanaciye imanza mbere y’uko baba na ba Meya. Urumva icyo mvuga? Gukurikiranwa ntaho mbifiteho ikibazo, aho ntarumva ni aho bihurira na manda. Ndetse n’uvuga uti manda iyo zirenze ebyiri bituma batera ibibazo batari bafite, ibintu bibiri: abenshi mu bakurikiranwe banavanweho, ntabwo ari abamazeho igihe kinini, ntabwo icyo cyaba ari igisobanuro Icyakabiri: N’aho batangira gukora ibyo byaha bazahanwa bavanweho, ntabwo rero ndimo numva kugena igihe runaka bazamaraho byatwungura, ariko icya ngombwa ni uko aho bakoreye icyaha bagomba gukurikiranwa waba uri muri manda ya mbere, iya kabiri, iya gatatu sibyo?

(Perezida atebya) Icyakora bijyanye na za manda zindi zose ubu nanjye ndimo ndahanirwa icyaha ntarakora mutegereze nkore icyaha mumpane n’aho mugiye kumpana nta n’icyaha ndakora, muranyishyuza ibya manda njye ntararangiza n’izanjye mwampaye ubu ngiye kubyishyurira?

Solange Umurerwa (K.FM):  Murakoze Nyakubahwa Perezida nitwa Solange Umurerwa ni umunyamakuru wa Kfm, mu minsi ishize hari umunyemari wapfuye witwa Rwigara Assinapol umuryango we ubandikira ibaruwa ngira ngo ubasaba ko ngo mwabafasha kugira ngo habashe gukorwa iperereza ndashaka kubabaza niba hari igisubizo mwaba mwarigeze mubaha?

Perezida Kagame: Twarakibahaye babonanye na Minisitiri mu biro bya Perezida, muri uwo mu ryango baje kumureba, baraje ariko babanje kujya kureba RFI babanza kujya kureba BBC. Erega ibintu byo mu Rwanda biragoranye, ntabwo nzi icyo babanje kujya kureba muri BBC, RFI yo ishobora kuba yaranabibavugiye bataranagerayo kubera ko bakurikira ibibazo bya hano cyane bakabyita inyito bashatse kurusha iriyo! Ibyo na byo niyo si tubamo ariko baje kureba Minisitiri.

Stephanie Aglietti (RFI&AFP): Murakoze cyane nitwa Stephanie Aglietti nkorera AFP na RFI nashakaga kumenya neza icyo mwavuze ku bimukira b’Abanyafurika igihugu cya Isirayeri giteganya kwirukana.

Perezida Kagame: Ntabindi bisobanuro narenza kubyo natanze. 

Stephanie Aglietti: Ese haba hari amasezerano u Rwanda rwagiranye na Isirayeri?

Perezida Kagame: Nakubwiye nti nta bindi bisobanuro birenze ibyo nabahaye, jyana ibyo nakubwiye maze usibe ibyo ntakubwiye ntekereza ko aribwo buryo bwiza, ese wakurikiraga neza ibyo navuze?

Stephanie: yego ariko sinshaka kwandika amakosa kuko ntasobanukiwe neza.

Perezida Kagame: Noneho genda wandike ko ntasobanuye neza, nta kosa waba ukoze uvuze ko ibyo nasobanuyeho bitumvikanye neza.