Ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu ku bibasiwe n’ibiza
Kigali, ku wa 3 Gicurasi 2023 – Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru, n’Amajyepfo mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023, bigateza inkangu n’imyuzure byahitanye abantu benshi, abamaze kumenyekana bakaba bagera kuri 127.
Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu turere twibasiwe cyane ari two Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe; hibandwa ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa.
Urwego rwihariye rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi ruri gukurikiranira hafi ibikorwa byose bijyanye no gufasha no gutabara abaturage. Inzego bireba zirakomeza gukorana n’uturere mu gukora ibyo bikorwa by’ubutabazi byose bikenewe.
Turashimira abaturage bari mu duce twibasiwe ku bufatanye bagaragaje, kandi turakora ibishoboka byose kugira ngo tubabungabungire ubuzima.
——-
Kigali, 3 May 2023 – H.E. the President of the Republic of Rwanda expresses his solidarity with those affected and wounded, as well as his deepest condolences to the families of the victims of landslides and floods caused by heavy rains that affected different parts of Western, Northern, and Southern Provinces, during the night of 2-3 May 2023, so far claiming the lives of 127 people.
Rescue interventions are ongoing in the most affected districts: Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze, and Nyamagabe, in order to secure endangered citizens. They include evacuation and temporary relocation of residents from affected and high-risk areas while rains are ongoing. Teams are already deployed to affected districts to provide required assistance.
The command center is actively coordinating emergency response. Relevant institutions will continuously liaise with districts to coordinate all required interventions.
We thank the residents of the affected districts for their collaboration, and we are making every effort to ensure their safety and well-being.
END