Banyarwanda mwese, nshuti z’u Rwanda

Mwiriwe.

Mu gihe dusoza umwaka w’i 2022, ndagira ngo nshimire Abanyarwanda twese kubera kwihangana no kudatezuka twagaragaje muri uyu mwaka urangiye.

Twashoboye gukemura ibibazo biremereye, harimo n’icyorezo cya Covid-19.

Twatangije icyiciro cya kabiri cy’ikigega Nzahurabukungu, cyashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19. None ubukungu bw’igihugu cyacu bwarazamutse, cyane cyane mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka.

Dufatanije n’Abanyarwanda bose, twakiriye Inama y’Abakuru ba Guverinoma z’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth (CHOGM) n’ibindi bikorwa by’ingenzi, kandi byagenze neza.

Ibi byose twabikoze tuzirikana iteka ryose umutekano w’Igihugu cyacu, kandi Abanyarwanda bose babigizemo uruhare.

Mu mwaka w’i 2023, tuzaba dusigaje umwaka umwe gusa ngo dusoze  gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024).

Twateye intambwe ishimishije, ariko biracyadusaba kudatezuka n’imbaraga kugira ngo tugere ku ntego twihaye.

Umubano hagati y’Igihugu cyacu n’ibindi bihugu byo mu karere ni mwiza, kandi twageze kuri byinshi byiza.

Ariko havutse n’ibindi bibazo, na byo bisaba ko tubikurikirana, cyane cyane ibijyanye n’umutekano mu baturanyi bacu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mwaka mushya w’i 2023, tuwutegerejemo amahoro n’umutekano mu karere kacu, kugira ngo dushobore kurinda ibyo twagezeho, kandi tugatera imbere byihuse.

Tugomba gukorera hamwe, mu karere n’abafatanyabikorwa, kugira ngo dushyire mu bikorwa ingamba n’ibisubizo birambye, byakomeje kutwisoba mu myaka irenga makumyabiri n’itanu ishize.

Hari ingamba zafashwe n’ibihugu byo mu karere zirimo gushyirwa mu bikorwa, ziyobowe na Perezida wa Angola, Perezida Lourenco, Perezida w’u Burundi, Perezida Ndayishimiye, n’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta.

Ndashimira aba bayobozi n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’ibirasirazuba, ibikorwa by’ingirakamaro barimo gukora, u Rwanda rushyigikiye.

Turashimira kandi Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba kuba byaremeye kohereza ingabo zifasha mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Ariko izi gahunda zose nta musaruro zizatanga igihe cyose umuryango mpuzamahanga udahinduye imikorere itagira icyo ifasha mu gukemura ibibazo.

Birababaje ko umuryango mpuzamahanga uvuga gusa ko ushaka amahoro, nyamara bagakomeza ikibazo kurushaho bikabangamira inzira zo kubikemura akarere kihaye.

Nyuma yo gushora amamiliyari y’amadolari mu kubungabunga amahoro mu myaka makumyabiri ishize, umutekano mu burasirazuba bwa Congo wabaye mubi kurushaho.

Kugira ngo basobanure iyo mikorere idahwitse, bamwe mu muryango mpuzamahanga bahitamo gushinja u Rwanda ko ari rwo nyirabayazana, nubwo bazi neza ko inshingano zo gukemura iki kibazo zireba mbere na mbere Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’abandi bo mu mahanga banze gukemura impamvu z’iki kibazo. Nta handi.

Iki ni ikinyoma gikabije, gifite ingaruka ziremereye, kandi kidafite ishingiro ryumvikana.

Bavugisha ukuri gusa bongorerana, batinya kubabaza Leta ya Congo, no kubangamira inyungu zabo. Ariko mu by’ukuri ibi birayitinyura, bigatuma ikomeza gufata ingamba mbi zigamije gusa kuyobya abaturage bayo, bikanabahutaza.

N’ubwo Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ryagaragaje ubufatanye bw’Ingabo za Congo n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaza intwaro, tutibagiwe n’ukwiyongera gukabije kw’imvugo zihembera urwango, ibi byose barabyirengagiza nk’aho nta gaciro bifite.

Iyi myitwarire irababaje, ariko ntabwo itangaje ushingiye ku byo Abanyarwanda bazi kandi babonye muri aka karere mu myaka y’i 1990.

Ubu buryarya no gushinja u Rwanda ibinyoma tumaze kuburambirwa kandi bigomba guhagarara.

Birumvikana ko bigomba kuduhangayikisha igihe imitwe yitwaza intwaro y’abasize bakoze jenoside mu Rwanda, bifatanyije n’Ingabo za Congo, kandi bakagaba ibitero mu Rwanda.

Nta gihugu cyabyemera.

U Rwanda ntabwo ruzigera rubyemera nk’aho ari ibisanzwe, kandi tuzahora duhangana nabyo uko bikwiye, kuko umutekano wacu uza mbere y’ibindi.

Ni isomo rikomeye twakuye mu mateka yacu.

Hari imitwe yitwaje intwaro irenga ijana, irimo n’abakoze jenoside mu Rwanda nka FDLR, ikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Iyi mitwe ikomeje guteza umutekano muke mu baturage muri Congo, ndetse no mu Rwanda.

Impamvu bimeze bitya ni uko Leta ya Congo idashaka kubikemura cyangwa idashoboye kuyobora igihugu cyabo.

U Rwanda se rwakomeza kwikorera umuzigo w’imiyoborere mibi y’igihugu kinini nka Congo?

Ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo zabujijwe uburenganzira ku gihugu n’ubwenegihugu ni rumwe mu ngero nyinshi.

Ntabwo ari ikibazo cy’imvugo zibiba urwango gusa, ahubwo ni ugutotezwa gukomeye bakomeje gukorerwa mu myaka myinshi ishize.

U Rwanda ruri mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, byakiriye ibihumbi amagana by’impunzi z’Abanyekongo, ibi bikaba bimaze imyaka myinshi.

Dufite abarenga 70,000 biyandikishije mu Rwanda honyine. Kandi impunzi nshya zikomeje kuza kugeza n’ubu.

Nyamara umuryago mpuzamahanga ukomeje kwitwara nkaho aba bantu batabaho, cyangwa ko batazi icyatumye bahunga.

Birasa naho ikigamijwe ari uko baguma mu Rwanda ubuziraherezo, ibi bikaba bifasha mu guhembera ikinyoma kivuga ko ari Abanyarwanda bakwiriye kwirukanwa ku butaka bwa Congo.

Iki ni ikibazo mpuzamahanga, kandi kigomba gushakirwa igisubizo mpuzamahanga, kubera ko ibibazo bya politiki bitarakemuka bitera iyo mitwe yitwaje intwaro gukomeza kuvuka, kandi bishingiye ku mvugo y’urwango dukomeza kubona, ari bimwe.

U Rwanda ntabwo ruzemera gukomeza kwikorera umutwaro w’inshingano za Leta ya Congo. Dufite imitwaro ihagije yo kwikorera, kandi tuzakomeza kubikora neza.

Hagomba gushyirwaho uburyo impunzi z’Abanyekongo zasubira mu gihugu cyabo bafite umutekano n’agaciro.

Uko byagenda kose, U Rwanda ntabwo ruzababuza gutaha mu gihugu cyabo, mu buryo ubwo ari bwo bwose bahisemo.

Dufite impunzi z’Abarundi mu Rwanda. Leta y’u Burundi irabashishikariza gutaha mu gihugu cyabo, ibizeza umutekano. Abayobozi babo bakaba basura inkambi z’impunzi mu Rwanda, bakaganira n’abaturage babo, bababwira ko bashobora gutaha. Banshi kandi bamaze gutaha.

Uku ni ko bikwiye kugenda. Bigaragaza ko iki kibazo cyakemuka hari ubushake bwa politike.

Nifuzaga kubagezaho izi ngingo neza, kugira ngo twe nk’Abanyarwanda, dusobanukirwe uko ibintu bimeze ubu, ariko kandi n’abafatanyabikorwa n’inshuti zacu ku isi hose bamenye aho duhagaze.

Ni ngombwa kandi ko dushyira ahagaragara ibinyoma by’abiyita impuguke kuri Afurika, aho bakomoka hose, bakomeje guteza urujijo ku Rwanda n’akarere turimo.

Ndagira ngo nizeze Abanyarwanda ko uko byagenda kose, tuzakomeza kugira umutekano n’umudendezo muri uyu mwaka w’i 2023. Nta gushidikanya kuri ibyo.

Kandi ndizera ko, mu gukomeza gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe i Luanda n’i Nairobi, tuzashobora gukemura iki kibazo, tuzirikana ko Congo ari umuturanyi wacu, atari umwanzi, kandi tuzahora duturanye.

Kandi mu gihe gikwiye, ndizera ko ejo hazaza hacu, kuri twese muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ejo hacu hazaza tuzaba twarateye imbere kandi dufite umutekano.

U Rwanda ruzakomeza kubiharanira.

Reka dukomeze tubiharanire muri uyu mwaka dutangiye, n’indi izakurikira.

Mbifurije mwese, n’imiryango yanyu, umwaka mushya muhire.

Turifuriza kandi abavandimwe bacu bo muri aka karere umwaka mushya muhire.

Imana ibahe umugisha!