Baturage ba Nyamasheke muraho?

Nishimiye kubona uyu mwanya, namwe kandi mwabonye, kugira ngo duhurire aha tuganire, tuganire ibyaduteza imbere, n’ibyateza imbere igihugu cyacu muri rusange imbere aho dukwiye kuba turi.

Mbanje kubasuhuza rero nsuhuza n’abayobozi batandukanye nabo bari hano, ari abo mu nzego za Leta, iz’abikorera n’abandi  mu zindi nzego nk’uko byavuzwe, amatorero, amadini ndetse n’abo dufatanya ibikorwa bandi bo hanze y’igihugu cyacu, ari ibihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga kuko turakorana, turuzuzanya. Ni ho tuvana imbaraga zo kugira ibikorwa biduteza imbere.

Ndagira ngo rero nanone, n’abandi babikoze abayobozi bamaze kuvuga, ariko ndagira ngo mbashimire cyane, baturage ba Nyamasheke!

Mbashimire ku bintu bitandukanye; ari imyafatire mu bibazo, n’ukuntu mufatanya, ari uko mufatanya n’inzego. Mu kanya gashize havuzwe iby’umutekano. Umutekano bashimiye inzego z’umutekano, ukuntu zashoboye guhashya umwanzi. Ariko inzego z’umutekano ntabwo zabigeraho ibyo byose mudafatanije. Namwe mwabigizemo uruhare. Ni mwe mwabafashije kugira ngo batsinde uwo umwanzi. Mukomereze aho rero!

Inzego zo mujye muzitabaza ari uko byabaye ngombwa, namwe mufite aho mugejeje. Kandi ni ko byagenze. Abaturage mwarabanje mwirwanaho, ni mwe mwatangaga amakuru, ni mwe… ari ndetse na bake. Ariko iyo ari ubuzima ntabwo baba ari bake, iyo abantu batakaje ubuzima, hari abatakaje ubuzima ariko nagira ngo rwose mbashimire cyane kuri ibyo.

Ubufatanye rero ni ngombwa kuri byose, no mu iterambere. Iterambere rikenera umuco wo gukora, wo gukora byiza, bikanakenera n’ubufatanye muri ibyo bikorwa. Ibyo ni byo twifuriza Abanyarwanda bose. Ariko ubu ndabwira abo muri Nyamasheke.

Igihugu cyacu uko giteye, n’ibice bitandukanye, buri kimwe kigiye kigira umwihariko ariko kikagira n’ibyo gisangiye n’ibindi bice by’igihugu. Muri Nyamasheke, mwegereye i Kivu, mwegereye ishyamba, Ibyo ubwabyo hari byinshi dushobora kubikoresha tukagira ibyo tugeraho. Byavuzwe iby’ubukerarugendo, byavuzwe iby’ubuhinzi bw’icyayi cyane cyane ahazengurutse iri shyamba rya Nyungwe, byavuzwe ibintu byinshi bishoboka.

Ni ugushaka uburyo rero tubikoresha neza. Tubishoramo imari tukabizamura bikatwungukira. Ntabwo Leta yabikora yonyine, nta n’ubwo abaturage babikora bonyine. Icyo gihe ntabwo tuba turi bugere kure. Inzego rero zose turafatanya.

Ibyo bavuze by’abatuye mu manegeka, ndetse bivamo igihe kimwe na kimwe ubwo bimerera nabi abaturage bakanabigwamo ubundi Leta ifite ingamba, zo gukura abantu mu manegeka ikabatuza aho bakwiye kuba batura, ndetse Leta ikabafasha abo bantu, igafasha abantu kuhatura neza aho ngaho. Byagiye biba hirya no hino. Nta mpamvu bitaba, bitazaba hano muri Nyamasheke.

Ibyo birimo urwunguko, birimo inyungu nini, kubera ko uba ukijije abantu. Icya kabiri ubatuje mu buryo bwiza, ndetse bubaha aho bakorera ibikorwa nka biriya by’icyayi bavuze bishobora guterwa aho ng’aho abantu bari ubundi badakwiye kuba bari, byose ni inyungu abantu bageraho. Ibyo rero turaza kubishyiramo imbaraga turebe ukuntu byakorwa vuba.

N’imihanda, imihanda yavuzwe, nabyo dutinzwa n’amikoro aba atabonekeye aho tubyifuriza. Ariko iyo mihanda nayo biri mu byo twifuza gushakira uburyo kugira ngo ikorwe. Iyagiye ivugwa yose n’umuyobozi w’akarere. Imihanda iboneke, ahari icyayi n’inganda z’icyayi bishobore kugerwaho ku buryo bworoshye. Ni ko bigenda bizamura inyungu kuri buri wese, ku bantu no ku gihugu. Ibyo byose turaza kubyitaho.

Ibindi byagiye bivugwa, amashanyarazi ntabwo numvise ahagije kugera ku baturage. Ariko amashyanyarazi ajya ku baturage bafite aho batuye cyangwa uko batuye neza. Ntabwo wagenda ushyira amashanyarazi ahantu, abantu n’ubundi aho batuye hatameze neza, cyangwa ejo bazahimuka, Turagira ngo izo gahunda zizajyane amashyanyarazi azamuke.

Ibindi ni ibijyanye n’ibigo by’ubuzima hari aho byagaragaye ko abaturage babona ubuvuzi cyangwa, bambwiye ko 25 ku ijana bya health posts, ibyo bigo by’ubuzima, ari byo bikora icyumweru ku kindi, 25%! Ibyo ni bike cyane. Kandi ibindi bambwira ko bitanafite n’amashyanyarazi cyangwa amazi.

Ibyo ndabivuga ku buryo bw’umwihariko kugira ngo twerekane n’ubwo hari ibyiza byinshi tugezeho, tumaze kugeraho, ariko haracyari byinshi izo mbogamizi bigomba kuba bibangamira abantu kandi bigatuma n’umuvuduko dukwiye kuba tugenderaho w’iterambere nawo ugabanuka cyangwa se ibintu bitihuta.

Iby’imihanda mbisubiyeho. Turaza kubikurikirana ku buryo bwihuta, hari RTDA bavugaga itarabonye ingengo y’imari yo gukora ibyo ikwiye kuba ikora. nNa muntu witwa RTDA , ni ikigo cya Leta. Ubwo Leta iraza kubikurikirana turebe uko byagenda, ari RTDA, ari ikigo gicunga amashanyarazi, byose. Ibintu bijyanye n’ibikorwaremezo, inyubako, imihanda n’ibindi turaza kureba ibishoboka. Ibishoboka byo bikwiye kuba bikorwa ku buryo bwihuse.

Iby’icyayi turifuza gukomeza kugiteza imbere n’ibindi bishobora guha Abanyarwanda akazi, ibishoboka ibyo ari byo byose.

Muri ibyo byose rero, nabivuze ko nta gishoboka hatari ukuzuzanya kw’inzego. Ariko inzego zirimo abayobozi, ubwo ndashaka kuvugana n’abayobozi na bo, kubabwira, abayobozi barusheho kwegera abaturage, no kumenya ibibazo byabo, no gukorana nabo kugira ngo bikemuke vuba na bwangu. Mu bibazo navuze, hari ibibazo biba bigoye, bikomeye bishakirwa amikoro aba ataboneka. Ibyo abantu bashyiramo imbaraga bagakomeza bagashakisha uko byagerwaho.  Ariko, nta gisobanuro numva  cy’’ibidakorwa kandi tubifitiye ubushobozi.

Iyo ubushobozi buhari, iyo bishoboka, abayobozi.. inshingano ni ukuvuga ngo ibi bigomba gukorwa vuba na bwangu. Erega bikaramira nabo bigomba kuramira kuko abantu bategereza ukwezi, umwaka, imyaka hagati aho hari n’ababigwamo kandi byari bifite uburyo bashobora kurengerwa ntibagire icyo baba. Gusa bikava mu burangare, mu gutinda  kubanza kwinyuza aha, ukinyuza aha ndetse rimwe na rimwe ugategereza ko muturage agira icyo aguha kugira ngo  ugire icyo umuha.

Ariko, umuturage ushaka ko agira icyo aguha ntacyo afite, wanamubujije kukigira kubera kudakora. Birumvikana rero ko ibyo rwose aho bishoboka mujye mubyanga cyangwa mujye mubitubwira. Mujye mubivuga, mujye mubivuga  ntimugatinye. Bariya bakora ibyo ngibyo burya ni n’abanyabwoba. Iyo bamenyekanye nibwo biboneka. Uwo ubanza kujya kureba mu biro, akabanza akakujaragiza akukubwira genda uzagaruke ejo, uzagire ute , yicaye aho ngaho kandi.  Buriya ni nk’aho aba akubwira ngo genda utekereze, hhhh ehhh. Gutekereza, umuntu aratekereza ariko ntafite aho avana.

Ibyo ni umuco tugomba guca rwose byanze bikunze, twese dufatanyije tukabirwanya abo bantu bakora batyo baratwangiririza, bangiza byinshi tugomba kubahashya. Kandi ntimugatinye niyo bitwa ngo ni abantu bakomeye. Hari ba bandi batunguka bakabona bo mukwiye guhungabana cyangwa kwiruka. Bariya iyo twabamenye burya bajya ku murongo. Bahengera gusa bihishe, bari bonyine bagahimbira ku banyantege nke.

Abo mujye mwifatanya mubyange ndetse murebe uko mwabitugezeho tubirwanye, nta ruswa, nta bituga ku kazi, aaaa. Ubabwiye ibyo mujye mumubwira aze abitubaze, mujye mumubwira muti tugiye kubibaza abandi  bayobozi bo hejuru abe ari bo babiguha. Nibatugeraho tuzajya tubibaha. Rero, bantu ba Nyamasheke, nishimiye kuza hano. Hashize igihe. Naraje, tuza mu bihe by’amatora, turitoza, muradutora pe, neza.

Umwenda rero mba mfite ni uko iyo umuntu yaje ashaka amajwi, akitoza, bakayamuha buriya aba agifite umwenda, umwenda wo gukora ibyo twavugaga mu kanya gashize byo kugira ngo abaturage bamererwe neza,  batere imbere, bikorere ibyo bagomba gukora ntawe ubakoma ku kuboko cyangwa ugira ibindi abajyanamo bitajyanye n’ubuzima bifuza, cyangwa n’inyungu zabo cyangwa inyungu z’igihugu.

Ubwo rero birumvikana nagarutse hano no kubashimira, ariko ngira ngo dukore byinshi dufatanye tugere kure.

Ibindi reka tujye mu bikorwa, hanyuma mu mwanya ugiye gukurikira, ubwo turagira ikiganiro abafite ibitekerezo bari buduhe, cyangwa ibibazo babaza, cyangwa ndetse n’abafite ibisubizo, ntabwo twahora tubazwa gusa, n’ibisubizo bibonetse mukabiduha byadushimisha. Si byo?

Murakoze cyane, mugire amahoro y’Imana.