Baturage ba Ruhango,

Muraho neza!

Ubwo niba hari n’abaturage bavuye mu tundi turere namwe ndabasuhuje.

Ariko nagira ngo mbanze, usibye kubasuhuza, mbabwire ko nishimye kubona uyu mwanya wo kugira ngo nze mbasure tuganire.

Mperuka hano kera. Hashize iminsi. Nagombaga kuba naragarutse kubasuhuza no kubasura nyuma y’icyo gihe byari byanzanye hano. Ndibuka twahuye turi mu bihe by’amatora. Ubwo icyo gihe duhura, twasezeranye byinshi ngira ngo navuga ku ruhare rwanyu ibyinshi byarakozwe.

Icyo gihe mwaratoye nk’uko twari twabisezeranye, mutora neza, ndetse munshyiramo umwenda… nsigarana umwenda wanyu. Umwenda ntabwo nashoboye kuwishyura wose. Ariko turacyakomeza.

Ibyo ntashoboye kwishyura ku ruhande rwa guverinoma ngira ngo byavuzwe. Byavuzwe n’umuyobozi w’aka K,arere, niba ari ibijyanye n’amazi; uko amazi ari ku gice kingana, nk’uko byavuzwe, 60 n’ibindi kw’ijana. Ni bike. Ntabwo ari byo bikwiye.

Ubwo aho turacyahafite umwenda. Turacyafite umwenda wo kubizamura byibura ngo bigere kuri 80 cyangwa se 90 ku ijana. Uwo mwenda rwose ni wo numva ntarashoboye kwishyura bihagije.

Hari umwenda rero ku bireba guverinoma, ku bindeba, tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo uwo mwenda wishyurwe. Ariko kandi Leta na yo kugira ngo yishyure umwenda bihagije, na byo bifite icyo byongera kubasaba kirenze namwe icyo mwujuje icyo gihe dusezerana.

Nk’ibyo bijyanye n’amazi, ibijyanye n’imihanda, ibijyanye n’amashanyarazi, ndetse uruhare runini ku bijyanye n’ubuhinzi n’bworozi, n’ibindi… amashuri, amavuriro, uruhare runini ni urwa Leta. Uwo mwenda turawufite tugomba gushaka uburyo ibyo bibazo bigenda bikemuka ku rwego rushimishije.

Uruhare rwanyu na byo byavuzwe. Uruhare rwa mbere ni ugukora, gukora! Gukora ibyo ushoboye, gukora ibishoboka, ndetse binashoboka wenda kubera ko rwa ruhare rwa Leta na rwo rwabonetse, rwagize aho rugera, haguha uburyo bwo gukora, bwo kwikorera.

Nko mu buhinzi n’ubworozi, Leta ifite uruhare rwo kunganira Abanyarwanda mu buhinzi mu bworozi, kubaha imbuto, kubaha ubumenyi, kubaha ibyangombwa bishobora kujya mu butaka kugira ngo burumbuke. Cyangwa se amazi ashobora gukoreshwa mu buryo bw’ubuhinzi n’ubworozi, ariko ababyitabira, abahera aho bagakora ni mwebwe. Biruzuzanya rero.

Hari urundi ruhare rw’ibyakozwe noneho biriho, bihagaze, byo kugira ngo na byo bishobore kuramba, tubihe kuramba. Niba ari umuhanda wubatswe, usibye gukoreshwa uko bikwiye, umuhanda ugakoreshwa neza, ukarindwa ibiwangiza, kugira ngo dushobore kugira iminsi myinshi yo gukoresha uwo muhanda, ku buryo bw’inyungu. Ibyo rero ni cyo tubasaba; namwe mufite ibyo mudusaba.

Urundi rugero mu buhinzi, murahinga hari ibyavuzwe bijyanye no guhinga imyumbati, hari ibintu bibiri bigomba kuzuzanya. Bambwiye ko, namenye ko, uruganda rukora ifu y’imyumbati, rukora 50 ku ijana.

Ndetse mu bihe byashize byari hasi y’aho ngaho! Ikibazo cyanjye ni ukubaza ngo kuki atari 60, atari 70, atari 80 ku ijana? Icyo kigomba gushakirwa igisubizo.

Hari impande ebyiri rero, hari ibyo by’uruganda abarushyizeho ndetse Leta yabigizemo uruhare, hari n’uko uruganda ntabwo rwakora rudafite imyumbati. Ubwo imyumbati igomba kuboneka na yo ku buryo buhagije. Ari uruganda rukaba rufite ubushobozi bujyanye no gukora ifu y’imyumbati yabonetse, nayo imyumbati myinshi, myinshi ibaturukamo. Abayihinga bahinga imyumbati myinshi kugira ngo bibungukire ariko byagera ku ruganda bigasanga uruganda rwiteguye gukora ifu ingana n’iyo myumbati yahinzwe cyangwa yarugezeho.

Kuzamura agaciro ka buri kintu cyose cy’ibyo dukora, imyumbati ikaba myinshi, uruganda rugakora ku buryo bwisumbuye, ifu ivuyemo ikaba ari nziza igakoreshwa n’Abanyarwanda ndetse ikajya hanze no mu mahanga. Mu mahanga ho bambwiye ko ifu y’imyumbati bayishimye ahubwo barayibuze.

Ubwo urumva rero ko dutakaza byinshi. Hari amafaranga yari akwiye kuba abageraho mwebwe bahinga imyumbati, amafaranga atakazwa n’uruganda kuko rudakora bihagije, abo hanze bo barategereje, igihe muzabagezaho ifu ihagije, ifu nziza. Icyo mukora cyose ntimukibagirwe ko kigomba kuba cyiza, kigomba gukorerwa neza.

Iby’imihanda, imihanda, turaza kubihagurukira. Ngira ngo nababwiye ko naje kugira ngo mbabwire ngo munyihanganire, munyihanganire umwenda ndacyawibuka.  Hari ubwo tudashobora gukora byose uko tubyifuza, cyangwa uko bikenewe, kubera ko hari ubwo ibintu biba ari byinshi hirya no hino bikenerwa, amikoro nta… tuba dushakisha ahantu hose kugira ngo… niyo mpamvu rero usanga aha, hakorwa igice ahandi hagakorwa ikindi gice. Ntabwo ari uburangare.

Ntabwo nshaka kuvugira abarangara, abarangara na bo…Hari abarangara, ubwo na bo ni inshingano dufite yo kubahwitura. Murabazi, murabazi kundusha.

Hari iby’umuyobozi w’Akarere yavuze byagiye bikosorwa. Yavuze ibya ruswa, ibyavuzwe na Ministiri Gatabazi nawe, abayobozi bategera abaturage, bagategereza ko abaturage babasanga. Abaturage bose ntabwo bashobora kujya mu biro aho abayobozi bakorera; biragoranye kugerayo. Ndetse kenshi wagerayo ugasanga ntiyaje gukora, ukazagaruka ikindi gihe, cyangwa n’iyo umusanze yo ugasanga nta mwanya agufitiye, ari abaturage rero benshi Ibyiza rero ni ukubikora kuri bwa buryo bundi aho abaturage babona abayobozi babageraho kugira ngo bafatanye gukemura ibibazo byinshi biba bihari.

Nagira ngo ariko mbashimire ikindi kintu kimwe ntakwibagirwa. Icyorezo, icyorezo cyateye ku isi hose kigera no mu Rwanda, ndetse gisanga nta mikoro ahagije, ahubwo n’abantu bya bindi bagerageza kwikorera, bibabuza gukora… Duhangana na cyo ku buryo bwari buzwi icyo gihe, buvunanye, bushaka kumva neza, bushaka kwifata neza, n’ibindi byinshi.

Icyo mvuga ni iki, ukabwira abantu buri mwanya gukaraba, kugira ngo ube ufite isuku. Icya kabiri kutegerana cyane kandi ari byo tumenyereye ubundi tumenyereye guhoberana, tukegerana, tugafatana mu ntoki, tukagenda dufatanye. Hanyuma icyorezo kiraza kivuga ko cyo kidashaka abantu basabana cyane, begerana cyane, ko  bagomba guhana umwanya kugira ngo iriya virusi umwe atayigeza ku wundi. Cyangwa kuramukanya, guhoberana, tubicikaho, tubibwira abantu ngo mubicikeho.

Hagati y’ubuzima bw’abantu n’imico tumenyereye ngira ngo abantu bahisemo ubuzima, bemera guhindura imico. Haza ibindi ndetse bikomeye kurusha, ibyo mwumvise byiswe “Lockdown.

Lockdown ni ukuvuga ngo guma mu rugo, ntugire aho ujya. Urumva guma mu rugo ntugire uwo ubona, ntugire uwo wegerana na we, ntugire uwo uramukanya na we, ikibazo kiba kinini. Ariko navuga ko igihugu cyose, ngira ngo kandi namwe mpereho mbashimire, abantu barumviye icyo gihe bakora ibishoboka byose.

Nanone hari abacu byahitanye, icyorezo cyahitanye, batari bake, ibyo nta kundi twari kubigenza. Ariko noneho aho tuboneye urukingo, ibibazo iyo mvuga nk’ibi ngibi byo kunabashimira  n’imyifatire, hanyuma n’inshingano z’ubuyobozi n’iki…ntabwo ari ibintu byoroshye.

Kubera ko n’urukingo aho rubonekeye habaye ikindi kibazo ndetse ikibazo kiba kinini, ahandi ku isi kurusha mu Rwanda. Ni cyo navugaga nabashimira, kuko abandi urukingo rwarabonetse abenshi bararwanga; haza ibintu bizana amagambo bivuga ko urwo rukingo rufite ibintu byihishemo abantu ntibarukozwe. Ahandi ku isi barabyanze pee, ariko hano mu Rwanda twasobanuriye abantu baherako babyumva.

Hari umuntu sinirirwa mvuga uwo ari we, ni mu bantu duhura tubonana mu bayobozi bamwe ku isi hirya no hino. Twarahuye njye mubwira ko nakingiwe, arambwira ngo we ntabwo arakingirwa kandi nta n’ubwo ari hafi gukingirwa. Ariko iby’umugisha mubi; ni ibyago nako bikomeye, ubwo akaba ambwira ko amaze iminsi nk’ibiri atakaje abavandimwe be bishwe na COVID.

Ndamubaza se nti bite kugira ngo ube udashaka gukingirwa kandi umbwira ko hari abavandimwe bawe bazize COVID? Bite? Ati njye mfite abantu bafite ubumenyi buhanitse, b’abahanga, bambwiye ko ruriya rukingo rurimo ibintu bidasobanutse, rushobora kugirira abantu nabi.

Ndamubaza nti rugirira abantu nabi uwo mwanya cyangwa mu myaka ingahe? Ati mu myaka nka 15, 20, 30 utangira kubona…eeh Ndamubwira nti, urumva rero wowe ufite ubwoba bw’ibizaza mu myaka 20, hari ikiguhitana uwo munsi? Ndamubwira nti rero njyewe naremeye barankingira kuko nashakaga kwirinda iby’uwo munsi, iby’icyo cyumweru, ibyahitanye abavandimwe bawe, naho ibizaza inyuma y’imyaka 20 ubwo sakindi izaba ibyara ikindi. Ubwo icyo gihe, bizajya kugera icyo gihe harabonetse urundi rukingo runkingira ibyo ng’ibyo.

Hanyuma rero aho bibonekeye na byo iby’urw’urukingo twarazitanze. Uko zabonekaga ni ko twazigezaga aho zigomba kugera ku baturage. Ikibazo twe twari dufite ni urukingo kugira ngo rutugereho, ruboneke n’uko rungana; ibyo kurugeza ku baturage, kurubaha; abarushakaga ni benshi, ababirwanyije ni bakeya na bo hari abahunze bajya muri Kongo, abanda bajya Tanzania, abanda barahunga bajya mu Burundi. Ndetse twarabakurikiranye dukorana n’ibyo bihugu ngo badufashe gusobanurira abantu bacu bagaruke ndetse ahubwo nibiba ngombwa tubihorere, ariko bari iwacu, nta mpamvu bagomba kuba impunzi kubera ko bahunga urukingo.
Ariko abenshi aho bagarukiye twarabasobanuriye baherako bakingirwa barabyemera. Ubu baracyategereje ingaruka zabyo, ariko basimbutse ingaruka zo kudakingirwa, byashoboraga kuba byabahitana.

Icyo nabitindiyeho ibyo ngibyo ni iki, mbasobanurira byose bijyana n’imyumvire y’Abanyarwanda. Ukumva vuba, ukumva ibigufitiye inyungu, ugaherako ari byo ugana ukabikoraho bikajya imbere.

Abantu bakava muri politiki kuko ngira ngo politiki mbi, imyumvire mibi, tuzi aho yatugejeje, tuzi aho tuvuye, ntabwo dushaka gusubira aho ngaho.

Ukumva vuba ikigufitiye inyungu, igifitiye inyungu abaturarwanda bose, tugakora, tudatera imbere. Ni ko ibihugu byateye imbere, ni ko bitera imbere, ntabwo watera imbere wirirwa mu matiku, mu macakubiri…

Akenshi siyansi, siyansi irafasha, irafasha kumva, iyo uyumva, iyo ushaka kuyumvira. Ifite ibibazo nyine na byo; ibibazo byayo na byo birahari ariko ibyo bikemurwa n’abo sayantisiti nyine. Ariko n’abayobozi babashyiraho kugira ngo basobanure ibyo bakora aho bigana, aho biva n’aho bijya, ndetse Leta igafasha bikagira umurongo bifata.

Ndishimye cyane umwenda umwe ndawishyuye wo kuza kubasura. Ntabwo twapfanaga ko nashakaga amajwi yanyu cya gihe. Oya! Hari byinshi dupfana, duhuriyeho. Ni byo byanzanye hano ngo twongere tubisubize ku murongo.

Nari mbakumbuye, ubwo yenda namwe mwari munkumbuye. Simbizi! Umwenda wanjye wo ndawishyuye wo kuza kubasura. Ibibazo nabyumvise, bikeneye kwitabwaho tuzabyitaho dufatanyije. Hari uruhare rwanyu naruvuze. Hari urwacu nka Leta, Hari imikorere igenderwaho igomba gukorwa neza. Ikindi murumva nababwira iki?

Icyo ngiye gukora rero ahubwo ni ukugira ngo mfate umwanya, namwe numve wenda ibindi mumbaza ibindi mumbwira tutashoboye kubonera umwanya. Ubwo ibindi mubinyibutse niba hari ibyo ntibutse, kandi na none ntabwo ari uyu munsi wa nyuma nzagaruka.

Murakoze rero, umwanya ni uwanyu!