Cleophas Barore: Iyo murebye U Rwanda uko rumeze uyu munsi, mubona rusa n’imbaraga zashyizwe mu kurwubaka?  

Perezida Kagame: Reka mpere ku kubanza gusuhuza Abanyarwanda bose no kubifuriza uyu munsi mwiza. Ariko nibutsa ko uyu munsi w’itariki 4 Nyakanga, ari umunsi twizihiza mu by’ukuri isabukuru z’ubwoko bubiri. Iya mbere ari… tubitwarira hamwe. Iya mbere ni Ubwigenge twabonye hashize imyaka 60 ubu! Hanyuma 28 yo kwihobora. Bijya hamwe rero; birahura, 60 ubwigenge, 28 kwibohora.

Ubundi ubwigenge bwari kuba itariki ya 1 Nyakanga, hanyuma kwibohora bikaba tariki ya 4, ariko aho kugira ngo dufate umunsi umwe, dufate undi nyuma y’iminsi mike, twabishyize hamwe.

Nagira ngo rero byose mbishyize hamwe, nifurize Umunsi Mwiza Aanyarwanda bose.

Ku kibazo wari umbajije, nsubije amaso inyuma nsanga ibyo Abanyarwanda bakoze, ingeri zose, ari abari ku rugamba barwanye, abatanze ubuzima bwabo, ndetse abenshi bakaba batakiriho, hanyuma n’ibyagiye bikorwa nyuma yo kwibohora kugeza ubu, ntagushidikanya ko umuntu yavuga ko, usibye ayo mateka mabi yatumye abantu barwana, abantu ndetse bagatakaza ubuzima bwabo, ntawe ushidikanya ko ibyinshi byakozwe nyuma yaho bigaragara kugeza n’uyu munsi, kandi bigenda byiyongera. Ibyo byiza bigenda bikorwa bihindura ubuzima bw’Abanyarwanda bukaba bwiza kurusha uko bwari bumeze mu myaka yashize.

Biragaragara. Ni intambwe nziza. N-i intambwe twifuza kongera, kwihuta mu bikorwa ndetse no kugera kuri byinshi tugifitiye ingamba kugira ngo tubigereho.

Ntabwo  rero navuga ngo hari ibikwiye kuba byarakozwe ukundi cyangwa byaragezweho bitagezweho kuko ntabwo ibintu byose biba 100% ariko iyo hari intambwe igaragara, iyo hari ibikorwa bigaragara, abantu nabo barabyemera bakubakira kuri ibyo bashaka kugera ku bindi.

Cleophas Barore: Mubona se ibigerwaho bisa n’imbaraga zishyirwamo?

Perezida Kagame: Birangana! Ubona imbaraga zishyirwamo zingana n’ibyo tubona bigerwaho. Ntabwo njyewe numva nashidikanya. Abantu bashyizemo imbaraga nyine. Abantu baritanze. Abantu n’uyu munsi barakora, barumva, iyo babwiwe. Amikoro si menshi cyane nkuko tuba tubyifuza. ukoresha amikoro make ariko tukagera kuri byinshi.

Navuga ko njye, ntabwo navuga ko hari ibyabusanye, ahubwo nibwira ko bikorwa, uko bikorwa, n’ibigerwaho bihura, mbese nkuko ikibazo cyabajijwe.

Cleophas Barore: U Rwanda turubona ruhora imbere mu ruhando mpuzamahanga, rubikesha iki?

Perezida Kagame: Ahenshi navuga ko nanone abantu babikesha Abanyarwanda kubera ko bihera cyangwa bishingira ku bimaze kugerwaho. Abantu, no hanze, abenshi bazi u Rwanda aho rwavuye naho rugeze. Ubu bituma bubaha Abanyarwanda cyangwa se bakabona ko Abanyarwanda bakoresha ukuri. Hari benshi batagiye bumva amateka y’u Rwanda uko ateye, cyangwa se bashatse kuyumva uko bashatse, bitewe n’uruhande bariho cyangwa se uruhare baba barabigizemo. Ibyatumye amateka y’u Rwanda aba mabi, ibyo birahari. Ariko cyane cyane ukuri kw’ibimaze kwerekanwa muri ayo mateka n’ibimaze gukorwa bigaragarira buri wese. Byagiye bituma abantu batumvaga neza amateka y’u Rwanda barushaho kuyasobanukirwa ndetse bakemera ukuri u Rwanda rubabwira kuko uko kuri gusa n’ibikorwa bigaragara bimaze kugerwaho imbere mu gihugu.

Byarafashije rero. Ibyagezweho imbere mu gihugu byafashije kumvikanisha u Rwanda aho ruva naho rujya, uko ruteye n’ukuri kwarwo aho ngaho mu mahanga ahari hari urujijo ndetse urujijo rumwe rugatwara n’abantu kandi b’Abanyarwanda cyangwa se n’abakoranye nabo ibikorwa bibi nabo bari hanze nabo bagafatanya n’abandi banyamahanga.

Ubona mbese ibyo bifuriza u Rwanda bitagerwaho kubera ko ibikorwa mu Rwanda birivugira bigatuma abandi bamenya ukuri. Cyane cyane ibikorwa ni byo byivugira. Ababikora baza nyuma ariko icya  mbere ni ibikorwa.

Cleophas Barore: Hatashywe umudugudu w’icyitegererezo wiyongera ku bindi bikorwa remezo abaturage bashyikirijwe. Ibikorwa remezo bihurirahe no kwibohora?  

Perezida Kagame: Ibyo bikorwa ari ibyo guha abaturage amashanyarazi, ubundi bakwiye kuba nyine bayabona. Leta ikoresha ibishoboka byose kugira ngo ari amazi, ari amashanyarazi, ari ibindi bishobora gufasha Abanyarwanda kugira icyo bikorera ngo biteze imbere, Leta ni cyo ibereyeho. Tugerageza rero kugira ngo Leta itange, ihe abaturage ibyo bayitezeho.

Cleophas Barore: Ni ko mubona Leta zose? 

Perezida Kagame: Njye navugira iyo ndimo, leta z’ahandi cyangwa z’abandi ntabwo zindeba. Ntabwo nazitaho umwanya. Usibye gufatanya nabo ku bitureba twembi. Ari ibindi bihugu, uko dufatanya mu nyungu zabo n’izacu twese twuzuzanya, ibyo ngibyo niho nibanda. Ariko ibindi bikorwa neza cyangwa nabi ntabwo nabitaho umwanya.

Ariko ndibwira ko ibyo bigaragaza, bya bikorwa twavuze mbere, bimaze kugerwaho, byivugira. Iyo umuturage atabonaga amazi meza, atabonaga amashanyarazi, atabonaga ibindi bikoresho byo kwiteza imbere ubu akaba abibona, icyo ni ikinyuranyo kiba kigaragarira buri wese, kandi n’abaturage ubwabo bakabyivugira. Ibyo rero rimwe na rimwe ni byo navugaga ko ibikorwa byivugirga ubwabyo. Utabibona ni udashaka kubibona gusa, cyangwa uwabyita irindi zina ni uko ariko yahisemo.

Ariko abaturage bo bafite ukuri babyita kandi kubagiraho ingaruka kandi bibateza imbere. Byaba bidahari nyine bakadindira. Ubwabo ni bo duheraho kuri ibyo ngibyo.

Cleophas Barore: Nyuma yo kubagezaho ibikorwa nk’ibi, abaturage bo mubasaba iki

Perezida Kagame: Icyo tubasaba ni ukubakira aho ngaho, bagatera indi ntambwe irenze iyo, leta bakoranye nayo kugira ngo bagere aho, no gufata ibyo bikorwaremezo neza, kubirinda. Usibye nyine kubikoresha neza nkuko ari cyo baba babiherewe, bagomba kubirinda kugira ngo bitangirika, kugira ngo ejo bitabasaba ko bakongera gusaba Leta kubaha ibyo yari yabahaye mbere. Byari bikwiye kuramba bakabikoresha igihe cyose.

Isabelle Masozera: Ku kibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’ikibazo cy’Umutwe wa M23

Perezida Kagame: Ibi bintu byose bifite amateka, ntabwo byabayeho uko bitunguranye, amateka y’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, cyangwa ibi bibazo biza bikongera bikagenda hagati y’u Rwanda na Congo uko imyaka ishira, bifite amateka. Muri ibyo bibazo twagaragaje uko bikwiye kuba byakemuka ariko ntibyakemuwe uko bikwiye. Ni yo mpamvu bikomeza kugaruka.

Reka ntange urugero. Aba bitwa M23, ngira ngo habayeho ikibazo mu 2012, gituma ibihugu bitandukanye mu karere hamwe n’imiryango mpuzamahanga nka UN, ibihugu by’ibihangange bikijyamo maze bishyiraho uko ibintu bikwiye kugenda ariko bakora ikosa rikomeye ari ryo twagaragaje icyo gihe. Ibyo bibazo ntibyakemurwa n’intambara, ntibyakemurwa n’imbaraga za gisilikare. Byakemurwa ahubwo n’inzira za politiki. Ariko ntibahaye agaciro ibyo twababwiraga…bakarwanya abo biyita M23 batazi impamvu yatumye ibaho n’uko iriho. Barayitsinze, abasigaye bahungira muri Uganda abandi baza mu Rwanda, bamwe muri bo baracyari hano mu Rwanda, abandi muri Uganda.

Ariko twakomeje kubabwira ko hari igisubizo kinyuze mu nzira za politiki bakwiye gushyira mu bikorwa, ariko ntibabikora. Nk’uko bari batsinzwe mu buryo bwa gisilkare, hari hakenewe ko icyo kibazo gishakirwa igisubizo binyuze mu nzira za politiki.

Abo nk’uko mu bita ni Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bisobanuye ko bavuga Ikinyarwanda ariko ari Abanyekongo. Uko babaye Abanyekongo ntibikwiye kugerekwa kuri Congo cyangwa ku Rwanda. Ntabwo twigeze tugena ko abo baturage bajya muri Congo kugira ngo babe abaturage baho, kandi ndakeka ko na Congo itigeze ibigena ityo, aho ni ho hari ipfundo ry’ikibazo. Ubwo wavuga ute ko ugiye kugena ko abaturage batagikomeje kuba abaturage b’igihugu cyabo? Ubwo wahera he? Ubwo wabishyira ute mu bikorwa? Ikibaho ni uko abaturage bakomeje guhezwa, birwanaho kugira ngo bagire aho babarizwa. Kuvuga ko ari Abanyarwanda, ni ikosa rikomeye kuko iyo myaka yose babaye muri Congo, bazi neza ko Congo ari cyo gihugu cyabo.

Ikindi ni uko hivangamo n’ikibazo cy’imipaka yaciwe mu gihe cy’ubukoloni. Niba ushaka kwirukana abo baturage mu gihugu bavukamo, ubwo wabirukana hamwe n’ubutaka bwabo babaho, bwabarizwaga ku ruhande uru n’uru hatarajyaho imipaka yaciwe mu gihe cy’ubukoloni. Byashoboka ko ntari nkwiye kuvuga ntyo kuko hari bamwe babivuga ukundi bakabigoreka, bakavuga ibindi Bintu, ariko si ko nashakaga kubivuga. Ndagaragaza ukuri kw’iki kibazo. Basize ingo zabo, basiga ubutaka bw’abakurambere muri Congo.

Aba bantu biyibagiza ko dufite impunzi zaturutse muri Congo ziba hano, hagiye gushira imyaka 20, kandi hafi ya bose ni Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda. Twakomeje gusaba guverinoma zitandukanye zo muri Congo ko aba baturage bakwiye gusubizwa mu gihugu cyabo aho bari basanzwe batuye. Guverinoma ya Congo iyo ari yo yose yari ikwiye gushaka uko ivugana n’aba baturage, bagashaka uko basubizwa muri Congo, ariko ntibyigeze bibaho. Ubwo Perezida Tshisekedi yatorwaga, iki kibazo cyaganiriweho binyuze kuri we bwite cyangwa ku ntumwa ze.

Mu by’ukuri ku ruhande rwa M23, intumwa za Congo zaje hano inshuro nyinshi, bavugana n’abo imbonankubone kuko ubwo bahungiraga hano, twabambuye intwaro, tuzishyikiriza Congo, izo ntwaro nyine bakoreshaga barwanya igihugu. Icyari gisigaye ni ukubasubiza mu gihugu cyabo cya Congo, ariko ntibyigize bikorwa. Ndetse ku butegetsi bwa Tshisekedi, izo ntumwa zaje hano, bahura nabo kenshi, babizeza ko bagiye gushakira umuti icyo kibazo, tubibafashijemo kuko twari gukoresha abantu bacu bakabafasha kubasubiza iwabo. Baje hano kenshi, bavugana nabo, bagasubirayo babahaye icyizere, ariko ntibyigize bishyirwa mu bikorwa.

Baje hano kenshi kugeza vuba aha. Mbere yuko iyo mirwano yongera kubura, twavuganye na Congo tubaburira nanone ko hari amakuru dufite ko icyo kibazo kirimo gututumba, ko hari icyo babikoraho, ariko nta cyakozwe. Ku ruhande rumwe birantangaza, ariko nanone ntibintangaze, kuko ku kibazo cy’ayo mateka yavuzweho igihe kinini, ntabwo watekereza ko abantu babura icyo bagikoraho kandi ukuri kwabyo guhari. Ku rundi ruhande ntibintangaza kuko iki kibazo cyari kitezwe, cyabayeho mu myaka 20, kigenda kigaruka hagendewe ku bitekerezo bikocamye.

Hari abantu ku isi bumva ibyo bitekerezo byamakosa bagafata imyanzuro babigendeyeho, bagafata imyanzuro mibi. Mu by’ukuri, baratsinzwe kandi hari hari umutwe washyizweho wo gutabara wa MONUSCO ya UN. Ibyo byose byakorwaga kugira ngo haboneke amahoro. Habayeho ihagarikwa ry’imirwano, ariko ryifashishwa kugira ngo haboneke ibisubizo binyuze mu nzira ya politiki.

Habayeho igikorwa, nk’urugero nkuko ubizi FDLR, abasigaye b’Interahamwe, biswe amazina atandukanye nka RUD URUNANA, FDLR n’andi mazina. Habayeho igikorwa cyo kubacyura. Bamwe muri bo baratahutse banyuze mu ntoki za UN, basubizwa mu buzima busanzwe. Hashize igihe kirekire ibyo bikorwa. Benshi muri bo baratahutse uretse bamwe batatahutse kubera impamvu zabo. Abo basigaye ni bamwe mu bagize agatsiko k’abatekereza ko bari ku rugamba barwana. Kuri bo baracyarwana, ariko barwanira impamvu itariyo kuko baracyavuga amateka ya kera y’u Rwanda, ni nko gushingira kuri Jenoside ubwayo. Barashaka igihugu kigizwe n’itsinda rimwe ry’abantu, nta bandi. Twe twavuze ko bidashoboka, abantu bose bagomba kubana hano. Abo bantu, urabizi, nk’uko twabisanze Imana yaremye igihugu cyacu, abantu bagituramo ariko batekereza ibindi bitandukanye n’ibyo.

Ubu rero vuba aha, abo ba FDLR bafasha FARDC mu kurwanya M23. Noneho mu kubigira bibi cyane UN nayo ibyijandikamo ifasha FARDC, ingabo za guverinoma ya Congo. Ariko bari bazi neza ko izo ngabo z’igihugu zarwanaga na M23 zifashijwe na FDLR.

Ni yo mpamvu ntiyumvisha uburyo Perezida wa Congo mu byo yatangarije ibinyamakuru, yavuze ibyo bintu kuko yakagombye kuba abizi neza kuko twabiganiriyeho igihe kirekire, kuva igihe yajyaga ku butegetsi mbere yuko iki kibazo gitangira.

Iki kibazo rero kizasaba ikintu kimwe gusa: hari byinshi byabayeho ntavuzeho ariko ndabigarukaho ku musozo.

Mbera na mbere, Congo ifite ibibazo byayo igomba kwitaho; natwe dufite ibyacu tugomba kwitaho nk’ibihugu byigenga. Nta kwita ku by’undi. Tugomba gukorera hamwe aho twahisemo gukorera hamwe. Ntabwo ari byo, nta nubwo bizigera biba byo kuba FDLR, bariya bajenosideri bahabwa intwaro bagatera u Rwanda. Niba wibuka mu mwaka wa 2019, habayeho igitero cyaturutse muri Congo, mu 2019 mu Gushyingo, umutwe winjiye unyuze mu birunga batera mu Kinigi, ingabo zacu ziratabara zirawutsinda.

Icya kabiri, hari ibisasu byaturutse muri Congo bigwa mu Rwanda byangiza ibikorwa, byica n’abantu, kandi bimaze kubaho inshuro nyinshi. Turavuga rero ko dukeneye amahoro, kandi dukeneye amahoro twese. Dukeneye amahoro mu Rwanda kandi na Kongo ikeneye amahoro. Ni yo mpamvu rero tugomba guhana amahoro. Ntabwo bikwiye ko FDLR ifashwa gutera u Rwanda cyangwa se ngo ifashwe gutera ibisasu mu Rwanda byica abaturage bacu. Ntabwo twigeze dukora nk’ibyo muri Congo.

Ikindi, hari igikwiye gukorwa kugira ngo ikibazo cy’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda gishakirwe umuti binyuze mu nzira za politiki, ushyizemo n’abagize umutwe wa M23, ariko icyo kibazo Congo niyo ikwiye kugikemura, si njyewe.

Isabelle Masozera: Ese urabona hazaboneka igisubizo, ese hari icyo u Rwanda rwakora?

Perezida Kagame: Icya mbere nifuza ni ibyiza hagati yacu, Congo n’u Rwanda. Ariko icyiza kitabonetse, nzahora niteguye ikibi. Ubwo nibwo buryo bwa mbere mbibona. Nitegura ikibi ariko nkifuza ko habaho icyiza kandi ndabihamya.

Nifuriza ibyiza Congo nkuko nifuza ibyiza kuri njye, ku gihugu cyanjye. Ariko nanone nta gisubizo kidasanzwe kuri jye uretse kwerekana ukuri nkuko mbyumva kandi ukuri kwaragaragajwe. Ubwo rero ahasigaye ni aho ku barebwa n’iki kibazo, yaba ku Banyekongo cyangwa Abanyarwanda cyangwa umuryango mpuzamahanga, bagashyiraho inzira iyi n’iyi, wenda iyo kugendera ku kuri bagashaka inzira nziza yo gukemura ikibazo atari abahimba ukuri kwabo cyangwa batekereza ko bazashyiraho igisubizo ku ruhande rumwe cyangwa urundi. Uko ni ko nabivuga nta kundi nabivuga.

Isabelle Masozera: Ku bijyanye n’umusanzu w’u Rwanda mu ngabo Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uzohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Perezida Kagame: Icya mbere, baravuga ingabo z’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, kandi nubwo twese turi bashya muri uyu Muryango, u Rwanda rwawinjiyemo mbere ya Congo. Ariko ibyo ntacyo bitwaye. Twese turi ibihugu binyamuryango bya EAC. Ibi bivuze ko, uvuga ingabo z’uyu muryango, u Rwanda ruri mu bigize izo ngabo, si byo?

Ariko mu rwego rwo koroshya ikibazo, niba uruhande rurebwa n’ikibazo, Congo, ivuga ko itewe ikibazo n’uko u Rwanda rwaba mu bagize izi ngabo, ntakibazo mbifiteho rwose.

Ntawe twingingira kuba muri izi ngabo, si byo? Ariko kandi ibi bisobanuye ko uzajyayo wese, uwatumiwe cyangwa uwakunzwe kurusha abandi agahamagarirwa kujya muri izo ngabo u Rwanda rutemerewe kubamo, ibyo navuze ko nta kibazo na gito binteye, agomba gukemure biriya bibazo navugaga. Urumva icyo nshaka kuvuga?

Niba hari abari abava hirya no hino ukuyemo mu Rwanda, ariko bakaba bagiye gutanga igisubizo twese dushaka, kuki byantera ikibazo? Niba baje bavuga bati tugiye kurandura FDLR yo nkomoko y’amakimbirane ahora hagati y’u Rwanda na Congo, ubundi bagakomeza no kuvuga bati tugiye gushimangira amahoro muri aka karere k’iburasirazuba bwa Congo ubundi bakiyemeza ko:

Icya mbere, abaturage bavuga Ikinyarwanda, M23, bemerwa nk’abandi Banyekongo bose bakanahabwa uburenganzira nk’abandi baturage. Aba barwanyi bazaba nta mpamvu yo kurwana bagifite. Yewe banareke gutera ibibazo. Ingabo zose zaba zigiye gushyigikira urwo rugendo rwa politiki rwo gufasha Guverinoma ya Congo kugera kuri icyo gisubizo. Ni iyihe mpamvu u Rwanda rwabigiraho ikibazo?

Icya kabiri, Izi ngabo ziramutse zishoboye kugera ku ntego yazo ku buryo nta bitero, byaba iby’ingabo za Congo, cyangwa FDLR byongera kugera mu Rwanda, ni iki cyatuma ntashyigikira uwo mugambi?

Muri make biranshimishije kuba ibi bizakorwa tutabigizemo uruhare, kuko kuba muri uyu mutwe w’ingabo byari buzadutware n’ubundi bushobozi. Kuki nashora hari undi umbwira ati: oya, nishimiye kubigukorera. Ntakibazo na kimwe mbifiteho rwose!

Isabelle Masozera: Ku bijyanye n’abimukira bazoherezwa n’Ubwongereza mu Rwanda, kuki u Rwanda rwagiye muri ubu bufatanye?

Perezida Kagame: Ikibazo cy’abimukira giteye impagarara isi yose. Narabivuze, niba tunashobora kugira ikintu gito tugikoraho, twishimiye kubikora. Ariko kandi ikibazo cy’abimukira, ubuhunzi, si bishya kuri twe, kuko twabibayemo mu myaka mirongo ishize. Twumva uburemere bwabyo.

Ikindi kibazo, gusobanura uburenganzira n’ibibazo bijyana n’ubwimukira nabyo ubwabyo biragoye. Hari uburenganzira busanzwe bw’ikiremwamuntu bugomba kubahirizwa ahari abantu hose. Ku rwego runaka, ubwanjye bwarubahirijwe aho nabaye nk’impunzi mu myaka mirongo ishize.

Ariko kandi ubwo burenganzira bwose ntibwubahirizwa bwose, uhabwa ubw’ibanze. Ngendeye kuri bike umuntu aba agomba guhabwa, ubw’ibanze narabuhawe.

Kuri icyo kibazo gikomeye cy’ubufatanye bw’Ubwongereza n’u Rwanda, uko byaje, bifite inkomoko mu mateka yacu. Nkunda cyane kugaruka ku bintu bifite inkomoko mu mateka yacu. Twatangiye gutanga umusanzu kuri iki kibazo cy’abimukira duhereye kuri Isiraheli, ubwa kabiri biba Libiya, ubwa gatatu dutanga umusanzu muto cyane kuri Afghanistan, ubuheruka ni ubu turimo dufatanya n’Ubwongereza. Iyi ni inshuro ya kane.

Reka ngaruke kuri iki kibazo cya Libya, aho ari twe twisabiye gufasha kuko izindi nshuro eshatu twasabwe gufasha. Kuri iyi nshuro na Libya nitwe twasabye gufasha. Muri make rero ku kibazo cya Libya, abantu bari baraheze muri Libya yari yarafashwe nk’ahantu h’agateganyo ku bimukira bajya mu majyaruguru n’uburayi baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika. Bacaga muri Libya abenshi bagapfira mu nyanja ya Mediterane.

Bitewe n’ibibazo by’intambara biri muri Libya, ibihumbi by’abimukira bari baraheze mu mijyi itandukanye y’iki gihugu, yewe bari no muri za gereza. Ibyo mvuga ni ibifatika byabayeho. Bagiye banafungwa imyaka, abandi amezi, bari barahaheze.

Muri make rero, batangiye gucuruza aba bimukira bari barahaheze, bakabagura nk’abacakara ubundi bakabajyana mu bice bitandukanye by’isi. Abantu babashyiraga mu bintu bifunganye maze abaguzi bakareba abagikomeye, abadafite ibikomere, abatarishwe n’inzara, akaba ari bo bajyana.

Nguko uko byari byifashe. Ni ho twatanze umusanzu. Mu by’ukuri twabikoze mu gihe nari Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, aho nabwiraga abantu nti u Rwanda rufite ingorane nyine, dufite ibyacu turwana nabyo, ariko twaha ubuzima bwiza aba bantu, ubuzima buruta ubu bubabaje barimo.

Twarababwiye -twatanze umusanzu- mwabazana mu Rwanda noneho mukemerera abashaka kubafasha bagafasha. Igihugu cyashaka gutanga ubuhungiro, aha mu Rwanda, kizaba kibasha kubikorera ahantu hari umutekano, bashobora kubaza bagafata aho bifuza, abandi nabo bakaza bagatwara abo bashaka bakabasha kugera muri ubwo buzima bifuza. Ibyo kandi bigakorwa mu buryo burimo amahoro.

Icya kabiri, twahaga aba bantu andi mahirwe tukababaza niba bashaka gusubira iwabo nyuma yuko babonye ko ibyo bifuzaga bitagenda neza. Twarabababazaga tuti: urifuza gusubira iwanyu?

Icyiciro cya gatatu cyari: niba ntawaje kugutwara mu bihugu byabo, ukaba udashaka gusubira iwanyu, dushobora kugumana nawe kandi ni byiza kurusha ubuzima wari urimo muri Libya.

Nkuko mubizi, ni benshi bazanywe inaha. Abarenga igihumbi bamaze kujyanwa mu bindi bihugu birimo Leta Zunze ubumwe za Amerika, Canada n’ibihugu byo mu bice bya Sikandinavi.

Muri make, hari ubundi buryo bwagombaga gukoresha mu gukemura iki kibazo? Kuri twe wenda ntitwabashije gutekereza uburyo bwiza, ariko se ku bandi, kuki batatekereje uburyo bwiza kurushaho bwo gukemura iki kibazo? Nibura twatanze umusanzu kandi twakemuye ikibazo.

Ngarutse ku by’Ubwongereza n’u Rwanda, Ubwongereza bwari bubogamiwe n’ikibazo cy’abinjizwa mu buryo butemewe n’amategeko, nka kiriya kibazo cyabaye muri Libya. Abantu binjizwaga magendu bakagurwa nk’ibicuruzwa bindi.

Muri make rero, hari abantu baherekanyaga amafaranga ubundi bakohereza abantu mu bwongereza ku gahato kandi iki kibazo cyafataga indi ntera umunsi ku munsi. Ubwongereza bwaratekereje rero budusaba ubufasha bushingiye ku masomo bwigiye kuri bwa bufasha twatanze muri Libya, na za nshuro zindi harimo iya Isiraheli na Afuganisitani.

Baratubwiye bati: “Mwadufasha?” Twarabemereye. Ikindi kandi niyo haza n’ubusabe buturutse no mu mu kindi gihugu twabutanga, ntabwo tugarukira kuri bimwe. Ikindi gihugu cyose cyabyifuza kikatwereka ikibazo gifite kikadusaba ubufasha, twasuzuma ikibazo ubundi dugafasha. Mu gihe utatuvunnye muri iki kibazo, kuko turi igihugu gifite amikoro make.

Isabelle Masozera: Nyakubahwa Perezida, nihe mugarukira? Hari abakunze kugaragaza ko igihugu gishobora kuba kirenga ubushobozi bwacyo mu gufasha?

Perezida Kagame: Icyo ni ikibazo cyiza. Ariko icyo nshaka kuvuga hano kiroroshye. Niba ugiye kuzana umuntu hano kandi ukambwira ko uzamwitaho atari njye wo kumwitaho, aho ntakibazo mpafite.

Kutuvunisha mvuga ni ukuzana umuntu ukanansaba kumwitaho kuko ntabushobozi mfite bundi kuko n’ubwo kwita ku Banyarwanda si bwinshi. Kuri ibyo ntekereza ko; ariko kandi twize n’isomo, wibuka mu gihe twari impunzi hanze y’igihugu cyacu, igihe cyose twasabaga gutaha, guverinoma yadusubizaga ko u Rwanda rwuzuye, badafite umwanya wacu? Byari nko kutubwira bati: “Mugume aho muri!.”

Muri make rero, twakuyemo isomo ry’uko igihugu kitajya cyuzura kuri urwo rwego. Gihorana umwanya w’abaturage bacyo. Nta wabishidikanyaho! Ariko kandi igihugu nk’icyacu, yego gituwe ku rwego rucucitse ariko dufite umwanya n’ahantu abaturage bacu n’abandi b’ahandi baba. Ni isomo twize.

Isabelle Masozera: Hari ikibazo cyabajijwe n’umwe mu banyamakuru mpuzamahanga, Abdil Latif wa New York Times. Arabaza ku bijyanye n’abahanga mu bumenyi butandukanye “academics” ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kubona ubu bufatanye bw’Ubwongereza n’u Rwanda nk’imikorere idahwitse  yo kujyana abantu ku migabane itandukanye batabyemeye. Ni iki mwavuga kuri ibi?

Perezida Kagame: Mbere na mbere, maze kubona inyandiko nyinshi muri New York Times zidafite amakuru ahagije na mba akenshi ugasanga ari inyandiko zigaragaza uruhande uwayanditse aba abogamiyeho. Ariko reka ibyo tuzabivugeho ikindi gihe.

Kuri iki, ari aba baminuje, ari abaharanira uburenganzira bwa muntu … iyaba n’uyu ubaza yatubwiraga cyangwa se yambwiraga uburyo bwiza bwo guhangana n’ibi bibazo bikomeye, afatanyije n’abo bajijutse ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Aba bakabaye batubwira uburyo bwizweho, bushingiye ku makuru ahamye kandi bwa nyabwo bwo gukemura izi mbogamizi. Hanyuma twamara kubuganiraho twese, twasangiye ibitekerezo ku buryo tubyumva bitewe n’inararibonye dufite kuri iki kibazo, tugashyiraho uburyo abantu bajya bakurikiza mu bibazo nk’ibi.

Ariko bose ntacyo batubwira … ari n’uyu ubaza, ari abo baminuje, ari abaharanira uburenganzira bwa muntu bose ntacyo batubwira, nta buryo baduha bwo gukurikiza bashyizeho mu bushakashatsi butandukanye bagenda bakora, cyangwa se bashingiye ku inararibonye bafite bishobora kudufasha. Icyo bakora ni ukunenga ibikorwa gusa.

Ariko nakomeje gusobanura aho twe tuva nk’Abanyarwanda, kandi tuzi neza ko ikibazo cy’abimukira ari ikibazo kigari, gikomeye kandi kiri ahantu hose.

Hari umunsi byigeze kubaho mbazwa ku kibazo cy’impunzi, no ku bufatanye hagati y’Ubwongereza n’u Rwanda, ngisohoka ndebye amakuru mbona ibiri kubera muri Morocco na Spain, hari n’ibindi byaberaga ku mupaka wa Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nkibaza impamvu aba bantu batagira inama ibi bihugu ku buryo byakemura ibi bibazo.

Icyo mbona gusa ni uburyo iki kibazo gikomeye ku mpande zombi, ari ku bimukira ubwabo ari no kubagomba kubakira. Ese hari abo muzi baba barimo kugikemura uko byifuzwa aho ari ho hose ku isi? Nasobanuye ko icyo turimo gukorana n’Ubwongereza kizwi; ni uguhangana n’ikibazo cy’abarimo kugurwa cyangwa kugurishwa ku gahato ku mipaka itandukanye, hanyuma igihugu kikaba cyaravuze kiti oya, ntabwo twakomeza kwemera ibintu nk’ibi.

Erega hari n’abageze ku rwego aho bahawe ubwenegihugu bw’Ubwongereza nkuko natwe tujya tubigenza. Hari abo duha ubwenegihugu bw’u Rwanda baturuka mu bindi bihugu kuberako baba bujuje ibisabwa bituma tubaha ubwo bwenegihugu cyangwa se tubafata mu bundi buryo bwose bushoboka bubaha amahirwe ku buzima bw’ahazaza.

Sinzi ko hari uwaba avuga ko uburyo turimo gukorana n’Ubwongereza ari bwo bufite ikibazo. Ni iki kirimo gikorwa nabi mu by’ukuri? Ubwongereza bwaravuze buti hari abantu bazanwa mu gihugu cyacu mu buryo butemewe, tugomba kwemera bamwe kandi koko hari abo bemeye kandi babaha n’ubwenegihugu. Ibyo natwe tujya tubikora. Ariko uyu munsi baravuga bati tugomba guhagarika iri yinjizwa ry’abantu ritemewe mu gihugu cyacu kugira ngo tubone igihe gihagije n’ahantu hahagije kugira ngo tubashe gutoramo abujuje ibisabwa, abo twakwemera ndetse n’abo twahakanira. Kuko aha niho ikibazo kiri.

Niba ushaka kuvuga ko buri muntu wese azajya mu gihugu ashaka cyangwa akajyanwa mu gihugu ashaka hanyuma icyo gihugu kiba gitegetswe kumwakira, ntacyo wageraho. Ntabwo byakorwa bityo.

U Rwanda, nk’ibindi bihugu, twakira abantu ariko dufite ibyo tugenderaho kugira ngo aba bantu twemere kubakira. Usibye ku mpunzi, kuko iyo abantu baguhungiyeho urabemera ukabakira. Ariko niyo mpamvu nabo bashyirwa mu nkambi kandi bagakomeza kwitwa impunzi. Ntabwo bahita bemererwa guhabwa ubwenegihugu ngo babe abaturage b’igihugu bahungiyemo nta bundi buryo bukurikijwe. Oya, ntabwo ari uko bigenda.

Ariko iyo hari abantu binjizwa mu gihugu runaka mu buryo butemewe n’amategeko, icyo gihugu gifite uburenganzira bwo kubyanga. Ntabwo twemera abimukira binjizwa mu buryo budakurikije amategeko. Tugomba kubihagarika, kandi aba bantu tukabahitamo. Hari ibigendeweho, kugira ngo byemerwe. Iki nicyo mba mvuga. Abo bantu beza rero, baminuje n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, bakabaye batubwira uburyo twakoramo, uko twakemura iki kibazo cy’abimukira. Ariko ubu tuvugana, ndibwira ko tugomba kugikemura dukoresheje ubu buryo turimo gukoresha kandi ndumva nta kibazo kirimo.

Isabelle Masozera: Umubano w’u Rwanda na Congo: Ku munsi wabo w’Ubwigenge, Perezida Tshisekedi yavuze ko u Rwanda rushyigikiye umutwe wa M23 mu mirwano irimo kubera mu bice bimwe by’igihugu cyabo. Ibyo murabivugaho iki?

Perezida Kagame: Ibyo ndabisubiza mvuga ko atari byo. Ahubwo DRC ishyigikiye FDLR. Ikibabaje kurushaho ni uko MONUSCO nayo ibizi. Hagiye habaho gukozanyaho kuva muri 2019 mu Gushyingo ubwo FDLR yateraga mu Kinigi ariko ingabo zacu zikarwana nabo, zikabatsinda. Icyo gihe baje baturutse muri DRC kandi ni nayo yari yabahaye intwaro.

Hagiye habaho inshuro nyinshi tuganira na DRC tukabereka ibintu byangijwe, tukababwira abantu bapfiriye muri iyo mirwano, ndumva ari cyo navuga kuko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma u Rwanda rwivanga mu bibazo bya Congo. Ariko bakomeza gukora uko bashoboye kugira ngo badushyire mu bibazo byabo.

Twakomeje kubigendera kure igihe kirekire, ariko ntabwo nzi niba tugifite umwanya munini wo kubihanganira nibakomeza kudushotora.

Ikindi kibazo Congo yagiye igira ni icyo kuba nk’umwana warezwe bajeyi, kuko batera ibibazo barangiza akaba ari bo biriza basakuza ngo abantu barashaka gushoza intambara iwabo kandi ari bo ba nyirabayazana w’ibibazo. Ikibabaje ni uko ibihugu bimwe na bimwe ku isi byifatanya na Congo kandi bizi neza ko ari yo iri mu makosa.

Iki cyagiye kiba ikibazo gikomeye kandi twabisobanuye kenshi ariko biragaragara ko ntawe utwumva, rero ndibwira ko bakoze ibyo bashakaga, n’ubugome, bakoze ikosa rikomeye buri wese yashoboye kubona, gutangira intambara itari ngombwa. Kandi mbaye hano igihe kirekire, aho bakomeza kuvuga nkaho ari undi muntu ushaka intambara nabo. Bahora bashaka kuvuga ko iyi ntambara iva ahandi ntibemere ko ari bo ba nyirabayazana. Mbere, isi yumvaga bari mu kuri, ariko ibintu bigenda bihinduka.

Ntabwo nigeze mbibona, bashyizemo ibinyoma, guverinoma yagiye itangaza mu bihe bitandukanye nubwo twaje kubona aho ingabo z’umuryango w’abibumbye zibafasha, mbese zibafasha guhangana n’abaturage babo.

Bafasha Guverinoma ya Congo n’ingabo za guverinoma ya Congo barwanya abaturage babo. M23 turimo kuvugaho ni abaturage ba Congo. Mu kubisobanura werekana uburyo ari ikibazo gikomeye, iyo bafitanye ikibazo na M23, bahita babigereka ku Banyekongo bavuga Ikinyarwanda. Bavuga ngo “muri bamwe, niba murimo kurwana natwe turabarwanya…

Simbona uburyo ibi bintu byasobanurwa. Umuntu yabisobanura ate…ni no kuvuga ko aba Abanyekongo, bitiranywa na M23 barimo kwicwa. Bisobanura ko ikibazo cyo muri Congo kigera no ku baturage bakicwa, bavuga ko ari yo mpamvu barimo kurwana na M23, bikagera ku miryango yabo, n’ababakomokaho…bigahinduka kurimbura ubwoko bumwe.

Ariko ukuri kw’ibyo byose ni uko abo ari Abanyekongo, ntabwo ari Abanyarwanda. Bafite umurage cyangwa umuco wo mu Rwanda, ariko bafite ubwenegihugu bwa Congo. Uko ibyo byaje, ntiwabimbaza kuko sinarimpari. Ntabwo nabigizemo uruhare. Ntabwo u Rwanda rufite uruhare na rumwe ku Banyekongo bavuga Ikinyarwanda. Noneho kuba bararwanyije M23 ntibabashe kuyitsinda, bakavuga ko hari undi muntu uyiri inyuma. Ku Banyekongo ikibazo ni uwo muntu wundi, uturuka ahandi hantu, sibyo…

Nibarebe uko bafata ibibazo byabo nkaho ari ibyabo bwite ubundi bashake igisubizo. Naho ubundi tuzaguma muri ibi bibazo twisanzemo. Ubundi se ni nde ushaka ibibazo, u Rwanda rushobora kuba rwajya mu bibazo bya Congo 0rute? Ubwo twubakaga amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu byombi mu ntangiriro, uko ibintu byahise bihinduka bitunguranye ntiwabimenya. Nkeka ko Abanyekongo bakwiye kubyisobanurira ubwabo, si jye cyangwa u Rwanda.

Isabelle Masozera: Ese ibyavuye mu Nama ya Luanda, bishobora kuzagira uruhare mu gutsura umubano hagati y’u Rwanda na Congo?

Perezida Kagame: Ariko hari ubwo byakomeje guhinduka na nyuma yuko habaye inama. Ibyo twemeranyije mu nama, iyo tuyivuyemo bihita bitangira guhinduka. Twagiranye inama eshatu, ebyiri muri zo narazitabiriye indi imwe sinabashije kuyijyamo. Inama ebyiri i Nairobi, ariko iya kabiri ntabashije kwitabira nari mpagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Nkeka ko hari icyo yagezeho cyiza mu gukemura icyo kibazo. Ibyo kikaba: guhagarika imirwano, abarwana bakabihagarika; icya kabiri inzira ya politiki y’i Nairobi igakomeza; ubundi kurwanya ndetse no gukora ku buryo ikibazo cya FDLR gishakirwa umuti. Izo ni ingingo eshatu nyamukuru.

Mu by’ukuri twabiganiriyeho mu nama ya mbere, ubundi tubyemeza mu nama ya kabiri. Ariko hagati y’inama ya mbere n’iya kabiri ibyo twemerenyijweho mu nama byahise bihinduka ukundi kuko Guverinoma ya Congo yahise ivuga ngo “Oya, Oya, Oya, ntituzaganira na M23 kuko ari umutwe w’iterabwoba.” Mbese mu buryo butunguranye umutwe w’iterabwoba wahise uvuka kugira ngo nyine hadakomeza inzira ya politiki.

Niba ari umutwe w’iterabwoba, kuki ubarwanya nkuko ubita, noneho ubundi ugahindukira ukajya gushaka ubwoko bufitanye isano n’uwo mutwe w’iterabwoba. Ubwoko wabwita ute umutwe w’iterabwoba? Ibi ntibisobanutse, ntiwakora ibintu nk’ibi. Ariko bihita byisobanura.

Noneho mu nama ya gatatu, ni bwo hagiyeho umutwe w’ingabo uhuriweho n’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba uzajya muri Congo kugenzura ko ihagarikwa ry’imirwano twavuzeho ryashyizwe mu bikorwa noneho hakajyaho inzira ya politiki. Inzira ya politiki ifite agaciro gakomeye kuri jye. Nkeka ko n’abandi, iza ku mwanya wa mbere.

Ibi nibyo navugaga, ntabwo wakomeza kurwana ngo uzabone igisubizo ku bibazo bya politiki, cyangwa se ibindi bibazo by’imiyoborere n’ibindi. Oya, hari igihe kigera ugaha agaciro inzira za politiki ukareka imirwano.

Inama ya mbere twagiriye i Naitobi yari iyo gushyiraho umutwe wa gisilikare wambajijeho mbere, tutazaba turi mu bawugize, navuze ko nta kibazo mbifiteho. Ariko nabonye Perezida wa Congo abivugaho nkaho ari intsinzi. Oya, intsinzi izaza igihe ukemuye ibyo bibazo bya politiki, aho kuba wabuza u Rwanda kuza. U Rwanda ntabwo rubisaba, kandi ntabwo rwabigize ikibazo. Ariko harimo igikwiye kumvikana, niba udakemuye ibibazo by’umutekano by’u Rwanda, ufite ikibazo mu biganza byawe.

Cleophas Barore: U Rwanda rwihaye intego yo kuzaba igihugu gifite ubukungu bwisumbuye muri 2035, rukaba igihugu gikize muri 2050. Kugira ngo bizagerweho birasaba iki?

Perezida Kagame: Izo ntego uko ari ebyiri, ikigereranyo cy’ubukungu mu myaka hafi icumi iri imbere cyangwa se makumyabiri iri imbere, bihera ku byo tumaze kugeraho. Urabizi ko twatangiye intego kuva muri 2000 ubwabyo bigeza muri 2020. Ibyo twarabirangije ndetse twabirangije dusanga tugeze ku rwego rutari rubi. Navuga nkaho twifuzaga kugera twageze nko kuri 80-85%, ntabwo ari bibi ugereranyije ko, nkuko nabivuze mbere, ntabwo ibintu byose umuntu aba yifuza cyangwa akora n’ibyo ateze mu byo akora abyuzuza ijana kw’ijana, ariko iyo ugeze ahongaho kuri urwo rwego uba wakoze neza.

Rero mu myaka y’indi iri imbere, n’icyo kigerereranyo cy’ubukungu, navuga ko turi munzira nziza.

Icyo bisaba rero, ni Abanyarwanda ubwabo, uko bakomeza kumva, uko bakomeza gukora; abana bato uko bakomeza kwiga, kugira ubumenyi, guhanga ibintu bitandukanye, no guhanga imirimo. Hanyuma na Leta ubwayo ikomeza ibyayo yubaka ibikorwa remezo abantu baheraho bagira ibyo bakora Abantu bashobora guhinga no korora, bakihaza bagahahira n’amasoko, n’ibindi byinshi abantu bakora kugira ngo bijye no ku masoko ari ayo mu gihugu ubwacyo cyangwa se hanze y’igihugu ku buryo bizana ubukungu bwiyongereye.

Ndibwira rero ko igikenewe ni ukubakira ku musingi twari tumaze kugeraho muri iyi myaka yose ishize, ndetse abantu bakongera umuvuduko, tugakora byimazeyo, byihuta, ibintu bizima. Ariko ibyo byose nabyo bisaba, ese imiyoborere y’igihugu imeze ite? Umutekano w’igihugu ubu umeze ute? Kugira ngo abantu nyine bagire ubwisanzure mu byo bifuza kwigezaho nk’abantu cyangwa se hamwe nk’igihugu. Ni icyo bisaba rero, ndibwira kandi ko urugero tumaze kubona rwo mu myaka 20 ishize, ruratwereka ko ibyo byose bishoboka.

Cleophas Barore: Isi ya none irahindagurika, hari n’abatekerezako ishobora kuba irimo igana mu kindi cyerekezo, Covid n’ibindi ntimubibona nk’imbogamizi?

Perezida Kagame: Gutekereza nk’uko nari maze kukubwira uba wabanje gutekereza n’izo nzitizi zose ari izo mu gihugu cyangwa se izituruka hanze. Nk’icyorezo uko cyaje abantu baba baragitekereje, cyangwa se ubu baragitekereza. Ni yo mpamvu ubona hajyaho inganda ubu zo gukora inkingo nk’uko twabigaragaraje ejo bundi. Biriya byose birerekana ko ari ugutegurira ibiri imbere. Ejo hazakorwa n’ibindi. Urabona inganda zigenda zivuka hirya no hino mu gihugu cyacu, ziba zitekereza ibintu dushobora kwihazaho byatuma, habaye ibibazo hanze aho bituruka, utabibura ngo umererwe nabi.

Niho nahereye, nk’ikibazo cy’ubuhinzi, kwihaza mu biribwa abanyagihugu bakeneye, ntidukereze ko hari ibiribwa byaturuka hanze nk’uko hari ikibazo kimaze kuba mu bihugu bitandukanye kubera iyi ntambara y’Uburusiya na Ukraine, abantu batakibona ifumbire, abantu batakibona ingano n’ibindi… ndetse bikaba byagiye no ku isoko rindi rinini rijyanye n’iby’amavuta cyangwa se peteroli n’ibindi. Tugabanyije rero ibyo dukenera kuva hanze kubera ko dushobora kubyigezaho hano birafasha. Bifasha iyo nzira yose yo kwiteza imbere twavugaga.

Cleophas Barore: Ese hari ibyahuza u Rwanda ku buryo umutekano warwo washotorwa maze rugategereza gusubiza nyuma?

Perezida Kagame: Oya, umutekano wubakwa igihe kirekire ntabwo ari umutekano ubara kuri buri kantu kabaye, kandi hari abantu bahora bashaka kuba bahunganyabanya umutekano wenda kandi niyo urebye ku isi yose.

Iyo urebye ibibazo ibihugu ku isi bifite bijyanye n’umutekano wabyo ngirango ahari mu bafite umutekano ku isi, u Rwanda ruza mu bambere bafite umutekano. Biterwa rero n’uko twakomeje kubaka ubushobozi bujyanye n’umutekano wacu dufatanyije n’abanyarwanda kuko babigiramo uruhare runini hanyuma inzego za Leta zikagira uruhare rwazo nazo.

Biriya rero biba umunsi umwe bikaba uwundi, bikurikiranwa hafi igihe byabaye ariko haba hari n’ubundi buryo bwo kubikurikirana mu gihe kirekire. Ariko abo bahungabanya umutekano bageraho bakaneshwa bitewe n’uburyo tugenda twiyubaka n’uburyo dukoresha.

Ibyo guhuga byo ntabWo birimo, ahubwo nibo bashatse guhungabanya umutekano wacu muri iriya minsi bibwira ko duhuze. Ariko ku buryo bwo guhuga bikatubuza umutekano wacu byo ntabwo bihari. Bajyaga banifuza ko umutekano wahungabanwa no mu mujyi aho nama izaba iri ariko ntabwo byashobotse, ntabwo byakunze kandi n’ibindi bihe ntabwo bizaborohera kuko ku bintu by’umutekano w’igihugu byo tubifata nk’ikintu cya mbere cy’ibanze, cyangombwa kugira ngo abaturage bashobore gukora imirimo yabo uko bifuza nta nkomyi.

Ariko rero ibyo twavugaga by’abaturanyi ku bantu batari beza nk’igihugu cya Congo dufitanye ibibazo muri iki gihe, bibaturukaho, mu gihe kiza kiri imbere ndizera ko nabyo bizakemuka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Isabelle Masozera: Ku Ntambara iri hagati y’Uburusiya na Ukraine

Perezida Kagame: Ikibazo cy’Uburusiya na Ukraine gifite amateka maremare n’umwihariko wacyo… wabonamo amakosa n’ibikorwa neza, ariko amaherezo ndizera ko isi, mu buryo isanzwe ishyirahamwe mu bihe bitandukanye, izabonera igisubizo iki kibazo maze ibintu bigasubira mu buryo. Ndizera ko icyo gihe kizagera.

Ubu biragarara ko imirwano hagati y’Uburusiya na Ukraine ikomeje gukaza umurego, kandi bifite ingaruka nini ku bindi bice by’isi duhereye ku bantu baturiye kiriya gice.

Afurika nayo irimo kugerwaho n’ingaruka. Ibiganiro birimo biragaruka ku ibura ry’ibiribwa, izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli, ifumbire by’umwihariko ku babikuraga mu Burusiya na Ukraine, ntabwo ibintu bigenda neza nkuko byahoze. Ubona ko ihindagurika ry’agaciro k’ifaranga ririmo kwibasira ubukungu bw’ibihugu byinshi kubera iki kibazo. Ibiciro by’ibintu byinshi birimo kuzamuka.

Turizera ko hari ikizakorwa n’imiryango mpuzamahanga, mu buryo busanzwe bukoreshwa mu guhangana n’ibibazo, maze igisubizo kikaboneka bityo hakagabanywa ingaruka zatewe n’iyi ntambara, zirimo gupfa kw’abantu no kwangirika k’ubukungu.

Nk’u Rwanda, umusanzu wacu kuri iki kibazo si mwinshi mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Icyo turimo kugerageza ni ukwiga ikibazo no kwitegura guhangana n’ingaruka kizateza.

Ariko kandi turimo gukorera hamwe… nk’umugabane wa Afurika, dukeneye gushyiraho uburyo butuma ubukungu bw’ibihugu byacu butajegajega (kwigira) kandi tubakasha kubaho no mu bihe nk’ibi. Hari ikindi se navuga kuri iki kibazo?

Isabelle Masozera: Ni irihe somo Afurika yakura muri iki kibazo?

Perezida Kagame: Nakoresheje ijambo kwigira. Nibwira ko dukwiye gutekereza ku kubaka ukwigira mu mikorere yacu cyane cyane mu by’ubukungu kugira ngo ibibazo nk’iki nibiza biturutse ku bintu bibera hirya no hino ntibirenge ubushozi bw’igihugu cyacu cyangwa se ubw’ikindi gihugu.

Dutekereze ko aya makimbirane ahoshejwe andi agahita avuka ahandi, abantu bakomeza kubaho bate? Washobora ute guhangana n’ingaruka zizanwa nayo? Ngiryo isomo rinini ku bwanjye. Muri make ibyo dukora byose hano biba bigamije kureba niba mu gihe amakimbirane nk’aya yavuka, uko twakomeza ubuzima.

Isabelle Masozera: Hari ikibazo cya Berna Namata, Umunyamakuru wa The East African: U Rwanda ntirwaba rukora ibirenze ibyo rushoboye?

Perezida Kagame: Ntabwo turimo kugerageza gukora ibisa n’ibidashoboka cyangwa se ibidashoboka. Ibyo dukora byose tubikora kuko mu mibare yacu tuba twabonye ko hari umusanzu twabitangaho. Ntabwo dushaka kuba igisubizo cya byose, hose, kuko ntitwanabikora dushingiye ku mbogamizi tuzi neza.

Muri make, iyo tugerageza gukora ibyo twakomeje gukora, tubikora kuko dutekereza ko bishoboka. Ikindi twitaho, tureba ku byatuma tutifasha umutwaro wose ahubwo kugira umusanzu dutanga ku kibazo, duhora twifuza gutanga umusanzu.

Icyo nakomeje kugarukaho ni ugushoboka kw’ibintu, ariko kandi tukanareba n’inyungu zizana nabyo, noneho hakaza no kuba tubona ko hari umusanzu twatanga. Ibyo kandi tubyifitemo, kugira ubushobozi bwo gukora ikintu.

Kugeza ubu ibyo twagerageje gukora byose twagaragaje ko dushoboye gutanga umusanzu wacu. Ntakiraza ngo twumve kiraturenze ku buryo hagira uwatwibutsa ko tutagombaga kugira icyo dukora, cyangwa se ko twarengereye. Nta narimwe turahura nabyo.

Ariko, iyo ni ingingo nziza ikwiye kwifashishwa nk’itwibutsa ko mbere yo kugira icyo dukora ku kibazo, hagomba kurebwa kure, hakibazwa ku cyo icyo kibazo kiri butuzanire, amahirwe cyangwa ibibazo. Tugomba kugira imitekerereze nk’iyo mbere yo kugira icyo dukora.

IBIBAZO BY’ABATURAGE: Ikibazo cy’Amazi mu ma farm ya Nyagatare

Perezida Kagame: Byumvikanye, iby’amazi nabyo turaza kubikurikiranira hafi, nta mpamvu amazi ataboneka kuko muri ibyo bice hari ibiyaga … Hari amasoko ashobora kuboneka, cyangwa hari imigezi, cyangwa se dushake uburyo dutega amazi ku buryo igihe imvura itagwa ayo mazi yakoreshwa. Na mbere hari hariho gahunda urazibuka zo kubaka ama “water dams”, hari ukuntu ubwo bitagenze neza nk’uko byari kugenda, turaza kubisubiramo, turebe uko byakora.

Isabelle Masozera: Ni Uruhe ruhare umuryango wanyu ugira kuri Perezida Kagame nk’umuntu no ku kazi kanyu nka Perezida wa Repubulika?

Perezida Kagame: Nibwira ko buri wese abona umugisha mu byo akunda no mu byo yishimira. Ku bijyanye rero n’umuryango wanjye, uza imbere hamwe n’ubuzima bwanjye bwiza nk’umuntu birumvikana. Kugira abana n’abuzukuru rero biryoshya ubuzima.

Twerekeza ku by’ingenzi, buri wese agira inshingano, ni kimwe mu bitugize. Hari ibyo tuba tugomba gukora buri munsi, ikindi navuze ni uko njye, nk’umuntu, uko ubuzima bugenda buhinduka, n’akazi kaba ari nk’igice cy’ubwo buzima. Akazi kakoroha rero iyo ubuzima bwanjye bumeze neza.

Ubushobozi bwanjye mu gukora akazi neza bujyana n’uburyo ubuzima bwanjye bwa buri munsi bumeze mu bijyanye n’umuryango wanjye, ubuzima  bwanjye bwite ndetse n’ubutureba ubwacu. Ni uko bigenda.

Cleophas Barore: Iyo habajijwe ibijyanye n’umuryango umuntu abone mugize akanyamuneza?

Perezida Kagame: Nibwira ko buri wese yarakwiye kuba ameze atyo. Buri wese aba afite umuryango akwiriye kunezerwa.  Mu buzima, iyo ufite abawe, iyo ufite umuryango nta mpamvu umuntu adakwiye kunezerwa.

Ni cyo tuberaho, ni cyo dukorera. Byaba byiza bigeze kuri buri muryango w’umunyarwanda wese. Niyo mpamvu nk’inshingano z’igihugu bijyanye n’imirimo, uba wifuza kugira ngo ubuzima bw’abantu, imiryango yabo nabo bashobore kunezerwa.

Cleophas Barore: Muwubonera umwanya mukurikije n’izi nshingano? 

Perezida Kagame: Yego, umwanya wo uraboneka. Ntabwo umwanya ujya ubura w’ikintu ushaka cyangwa kigufitiye akamaro.