Mwese uko muri aha, ndagira ngo nishimire kuba ndi kumwe namwe kandi mbaramutsa. Abenshi ntiduherukana, abandi turabonana kenshi. Ndizera ko iyi minsi ibiri mumaze hano yagenze neza. Muraho cyane!
Reka mbanze nshimire rero n’abatugejejeho ibirori mu kanya gashize, ariko cyane cyane nshimira akazi mwakoze muri iyi minsi nyine, ndetse n’imyanzuro mwafashe yongera ku byo mumaze igihe mukora byubaka igihugu cyacu, bitwubaka twese.
Nkakurikizaho kubifuriza isabukuru y’imyaka 25, mbashimira cyane, twishimira ko iyo myaka 25 hari byinshi yafashije mu kubaka Igihugu cyacu, mu kongera kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda. Ndabashimiye cyane rero.
Nongeye ijwi ryanjye kuri cake, kuri uriya mutsima mwatugaburiye, ndabashimiye.
Ndashimira abari n’abategarugori babaye igitekerezo, baba igikorwa kijyanye n’ubumwe bw’igihugu cyacu birangwa na Unity Club. Ndabashimira cyane. Ubwo tujya kuvuga kandi duha umwanya ndetse twifuza gutanga umwanya uhagije kurusha uko wenda tubigenza buri gihe, abadamu, abategarugori, abari, mu mateka yacu, mu buzima bw’igihugu cyacu, nta wabura gukomeza kubashimira. Ndetse nizera ko muri ibyo byose, ari ibigaragara, ari ibindi duteze, tubatezeho byinshi biri imbere.
Ndagira ngo mbisubiremo ko mufata umwanya uhagije mu buzima bwacu natwe tukabona imbaraga tukubakiraho. Abagabo ntabwo nabirengagije. Iyo uvuze umugore uba uvuze umugabo; iyo uvuze umugabo uba uvuze umugore. Niyo uvuze umugabo, uba uvuze umugore. Ni magirirane rero. Ariko mu buzima bwacu, buri wese hari ubwo agira uruhare rw’akarusho. Ariko icya ngombwa ni ukuzuzanya. Buri wese agira ibyo ngibyo mu buzima bwe ku giti cye, ariko biba byiza kurusha iyo twuzuzanyije.
Nanjye ndi mu bagira amahirwe yo kugira abari n’abategarugori mu buzima bwanjye, uhereye ku bakubyara, ugakurikizaho abo mushakana, ugakurikizaho abo mubyara, ndetse wagira amahirwe abo mubyara nabo bakabyara, ndetse bakabyara abakobwa. Ibyo mvuga ku giti cyanjye ndabizi ko mbisangiye namwe mwese cyangwa benshi muri mwe.
Mu buzima bwanjye bw’akazi hari abakuyobora, nagize abanyobora igihe kimwe, ku ruhande rumwe, nkagira n’abanyobora igihe cyose. Igihe kimwe ubwo ni hanze mu kazi gasanzwe. Abakuyobora igihe cyose bakaba abo mubana. Abo tubana rero nyine nabavuze, guhera ku bakubyara, kubo mwashakanye, kubo mubyara n’abo babyara.
Kugeza ubu ndacyafite ayo mahirwe amfasha no ku kandi kazi nshinzwe. Namwe ayo mahirwe ndayabifuriza. Kandi murayafite. Ariko ushobora kugira amahirwe ntunamenye ko uyafite. Icyo mvuga rero, abafite ayo mahirwe, bakaba bayazi, bakayumva ko bayafite, ni byiza dukomereze aho. Abayafite ariko ntibabimenye, babimenye. Abayafite ntibashake kuyamenya, tuzabafashe bashake kuyamenya.
Ibyo ni ubuzima, ubuzima bw’abantu, ariko bikavamo n’ubuzima bw’abantu nk’Igihugu. Igihugu cyacu cy’u Rwanda, amateka yacyo, aho tuva n’aho tujya mu bihe bitandukanye, turayazi ndetse na benshi batubwiye ubuzima bwabo, ibyo banyuzemo, ibyababayeho bitandukanye, n’amahirwe bagifite yo kuba bakiriho, ibyo byose ni ubuzima buranga abantu. Biba ku muntu umwe, bikaba ku wundi, bikaba no kuri twese.
Igihugu rero kukibamo, kukiyobora, kukiyoborerwamo, uko kibana n’ibindi bihugu n’abandi bantu, byose bifite aho bihurira aho ngaho. Ni yo mpamvu, bihera ku muntu umwe ku giti cye, buri wese uko yicaye hano. Hari wowe, umwanya wawe urahari. Uruhare rwawe rurahari. Igihe ukiriho, ufite icyo ubereyeho kugeza igihe uzaba utakiriho. Icya mbere tuberaho, bihera kuri twe ku muntu aba ariho. Icya kabiri uberaho ni undi, undi muntu. Ubaho ku giti cyawe, ukabaho no ku giti cy’undi muntu. N’undi nawe ni uko bimera. Ibyo bivugitse bityo bikumvikana ko ari abantu babiri, ariko ni umuntu umwe n’abandi bose, n’igihugu.
Iyi Unity Club, ni ikimenyetso cy’aho tuva, aho tujya, ni ikitugira, mu rurimi rw’amahanga, Unity Club, mpere kuri Uniy ubwayo, unity, ubwo bumwe, ni ikimenyetso, ni ryo shingiro ry’abo turi bo. Abo turi bo twese hamwe nta numwe dusize inyuma. Rero Unity Club ni ikitwibutsa, ni icyo gitekerezo gihoraho, ni icyo kituranga gifashwe n’abantu mu ntoki, ugahura n’umuntu, Unity Club ifite icyo kituranga. Ifite iryo bendera ryacu. Ni ikitwibutsa. Turabashimira ko mwabitwibukije, ndetse bigahera no ku bategarugori. Ariko byazanyemo natwe twese abagabo.
Mu buzima rero busanzwe, hari intambara tumaze kurwana cyangwa tuzakomeza kurwana. Nanone mbishyize mu rurimi rw’amahanga, imyaka ibaye 20, in fact a whole generation, imyaka 30, reka abe ariko mbyita. Muri iyi myaka 30, turacyarwana urugamba rumwe. Turarwana intambara. Muri iyo ntambara, twarwanye amagana niba atari ibihumbi ariko turwana urugamba, ntabwo turatsinda intambara. Twatsinze urugamba gusa. Gutsinda intambara bivuze ko ugera ahantu, ugatuza, kuko uba wageze aho wari warihaye nk’intego nyamukuru. Ni ukuvuga ngo, ingamba twarwanye nyinshi, ndetse inyinshi turazitsinda, ariko intambara yo ntirarangira. Intambara irangira ari uko ugeze ku ntego yo watekerezaga n’ubundi ushaka kugeraho.
Intego yo ni iyihe kuri twebwe, ku Rwanda, uko mbyumva? Intego ni rwa Rwanda tuvugaho. Turashaka iterambere. Tumaze kugera ku iterambere. Iterambere ni ukurigeraho binyuze mu guhindura imikorere, binyuze mu rugamba dukomeza kugenda turwana uko umwaka utashye, rinyura muri bwa bumwe tuvuga dushaka buri munsi guharanira. Intego ni iyo, ni ubumwe, ni prosperity – iterambere, ni umutekano, ni ukuvuga ngo ni Igihugu gitekanye, gifite amajyambere, gifite ubumwe.
Ntabwo turabigeraho, turi mu nzira nziza gusa. Turi mu nzira itsinda intambara uko ije. Ndetse turi no mu nzira ikabakaba kuri buriya bumwe bwuzuye, bwuzuye sinzi ko navuga ko bujya bwuzura, ariko iyo bigeze ku gipimo, iyo uri kuri 40%, 50%, 60% ntabwo ari kimwe nkaho uri kuri 90 n’ibirenga ku ijana. Iyo wageze aho wavuga ko wahageze. Ntabwo rero twagera ku iterambere, ntabwo twagera ku mutekano uhagije wacu, tudakomeje bwa bumwe, tudakomeje kugira ngo umuntu wawundi navuze nahereyeho, uko yireba abe areba n’abandi. Icyo yifuza, abe acyifuriza n’abandi, nagera ahashimishije yumveko n’abandi ni batageraho bumva bishimye nawe buriya ntabwo arahagera.
Icyo nshaka kurangirizaho kuri icyo gitekerezo ni iki rero; ni uko akenshi biroroha mu mvugo. Buri wese arabyumva. Iyo ari ikiganiro iyo ari ibitekerezo umuntu atanga, birumvikana. Buri wese usanga abyumva. Buri wese arabisobanura ndetse bikagaragaza ko abisobanukiwe.
Ikibazo gihoraho iteka, ikibazo gitinza byose ni ugutera intambwe, ukava kuri kwa kubyumva ukagera ku kubishyira mu bikorwa. Twagira dute? Twahora dutera intambwe dute kugira ngo dushyire ibintu mu bikorwa? N’uwabyumvise, n’ufite inshingano, n’ufite amahirwe yo kuba ariho kandi ubundi izo ntambara zihitana benshi, abigira ibye ate? Bimuyobora bite mu bikorwa? Ibikorwa bivamo ibintu bigaragara bitugeza hahandi twifuza ku iterambere, ku bumwe, no ku mahoro.
Muri iyi minsi ishize itari myinshi, nagiye mpura n’abayobozi bayobora ibihugu bimwe, mu biganiro, ibihugu binyura mu bibazo nk’ibyo twanyuzemo, tukaganira. Muri ibyo biganiro bakambwira bo uko bameze, bakambwira imbaraga bamaze kubaka, ukuntu umwanzi bamugejeje kure, bamutsinda, ndetse biteguye no kurangiza icyo kibazo cy’umwanzi. Ndababwira nti njye ntabwo mpanura ariko nshobora gutanga ibitekerezo nk’ufite ibyo yabonye, nk’ufite ibyamubayeho.
Mwahoze muvuga uwariraye, njye nkunda no kongeraho n’uwarigenze, ariko uwariraye ubwo ni ijoro, uwarigeze njye mba mvuga ishyamba. Byombi ufite icyo ubihuriramo nacyo. Uzi uri mu ishyamba ugenda wenyine ibyo ushobora guhura nabyo? Murabizi? Mu ijoro cyangwa na kumanywa, iyo uri mu ishyamba wahura n’inyamaswa, wahura n’abantu batari beza, ubundi abeza ntacyo baba bakora mu ishyamba, abadafite imigambi mibi. Na rya joro rero, abagenda ijoro naryo baba bavuga icyo ushobora guhuriramo nacyo kitari cyiza, n’uwo mwijima bawugendamo.
Nuko abo bantu ndababwira nti, bitewe n’ijoro naraye, n’ishyamba nagenze, n’ibyo nahuriyemo nabyo, kuba urwana n’umwanzi, ukamutsinda, ndagaruka kuri cya kindi nahereyeho, utsinda urugamba ariko ntabwo uba utsinze intambara. Ndababwira nti, utsinda intambara iyo wowe n’umwanzi wawe mwese mubonye amahoro. Ni ibyo byose dukora natwe ku Rwanda. Tugomba gutsinda urugamba, ariko kandi tugomba no gutsinda intambara kugira ngo tubone umutekano n’amahoro ku Gihugu cyacu. Kandi ibi ntekerezako tugenda tubigeraho.
Ibyo rero nabyo ndongera nsubire inyuma gato, navuzeko kubyumva byoroshye, kubikora ari byo bigoye kandi kuri buri wese. Ndashaka kuvuga ko uko twicaye aha twese, abayobozi mu nzego zitandukanye z’u Rwanda, waba uba hanze waba uba mu Rwanda, igihe buri wese atarumva ati ariko njye aho nkora, ibyo nikorera byanjye bintunze, umuryango wanjye, mu nshuti zanjye, dukora dute? Dukorana dute? Tuganisha he muri ya nzira? Tugera he? Ugomba no kwipima, hagomba kubaho igipimo uvuga uti tumaze, turagenda dutya. Intege zacu zingana iki? Intege twaba dufite tuziterwa n’iki? Twazubaka dute? Byose uganisha kuri ya ntego rusange duhuriyeho.
Kandi intego yo ni imwe. Intego ikubiyemo bya bindi bitatu navuze. Ni ubumwe, ni iterambere, ni stability ni umutekano usesuye. Buri cyose ukora, utekereza naho uganisha. Dushobora gutandukanya imyumvire mu mikorere. Uko turi aha dushobora kuba dufite ibitekerezo bitandukanye. Bivuga ngo njyewe ariko kugera kuri ibyo bitatu nanyura hariya, undi ati njye numva nanyura hariya, undi njye ndumva hari ibindi twakora. Aho dushobora gutandukanya. Ariko ntabwo nzi ko dutandukana ku gushaka umutekano, ku gushaka iterambere, cyangwa se kuba dushaka ubumwe kuko ni cyo gihugu.
Ubumwe bivuze Igihugu, abagituye biyumva ko ari icyabo kimwe. Abantu rero barabivanga rimwe na rimwe bikavamo ibindi bibazo. Kuba twatandukanya imyumvire n’inzira twanyura kugera kuri ziriya ntego dusangiye twese ntabwo bikwiye kuba bituviramo ikibazo. Dushaka uburyo twahuza izo nzira zitandukanye ariko tukagera kuri ya ntego duhuriyeho.
Umuntu uzahaguruka akabwira abantu ati njye biriya abantu bavuga simbyumva, simbishaka ntabwo mbikeneye, uwo ni wawundi wigize umwanzi, nyine aba yagiye hariya yigize umwanzi w’Abanyarwanda, w’Igihugu. Uwavuga ati njyewe ibyo bavuga by’iterambere ariko ni ibiki? Ninde ubikeneye? Aho niho umuntu aba yigize umwanzi bikagaragara. Uvuga ati ariko amahoro ni iki? Bivuze iki? Uwo ni wawundi nanohe abantu bagomba guhuriraho bakarwanya.
Hari ubwo rero abantu babivanga, kuba wowe ushaka kunyura mu nzira yindi, itajyanye n’iy’undi ndetse bakanabyumvamo cyangwa se bakabikoresha ko hatavamo amahoro cyangwa se ubumwe, cyangwa se iterambere.
Mu byo umuntu yiga mu buzima bwe n’ibyo anyuramo, ntabwo nzahwema kubasaba, kubera ko nabibonye ko bifasha cyangwa biturutse kuko umuntu yifashe cyangwa abantu bifata. Muzi ikintu bita mu Cyongereza Humility, humility mu Kinyarwanda cyuzuye ni iki? Kwiyoroshya. Kwiyoroshya cyane cyane mu buyobozi ni ikintu gifite agaciro gakomeye. Ni ikintu cya ngombwa. Kwiyoroshya. Iyo mu buyobozi, iyo mu bantu, hatarimo kwiyoroshya, hari ikibazo na byabindi nahoze mvuga ntabwo bigerwaho mu buryo bworoshye. Kuko iyo habuze kwiyoroshya, kandi kwiyoroshya ntabwo bivuze ngo, sinzi ukuntu abantu babyumva; kwiyoroshya ntacyo bikwambura, nta nabusa, ahubwo byongera imbaraga. Kwiyoroshya bitera imbaraga ntabwo bikugira, ntabwo bigutesha agaciro. Ariko iyo hatari ukwiyoroshya icyo bivuze ni iki? Icyo bivuze ni ukuvuga ngo uwo byabuzeho, uwo bitabonekaho, ni we witekereza gusa, ntabwo atekereza abandi. Ni cyo bivuze.
Hari ababibonamo inyungu, ariko izo nyungu ziba ari iz’igihe gito. Ntabwo izo nyungu zimara igihe. Ntizimara igihe kandi zifite ibindi zangiza. Iyo wabonye izo nyungu, hari undi watakaje, hari abandi batakaje. Ni cyo bivuze. Aho wungukira abandi batakaza, birakugaruka byanze bikunze. Bitwara igihe gusa ariko birakugaruka. Ugiye wowe ubona inyungu, ugakira ukamererwa neza, ukubaka inzu ugashyiraho urupangu, ukazitira, ukagira inyanja y’abandi ikuzengurutse bose birirwa bashaka kurunguruka ikiri muri urwo rupangu, bo badafite icyo bafite, bajya kubona bakabona usohotse mu rupangu wowe umeze neza, useka, wishimye nabo uri kumwe nabo usohokanye muri urwo rupangu, cyane cyane uri umuyobozi, iyo nyanja y’abantu ikuzengurutse, uko bameze akababaro baba bafite kuko bameze, icyo bifuza batabona, badafite, babona ko ari wowe wakibabujije. Babona ko ari wowe wagitwaye ukakigira icyawe. Niyo byaba directly atari byo. Abakuzengurutse niba bashonje bakabona wowe usohoka wishimye, baranabikubonamo iyo uhaze bikugaragaraho ku maso, ndetse bakabona urajugunya, wafashe bimwe urahaga ibindi urajugunya, bariya bantu bagucira urubanza, bagucira urubanza aho ngaho. Ariko, urubanza baguciriye, ntabwo ruherako rusohoka ngo ubibazwe ako kanya. Ariko amaherezo birakugaruka, byanze bikunze.
Iryo ni isomo nibwira ko abayobozi twajya duhora twiyibutsa. Abenshi kandi rightly so bageraho bakanavuga bati ariko uriya, niba uri umuyobozi muri leta, kuriya ameze bigomba kuba biva muri ya misoro twishyura twiyushye akuya, duhura n’abasoresha duhura n’abapolisi badufata tugira dute. Ibyinshi ni hariya bijya, bijya kuri bariya bantu. Niyo directly byaba atari byo. Ntabwo ubyifuza ariko wabahaye uburyo, wabahaye aho bahera gutekereza batyo kubera icyo bakubonaho, kubera ibyo babona ndetse rimwe ubakorera iyo baje ku kazi bagushakaho serivisi. Ku nzego zose. Umuturage agiye ashaka serivisi aha naha, ahuye n’abakozi ba leta, ikintu cya mbere ahuye nacyo ni ukumwuka inabi; we sha, urajyahe, dore uko gisa! Maze abantu bo nyine kubera ko baba bafite n’akababaro muri ibyo bashakisha, ariyumanganya akakwihorera ndetse rimwe agaseka akakubwira “Nyakubahwa”, akaba ari we usaba imbabazi kandi ari wowe wakoze amakosa. Ibyo ntushobora kubikira, amaherezo birakugaruka. Bigaruka wowe ubikora, byakorwa n’abantu benshi, bikagaruka igihugu ubwacyo byanze bikunze.
Buriya bumwe rero tuvuga, Unity Club, ubumwe, ni ubumwe bufite ikihe gisobanuro? Ubumwe igihugu gishaka, kirashaka ubumwe bw’iki? Ubumwe burimo iki? Burimo nyine imbaraga, ibyo batubwiye. Burimo ingufu, burimo ingufu z’igihugu mu guhangana na biriya bibazo. Ariko iyo ukora ibyo ngibyo bidashyitse, uravana ingufu mu bumwe ahubwo ntibubeho, nyine ntugere ku byo wifuza.
Naho politiki ya njyewe, njyewe natekereje ntya, njyewe biba bigomba kumera bitya, okay ni byiza. Wenda uko utekereza ni bizima. Fine, ariko wibyirundaho gusa ngo bibe personal, bibe wowe. Wowe ni wowe kubera undi. Uri wowe kubera ko n’undi ari undi.
Sinzi mu byo Bamporiki yavuze, iby’ubuyobozi yabyise iki, umutware. Umutware burya nta mutware ubaho utagirwa n’abo atwara. Ntabwo bibaho. Umutware, uba umutware mwiza wabigizwe nabo utwara kubera ko bakwibonamo, kuko babona ufatanya nabo gukemura ibibazo byabo. Uba umutware mubi kubera ko abo utwara ari ko bakubona. Ugomba kuba hari icyo utabaha, hari icyo utabakorera, udakorana nabo uko bikwiye. Niyo ya judgement navugaga bagukorera, bagucira urubanza.
Naho ibya njyewe, njyewe wa kanaka, then bikava kuri wowe bikajya ko uri uwo kwa kanaka. Kanaka se ni iki? Harimo iki? Utari uwo kwa kanaka ni nde se? Ahubwo, niba ushaka kuba uwo kwa kanaka, ha kanaka izina ryiza, rizima. Bavuge bati kanaka uzi ko yumva abantu, uzi ko akorana n’abantu, uzi ko ari umuntu, uzi ko agira humility, uzi ko ashyira mu gaciro. Ubwo rero kanaka yabaye kanaka. Ni byo, buri wese arabyumva. Akaba uwo kwa kanaka. Rwose ni byo kubera ko ashyira mu gaciro nka kanaka. Yifata atya. Ibi byose bijya mu buzima busanzwe, bijya muri politiki, bijya mu mikorere, bijya muri leta, bijya ahantu hose. Ni ko bimera.
Kandi rero reka mbereke, turabimenyereye buri wese hano afite testimony yatanga, afite ubuhamya yatanga, ahantu mujya hose bavuga bati u Rwanda… hari ubwo njya nsetsa abo dukorana, hari ubwo mba ngira ngo rimwe na rimwe mbatere n’umujinya bashobore gukora ibirenze ibyo bakora. Gukora ibyiza erega, u Rwanda ntabwo rushimwa gusa kubera ko ari ineza abantu barugirira. Hari ibyiza, birahari hari n’ababikora. Hari ibimaze gukorwa rero. Ni yo mpamvu izina ugera aho ari ho hose rwose ntabwo byigezeho ngo u Rwanda rumenyekane ku isi hose. Bibayeho kabiri gusa: u Rwanda rwamenyekanye kubera ububi bwacu muri 1994, izina rikwira hose ku isi yose turamenyekana ariko ku mpamvu zitari nziza.
Ubu, nta hantu wajya aho ari ho hose… birantangaza kuko hari abantu babikubwira, birirwa babikubwira ngo yagiye muri biriya birwa byo mu Nyanja ya Pasifika mu bilometero 10,000 uvuye hano, anyura ku kibuga cy’indege babonye passport bati uri Umunyarwanda, u Rwanda? Bati ni byo. Birashoboka. Bati turashaka kuzaza iwanyu kuza kureba. Aho tugeze hose batangaho u Rwanda urugero, kuri ibi, kuri ibi. Ni ukuvuga rero ko hari ibimaze gukorwa. Ariko, icya mbere, ntabwo bihagije. Iyo ntera abantu bacu umujinya rimwe na rimwe ngo twongere, nko gushyiramo, gukoresha booster, kongeramo imbaraga.
Ndababwira nti ariko, njyewe iyo ngeze hariya bakambwira ngo “Uri Perezida w’u Rwanda”, ndababwira nti… mbura aho njya kuko nzi ibyo twirirwamo. Ndavuga nti “Ye mva mu Rwanda”, bati muri ibitangaza, muri ibiki. Ngashaka aho njya. Nkavuga ariko se, aba bantu bazi ibyo twirirwamo? Aba bantu bazi ibyo abantu muri za minisiteri, ahantu hose muri za serivisi zitangwa nabi, abantu bazikubitiwe, bazitonganiwe, bazitukiwe, twirirwa duhangana nabyo buri munsi, barabizi? Umunsi babimenye?
Ariko, wakwishimira kuvuga ngo baranyogeza ko ndi igitangaza, kubera ko ndutaho gatoya utameze neza? Mba mbivugira rero kugira ngo abantu tugire n’iyo humility, tutirara. Iyo wiraye havamo no kwirata, havamo rero no gusubira inyuma, na kakandi kari kariho kakabura. Rwose ndagira ngo ibyo dukora byose, ibyo tujye tubizirikana, bijye bitugaragaraho, bijye bitubonekaho. Tugerageze gukora, kandi ibintu bimwe bisabwa kugira ngo dukore neza, kandi ku buryo buri sustainable, buhoraho. Ndetse ibyinshi bizanaturuka, kubera ko uko twebwe dukura, tugenda dusaza, tuvamo, hari abaturi inyuma, barumuna bacu, hari ababari inyuma, abana bacu, hari … abo bana bagira aho bagenda bakandagira nabo bari muri ya nzira. Nitudashyiraho inzira nziza se baza, kubabwira ngo nimwishakire iyanyu, ntabwo birimo sustainability, ntabwo ari ibyahoraho, ntabwo ari umuco. Kuko turubaka umuco, turubaka igihugu, turubaka ubumwe, turubaka amajyambere, turubaka umutekano ariko ku buryo buhoraho, burambye. Kugira ngo burambe rero ni uko ukuramo akarenge kawe, undi agashyiramo ake. Ariko ugomba kuba uri mu nzira igana ahakwiye.
Ibindi tubona hirya no hino, U Rwanda aho rugeze tureke kurusubiza inyuma. Kandi icya rusubiza inyuma, ni utuntu duto nkutwo ngutwo, tutagiye tuturandura ngo tutuvemo. Hari uwavuze gukunda, mugire gukunda igihugu, ukunde mugenzi wawe, ukunde umuturanyi, ukunde uwo mukorana, kandi gukunda ntabwo bivuze ngo ushake kuba nk’undi. Oya, ba wowe uko umeze, uko uri, uko ushaka, ahubwo uhore uharanira kugira ngo utere imbere bibe byiza kurushaho.
Hanyuma Igihugu cyacu, ubundi mu buryo, ibyo ngibyo turamutse tubyumvise, tukabiharanira, kandi dufite ubushobozi bwose burangiza ibyo bibazo navuze. Ntaho wajya kugura ibyo Bamporiki yahoze yita intekerezo nzima. Intekerezo nzima ntaho bazigura. Hari aho mubizi? Hari aho murasanga biri mu iduka ngo ugiye kugura intekerezo nzima? Niyo usanzemo ibitabo, urasoma, biguha kumenya, ariko kumenya ntabwo biguha intekerezo burya. Intekerezo iva mu biganiro nk’ibi ngibi turiho tuvuga. Intekerezo nzima ntabwo ziva mu bitabo. Ibitabo se abantu ntibabisomye byinshi uko turi aha ngaha hari icyo tutazi, dushyize hamwe ubumenyi dufite hari icyo tutazi? Nonese byadukemuriye icyo kibazo? Umuco, agaciro, gushaka kugira icyo ugeraho, wigezaho, ngira ngo nicyo cyatugirira akamaro.
Reka rero, natinze gatoya ariko ndabashimira ko mwanyihanganiye. Ariko turahorana n’ubundi kubabwira ibyo ntekereza cyangwa ibyo numva byatugirira akamaro, byo ni ibihoraho. Namwe ubwo mushyiraho akanyu, cyangwa muzajya mutubwira, cyangwa mwabibwiye n’abandi, cyangwa mwabiganiriye n’ejo ntahari. Ariko ibyo byari ukongeraho umusanzu wanjye nanjye. Ndizerako tuva aha buri umwe ari uwo ari we, yumvako kuba we ni byiza ari uko atekereje icyo undi ari cyo nawe, tukabishyira hamwe, tugakomeza inzira nziza yo kubaka Igihugu cyacu.
Murakoze cyane!