• Banyarwanda, Nshuti z’u Rwanda

Ndabasuhuje mwese kandi mbifurije umunsi mwiza wo Kwibohora.

Imyaka 27 irashize, Abanyarwanda twishyize hamwe tubohora igihugu cyacu.

Kuva icyo gihe, twiyemeje gukorera hamwe buri munsi kugira ngo twubake umuryango Nyarwanda ndetse duhindure u Rwanda igihugu cyiza kuri buri wese.

Mfashe uyu mwanya ngo mbibashimire.

Uyu munsi, u Rwanda ntabwo ari igihugu ku ikarita gusa.

Kuri twe, bivuze igihugu buri wese yishimira, kandi kimuteye ishema, kinamukeneye.

U Rwanda tubona ubu rusobanuye icyizere, rusobanura ko dufatanya, buri wese akita kuri mugenzi we.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi watashywe uyu munsi, kimwe n’indi mishinga ijyanye no guteza imbere abaturage, yakozwe n’ingabo z’igihugu, ku bufatanye n’izindi nzego, birerekana ugushyirahamwe nk’Abanyarwanda, kandi twarabigize umuco.

Ndashaka nabyo kubibashimira.

Uyu mwaka ntitwashoboye kwizihiza isabukuru yo Kwibohora uko bisanzwe.

Ni nayo mpamvu tugomba gukomeza urugamba rwo kurwanya ubwiyongere bwa Covid muri iki gihe.

Ubu ni ngombwa, ndetse ni ngombwa cyane ugereranyije n’ibihe byatambutse gukurikiza ingamba zishyirwaho na Minisiteri y’Ubuzima n’ibindi bigo, hagamijwe gukumira ikwirakwizwa rya Covid no kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda.

Turashaka ko Umunyarwanda wese agira ubuzima bwiza kandi akisanzura bityo akabyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu gihugu, haba mu burezi, mu gushaka akazi, no kwihangira imirimo.

Ibikorwa byacu byo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho myiza bigomba gukomeza, kandi bikihuta.

Iterambere ntirigarukira mu gihugu, tugomba kurenga imbibi z’igihugu.

Turashaka gukomeza guteza imbere ubufatanye bushingiye ku bwubahane n’iterambere yaba hamwe n’abaturanyi bacu, mu karere ndetse no ku isi yose.

Kurwanya no gutsinda Covid ni imwe mu nzira yo gukomeza ibikorwa byo Kwibohora.

Muri iyi minsi tugiye kubona izindi nkingo, zidufasha kongera ubwirinzi bw’umubiri, duhereye kubarusha abandi ibyago byo kwandura Covid.

Turifuza ko zigera no ku Banyarwanda benshi uko bizagenda bishoboka.

Ariko mu rwego rwo kwigira, turakora ibishoboka byose ngo twubake ubushobozi bwo gukora inkingo n’indi miti mu Rwanda.

Ibi bizagabanya guhora twiringiye imiti ituruka hanze y’igihugu itabonekera igihe cyangwa itangwa hagendewe ku zindi nyungu. Ariko birasaba igihe kandi tugomba kwihangana.

Hagati aho, buri wese afite uruhare runini mu kuba maso, no guhindura imikorere kugira ngo tubashe kugabanya ibyago byo kwandura iyi virusi yandurira mu mwuka.

Tugomba kumva akamaro ko kwirinda ubwacu, no kurinda abandi, kugira ngo igihugu cyacu kibashe gutsinda vuba iki cyorezo.

Abanyarwanda, dufite byinshi tugomba gukorera hamwe, kandi dukwiriye kugira icyizere cy’ejo hazaza heza.

Twizere ko tuzakomeza uru rugendo hamwe.

Reka nongere mbashimire, kandi mbifurije mwese ubuzima bwiza, n’umunsi mwiza wo Kwibohora.