Mwiriwe neza.

Tumaze kwakira indahiro y’abacamanza bo mu nkiko zitandukanye.

Mu by’ukuri izi nshingano barazisanganywe. Igishya gusa ni uko bagiye kuzikorera mu zindi nzego z’ubucamanza.

Ndagira ngo mbashimire kandi mbifurize imirimo myiza.

Ubukungu bw’Igihugu cyacu bukomeje gukura no kwaguka. Uko bukura ni ko ibyifuzo by’Abanyarwanda n’ibyo bateze ku Gihugu cyabo nabyo byiyongera.

Urwego rw’Ubutabera rugomba gukurikiranira hafi iryo zamuka ry’ubukungu n’indi mibereho y’abanyarwanda, bukabigiramo n’uruhare. Naho ubundi inshingano zaba zitumvikana batagize urwo ruhare.

Nabaha n’ingero:

Intego zacu zo mu ikoranabuhanga ntizagerwaho tudahanganye n’ibyaha bikorerwa kuri murandasi.

Ishoramari n’amasezerano mpuzamahanga bifasha mu gushyigikira ubukungu. Ariko ibyo biba iyo hari ikizere cy’uko ibyasezeranijwe bizaboneka. Bigashingira kandi ku uko ubutabera bukurikirana ibyo bikorwa, n’ahakozwe amakosa agahanwa.

Amabanki ntashobora kubaho niba abayafitiye imyenda bakoresha inzego z’ubutabera gutinda kwishyura, cyangwa ntibanishyure na busa.

Amasezerano ntacyo yaba amaze niba ubutabera budashobora kwizeza ko abagerageza kuyatesha agaciro, batubahiriza amategeko, bakumirwa, bakanabihanirwa. Ndetse kenshi iyo bibaye ngombwa bakabihanirwa biremereye bituma bakwirinda kuzabisubira cyangwa se n’abandi kugana iyo nzira.

Nanone, abaturage batakaza ikizere mu butabera iyo babona ko kurangiza imanza bitubahwa kuko harimo ruswa n’ubundi buriganya. Aho gukemura ibibazo bikazamura izindi manza nyinshi.

Inzego z’ubutabera rero zigomba gushyigikira iterambere n’umuco wo kubahiriza amategeko. Ibyo byose ni nabo bikwiriye kuba biheraho bikabagaragaramo ko bubahiriza ubutabera, bubahiriza n’amategeko ubwabo bityo no mu batuye u Rwanda bikabanezeza ko bafite uwo baregera, bafite ubarenganura, bafite ukuri kandi kubashoboresha imirimo yabo bikorera muri rusange.

Twishimiye ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 37 ku isi yose mu gipimo mpuzamahanga cy’uko ibihugu bigendera ku mategeko. Ukuntu ibihugu bigendera ku mategeko, bishyirwa ku rutonde ku isi hose, bikerekana uko abantu bakurikirana. Wenda 37 ku isi hose ku ruhande rumwe turabishima kubera ndetse aho tuvuye twebwe nk’Igihugu n’ibindi. Ni ibintu byiza. Ariko, urumva kugera kuri 37 hari umwanya munini wo kugenda dutera intambwe yindi tugana kuba mbere. Ariko nanone ibi bivuze ko hakiri byinshi byo gukorwa mu kurinda ibyo twagezeho ndetse no gukomeza kubyubakiraho tukagera ku byo twifuza bindi tutarageraho.

Ingamba ziriho, nk’iz’urwego rw’Abunzi, zikwiye kwihutishwa, kuko zitanga uburyo bwiza bwo gukemura impaka n’amakimbirane, zikumvikanisha abantu, hatagombye kuba impaka nyinshi cyangwa nibyo bagomba gutanga bibahenda. Icyo gihe bishoboka ko ibibazo byakemurwa abantu batagombye kujya mu nkiko ibintu bikaba urukururane kurushaho, cyangwa se hakazamo kumva ko ubutabera butabakorerwa uko bikwiye. Urwo ni urwego rwiza rero ruherwaho mbere yuko abantu bajya no mu nkiko uko tubizi.

Iyo abaturage, uko baba bangana kose, babona ko Urwego rw’Ubucamanza rurimo ruswa, rudakora uko bikwiye, kandi rukoreshwa n’abafite ubushobozi cyangwa imbaraga, bikagira iryo zina bigasa gutyo; tugomba kwibaza impamvu abaturage cyangwa abatuye u Rwanda babibona batyo, tugashaka icyakorwa kugira ngo ibyo bihinduke.

Ndagira ngo rero nongere nshimire mwese abamaze kutugezaho indahiro no kubizeza inkunga n’ubufatanye uko bizaba bishoboka kose bityo tugatera imbere nk’igihugu, nk’Abanyarwanda.

Ndabashimiye rero Murakoze.