Muraho neza mwese
Banyacyubahiro muri hano, guhera ku bo mu nzego nkuru z’igihug cyacu, aba diplomats bahagarariye ibihugu byabo n’indi miryango mpuzamahanga, banyacyubahiro mwese n’Abanyarwanda badukurikira. Ndabanza nshimire abamaze kutugezaho iyi ndahiro. Ubusanzwe bari basanzwe bafite indi mirimo bakoraga, ubu ni ugukomeza rero mu zindi nzego gukora imirimo yindi uko bikwiye.
Ngira ngo tubisubiyemo kenshi, iyi mirimo dukora dukorera igihugu cyacu, dukora mu nzego zitandukanye, birumvikana biraterwa naho tuva nk’igihugu naho twifuza kugana. Hagati aho rero nanone biterwa n’imikorere yacu, n’ubushobozi, bagomba kongeramo n’ubushake.
Ubundi byari bikwiye kuba byumvikana rwose bitagomba gusubirwamo buri munsi, ariko iyo bigeze mu bikorwa n’ibiva muri ibyo bikorwa, niho bigaragarira ko wenda ibyo tuba twibwira ko biba byumvikana cyangwa se ko byoroshye kumva ko atari ko bigenda.
Abantu benshi kubusanya imvugo n’ingiro, no kugera ku ntego kenshi si ko tubibona. Ariko ntibibuza kubisubiramo kugira ngo umuntu akomeze avuga uburemere bw’ibyongibyo tuba dukwiye gukora kenshi wenda tudakora. Ndetse tudakora rimwe na rimwe atari uko hari n’impamvu igaragara yumvikana yabitubujije. Oya. ni impamvu nakubwira, twibagiwe. Ubu se wibagirwa buri gihe?
Kwibagirwa birashoboka. Abantu baribagirwa, ariko wakwibagirwa buri gihe? Wakwibagirwa mu bikomeye se? Ibintu abantu bashobora gutakazaho ubuzima, ibintu bishobora gutuma abantu batakaza ubuzima ukibagirwa? Umuntu, ibintu byapfa kuri wowe wibagiwe! Cyangwa se, wibanje? Mu byo watekegerezaga byose ntabwo watekerezaga abantu ukorera. Wihereyeho, inyungu zabaye izawe, iby’abandi bazategereze byabageraho bitabageraho. Wibanje, wabanje abo wita abawe, abandi Banyarwanda uko byagenda kose ibyo bizaba biza nyuma.
Ni ho ibintu bigwa, ni ho bipfira. Uburangare. Ndagenda mbaha ingero nkeya. Ibi ngibi dufasha abantu batishoboye, tugashyiramo imbaaraga nyinshi tugakora ibishoboka, tukabubakira amazu muri porogaramu zitandukanye, tukagira ibyo tubaha bakoresha kugira ngo bibatunge cyangwa se abo twagiye duha inka ngo bazitunge, zibatunge… bityo. Wajya gukurikirana, ubwo gukurikirana nabyo birakomeye ubundi, biragoye. Gukurikirana, ku bayobozi biragoranye. Ariko aho abantu bazaremberaaa hakagira ubivuga, amazu twabubakiye twabashyizemo, amwe, bamwe, ayo mazu yabaguye hejuru cyangwa se akagwa gusa kuko yabuze gikurikirana ngo niba hari ikitaratunganye gitunganywe.
Inka zatanzwe, zahawe abaturage, ukazasanga abayobozi nibo bazitwariye. Barazihaye. Abo bagombaga kuziha batahira aho, batahira ubusa, ntihagira ikibageraho. Birahari, birazwi. Iyo za Nyagatare, mu midugudu, abayobozi bakwiriye kuba bakurikirana ibyashyizwemo kugira ngo bifashe abaturage ahantu bororera inka umuyobozi akaza akishyiriramo ize iz’abaturage zigapfa cyangwa zigashaka ahandi. Cyangwa se bakagomba kuzigurisha kuko badashobora kubona aho baziragirira kubera ko hose hatwawe n’umuyobozi.
Ejobundi aha, nkurikira, ndeba social media kenshi, nza kubona umuturage, abaturage batakamba kuri social media, bavuga inyamaswa zabamariye amatungo hafi na Gishwati, muri za Nyabihu ngira ngo. Mbibonye, mfata telephone ntelefona abayobozi bamwe. Mpera kub’umutekano, mbaza abapolisi: ibi bintu murabizi mwabibonye? Aha hantu murahaba, murakurikira? Bati twabibonye. Ibi byanditswe, n’igihe bimaze n’amatungo y’abaturage amaze kwicwa n’izo nyamaswa, murabizi? Mwari mubizi icyo gihe cyose? Rwose nta soni, nta ki, bambwira ko bari babizi. Umuyobozi nterefonnye wese akambwira ko bari babizi. Ndababaza, nti ok mwari mubizi, habaye iki, mwakoze iki? Ubwo bagatangira bakambwira noneho ko bagiye kubikora. Urumva ndavuga nti ntabwo ari cyo kibazo nabajije, ikibazo nabajije ni ukuvuga ngo mumaze igihe mubizi, mwakoze iki? Ntabwo nkubajije ngo mugiye gukora iki? Ndakubajije ngo mwakoze iki cyangwa mwabujijwe n’iki kugikora? Barambwira ngo icyo kibazo bakizi muri 2019 guhera uwo mwaka.
Hamaze gupfa amatungo arenze 50. Inyana z’inka, amatungo y’abantu, guhera muri 2019. Ubwo abayobozi, nk’ubwo iyo ndwara iba iri mu bayobozi umuntu ayivura ate? Ni iyihe? Muyumva mute? Kandi uko bigenda bikagera kuri buri wese uri hano, wicaye hano, n’abandi badahari. Ni ukuvuga se ko nta muyobozi uzi cyangwa ugera muri Nyabihu? Ubwo abayobozi bajyayo ariko bakajyanwayo nibindi bitari ukureba ibiri muri Nyabihu, ibibazo byo gukemura bihari. Guhera muri 2019, ubwo navuga nibindi byinshi bijya biza kuri social media. Ubwo nkabaza, abavuga ibijyanye n’ubuzima, ibijyanye n’uburezi, ubuhinzi n’ubworozi ubwo nkabaza, nkabaza abaminisitiri: ariko bite? Ibi mwari mubizi? Ibisubizo mbona, unambwiye ngo urabizi ariko ntacyo ubikorera, wabimenyeye iki se? Cyangwa se ubereye iki kuba minisitiri? Uvuze ngo ntubizi nabyo umuntu yakwibaza ati, uyu minisitiri uba hano cyangwa undi muyobozi uri aha utamenya ibintu biri mu gihugu bigirira nabi abaturage, ubundi we amaze iki? Abereyeho iki?
Najyaga kugira ngo wenda urareba nk’indwara ya Covid-19 yaciye ibintu, yatumye twambara udupfukamunwa. Iyo biza kuba babwambara ku maso, najyaga kuvuga ngo ntabwo babona, ariko nayo ifite icyo yadusigiye. Nibura dupfuka umunwa gusa ubundi ntabwo dupfuka amaso, ntidupfuka amatwi. Twari dukwiye kuba tubona, twari dukwiye kuba twumva. Ariko ngira ngo impamvu ni uko masks zipfuka ahantu mukoresha cyane hatagira n’ikivamo. Abantu baravuga cyane gusa kurusha gukora ngira ngo nayo yatugiriye neza idupfuka iminwa ngo wenda bareba ko twakoresha amatwi cyangwa amaso.
Abayobozi rero, kuza hano tukajya muri ceremonie, kurahiza abantu tukagira dute, nyine nkuko babyita ngo ni umugenzo, hhhhh. Ni umugenzo koko. Ni ukuza mukarahira mugafata idarapo mukisohokera. Abantu gukora n’ibyo barahiriye ni ikibazo. Bakwiye kugisuzuma cyangwa se nibura tujye dushyiraho abantu gusa, turange ku iradiyo no kuri tv abantu bitahire aho kuza hano gushuka abantu gusa. Kurahirira ibyo uzi utazakora nta kamaro byaba bifite. Amaherezo ngira ngo nzabasaba twekwirirwa turahira, dushyiraho abantu, dukore itangazo ku maradiyo twitahire tweguta igihe cy’abantu no kuza kubashuka. Abantu barahirira ibyo batazakora.
Ibyo reka mbe mbishyize iruhande. Nagira ngo mbonereho umwanya mbagezeho ibintu bimwe tutagiye tubonera umwanya wo kuganira mu ruhame nk’uku, kuganirira inteko iba ikwiye kubigezwaho ku buryo bw’umwihariko kandi ku mugaragaro, ndetse n’abaturage bakabikurikira. Ni ibikorwa by’u Rwanda. Reka mpere hanze y’igihugu cyacu. Ndaza kugaruka ku byo mu gihugu imbere dukora, cyangwa dukwiye kuba dukora nanone. Ngira ngo mpere ku karere nabo dufitanye, ibihugu dufitanye imbibi, umubano wacu.
Mpereye ku Burundi, ngira ngo ubushize, mwabonye abayobozi bacu bagiye bahura n’abayobozi b’u Burundi ku mipaka cyangwa I Burundi.
Vuba aha President w’ Uburundi anyoherereza ubutumwa, yohereza intumwa zizanye ubutumwa bwe, bashaka ko dukomeza nanone inzira yo gushaka kubaka umubano hagati y’ibihugu byacu byombi. Navuga rero ko hari intambwe igenda iterwa ishimishije. Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza, n’Abarundi n’Abanyarwanda babane uko bikwiriye, uko byari bisanzwe n’ubundi. Ndetse n’ibyajyaga bitera ibibazo bindi by’umutekano bijyanye no ku mupaka mujya mubikurikira muri za Kibiri-Nyungwe, ni ikibira kimwe, hari abantu bitwaje intwaro bambuka bagatera u Rwanda bakongera bakaburira mu kibira, ibyo turagenda tubyumvikanaho n’Abarundi uko tuzagenda icyo kibazo kugira ngo kiveho burundu. Aba biri inyuma rero bazarushaho kugira ibyago. N’ubundi ntabwo ari ikintu cyari kigoye cyane. Ni nka menace ariko ubundi ubwo biraza kurushaho gutungana. Ibyo ku Burundi ngira ngo naba mbirekeye aho ngaho, ibindi muzabigezwaho mu bihe biri imbere.
Hari Uganda, abaturanyi bacu bo mu majyaruguru nabo twari dufitanye ibibazo ndetse n’’igihe cy’umupaka, ntabwo ari wose, kuri Gatuna ariko ni cyo gice kinini gikoreshwa cyane cy’umupaka, hari hamaze igihe harafunzwe. Ariko ubwo mvuga ngo umupaka warafunzwe, navuga ko ari igikorwa u Rwanda rwakoze, rwafunze umupaka. Ku rundi ruhande hari icyatumye umupaka ufungwa. Ntabwo umupaka wapfuye gufungwa gusa, ngo abantu babyuke mu gitondo basange umupaka ufunzwe. Hari impamvu, hari aho byaturutse. Ikibazo rero iteka hahoze ari ukuvuga ngo umupaka ntabwo ushobora gufungurwa ibyatumye ufungwa bitabanje ngo bikemuke, bive mu nzira. Hanyuma muri iyi minsi ishize, habaho uburyo abanya Uganda batumye intumwa, ariko hari n’izindi zari zisanzwe ziza, izindi ntumwa zari zisanzwe ziza, bikaba impaka gusa zitagira gica.
Iyo ntumwa yazanye ubutumwa, mu biganiro twumvikana ko twese hari ibyo twakora, ndetse ariko jye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza ariko gufungura umupaka udakemuye icyatumye umupaka ufungwa ntabwo ari byo, nta nubwo byakunda. Habaho kwemeranya ko n’ibyateye umupaka gufungwa nabyo bigiye kwitabwaho.
Niba mwibuka, mbasubije inyuma gato, ni ukugeza aha si kera, Abanyarwanda muri Uganda barahigwaga nk’uhiga inyamaswa. Hakabaho ikintu cyitwa Abanyarwanda ngo bajya muri Uganda gutata, ni intasi. Ubundi ibyo najyaga mbyumva hari icyo mbiziho gito, byo gutata. Ariko gutata ukohereza Abanyarwanda bose kujya gutata, ukohereza abantu Magana, igihumbi, kujya gutata, ukohereza n’abana n’abakecuru… ikiguzi cya byo sinzi ko cyaba kingana n’ibyo waba ushaka muri uko gutata. Waba uri umuginga ukabije, kandi bikaba ko Abanyarwanda bahigwa cyangwa bahigwaga ni Abanyarwanda bitwara nk’Abanyarwanda bumva ko iwabo ari i Rwanda nta kibazo bafitanye n’u Rwanda. Ariko uwaba afitanye ikibazo n’u Rwanda ntabwo bamufataga, ntabwo yabaga ari intasi. Ariko no muri ibyo byo gutata ibyo nzi bikeya, ariko uko bimeze najya nohereza abagenda batuka u Rwanda kugira ngo noneho babakire neza babakoreshe. Naho gufata buri munyarwanda wese uvuga ko nta kibazo afitanye n’u Rwanda ukamwohereza gutata umuntu uzi gutata yakohereza noneho uvuga ko afitanye ikibazo n’u Rwanda.
Ibyo hanyuma n’abanzi bacu bakoreraga muri Uganda. Niba mwibuka neza, hari abantu bigeze gutera mu Kinigi, abasagutseho bakeya cyane, abandi bose bahasigaye bambuka bajya muri Uganda, barangije batubwira ko babafunze hanyuma tugiye kumva twumva ngo bageze muri DRC aho basubiye, nubundi niho bari baturutse. Ibyo byose tukabiganira n’Abanya Uganda, ariko tukabibwira abayobozi b’abanya Uganda. Ni byinshi cyane, ntabwo nirirwa mbisubiramo. Twababwiye rero ko nta kiruta ko twebwe twabana neza, kuruta ko bashyigikira cyangwa bakora ibintu bitagira icyo bibagezaho kuko abo bo bose, ari abari hano, ari abari hanze, ari abagira bate, niba bumvaga nanone mbibabwiye kenshi nta kintu na kimwe bashobora kugeraho ni iminsi yabo iba ibaze bagenda begera gusa nta kindi.
Ubwo rero iyo nzira nayo iriho, umupaka turawufungura, Gatuna … nanone birumvikana twawufunguye ku buryo, twaranabivuze no mu nyandiko twabibwiye nabo dukorana nabo, ni ukubifungura ku buryo twirinda na COVID-19 nayo. Ni ibyo gusa, Covid-19 nitugirira neza nayo […] kandi twanashyizeho tugomba kumvikana, abayobozi ba Uganda nab’u Rwanda barebana niby’ubuzima bakwiye guhura bagashyiraho uburyo icyo kibazo kijyanye na Covid-19 cyakwitwabwaho ku buryo bidatera ikibazo uruhande urwo ari rwo rwose rwaba Uganda cyangwa rwaba u Rwanda.
Ubwo rero umupaka warafunguwe, twarawufunguye. Muri Uganda naho hari ibyo batangiye bigaragara ko bavana za nzitizi cyangwa byabindi byatumye umupaka ufungwa bagenda babivana mu nzira. Biragaragara. Turabikurikiranira hafi. Turabiganira nabo. Ndibwira ko nabyo turi mu nzira nziza.
Ibya DRC ngira ngo naba mbyihoreye nkazabibabwira ubundi kuko bishobora kuba birebire cyane. Ariko nabyo turabikurikirana, turabikurikiranira hafi. Umwanzi wacu umaze imyaka irenga cyangwa igera kuri 25 aracyahari, aracyahari ku buryo ndetse ibikorwa byashyizweho bigiye kurwanya icyo kibazo bisa nk’aho ikibazo ahubwo bakiretse kigakomeza kigakura. Ngira ngo nabyo bishobora kuba birimo gutanga akazi k’abantu bamwe, bihoreho, bihoreho abantu babyishyurirwa ngo barakemura icyo kibazo. Naho ntabwo nshobora kumva na rimwe ikibazo gishobora kumara imyaka makumyabiri n’ingahe kigatwara miliyari mirongo ingahe z’amadorali ariko kigakomeza ari ikibazo kiri aho ngaho. Ubwo urumva ko hagomba kuba hari ibintu bitumvikana. Jye simfite uko nabisobanura. Ni yo mpamvu ntashaka kubitindaho cyane. Ariko, icyo nari bugarukeho, ni ukuvuga ngo ibyo ari byo byose, ari ibyagiye bituruka aho hose mu karere nari maze kuvuga, bigenda bikamara imyaka 3, 5 bikagaruka bikamara 3 cyangwa 5 bikagaruka bigahora bidushyira ku nkeke nk’u Rwanda, wenda bizakomeza simbizi. Ariko icyo navuga kandi mugomba kuba muzi, ni uko duhora twiteguye guhangana nabyo. Ibyo nta kibazo, ntibitubuza gutera imbere uko bikwiye. Niba ari ukuzabana nabyo gutyo igihe cyose tuzabana nabyo dukore … Ariko ubundi twebwe twifuza amahoro hano mu gihugu. Twifuza amahoro mu karere. Twifuriza buri wese amahoro. Ntawe twifuriza umutekano muke nta n’uwo twifuriza amahoro make. Ariko utwifurije intambara nayo turayirwana. Ibyo nta kibazo, ibyo nta kibazo rwose. Dufite abanyamwuga babyo babikora uko bikwiye. Haba hano, haba n’ahandi. Cyane cyane ndetse kubera twebwe ko turi agahugu gato, ubu doctrine yacu aho umuriro uturutse niho tuwusanga, ntabwo dutuma ugera hano kugira ngo, turi agahugu gato nta mwanya dufite wo kurwaniramo. Tuzarwanira aho intambara yaturutse bo bafite umwanya wo kurwaniramo. Ni ko bigenda.
Mvuye kuri ibyo rero navuga ibindi bibiri, nabyo mwari mukwiye kuba mwaramenye. Ni Central African Republic. Central African Republic dufiteyo ingabo z’ubwoko bubiri. Dufiteyo ingabo zikorera muri UN. Dufiteyo n’ingabo ziri mu buryo buri bilateral twakoranye n’igihugu cya Central African Republic. Impamvu yabo nayo, yaturutse ko hari ibyagombaga gukemurwa by’umutekano w’icyo gihugu tutashoboraga gukorera muri UN kuko muri UN iyo uyikoreramo uba utegekwa n’amatageko ya UN usa n’uhambiriwe amaboko. Ibyo rero twabonye tutazanyuranya n’amategeko ya UN, tuzayubahiriza. Ariko ibyo bindi byagombaga gukemurwa bidakurikije ubwo buryo. Tubikora muri bilateral arrangements.
Ubwo ni ukuvuga ngo mandate na rules of engagements ziratandukanye, hari iza UN hari n’iziri bilateral. Kuko iza UN, barakubwira ngo peacekeeping, so, iyo hatari peace what do you keep? What do you keep? So, ubwo rero ni ukuvuga ngo bilateral arrangement we create peace and then the peacekeepers can keep the peace. That’s what happened. Ariko byose tubikora twumvikanye n’ibindi bihugu cyangwa n’iyo miryango itugenga cyangwa tuba dukwiye kuba dukorana nayo.
Naho rero muri ibyo byombi hashoboye kuba umutekano muri Central African Republic ibibazo byaba bisigaye ni ibya ba nyiri igihugu. Ntabwo twajya muri politike z’igihugu ngo duhitemo umuyobozi cyangwa duhitemo ukundi babigenza. Ntabwo ibyo tubishinzwe. So, we create peace, we keep peace and that country’s institutions and people then will do whatever they want to do for themselves. That’s their business. At that point it’s none of our business; we do not get involved in politics of CAR or anything. No, we just get involved in peace and security matters under those two arrangements. Ni cyo twabikoreye. Ndagira ngo parliamentarians mubyumve, cyane cyane abari hano, mumenye how, mumenye uko instititions zanyu zindi zikora, n’Abanyarwanda ibyo bakora, ingabo z’u Rwanda n’abapolisi ibyo bakora n’izindi nzego z’umutekano ahongaho.
Hanyuma Mozambique. Mozambique naho hari hamaze iminsi hari ikibazo kinini, imitwe y’iterabwoba yaratwaye igice cy’igihugu kinini ahantu hitwa Cabo Delgado. Cabo Delgado province yonyine ubwayo iruta u Rwanda inshuro 3. Province gusa. Yari yaratwawe n’imitwe y’iterabwoba. Ba nyiri icyo gihugu basaba ibihugu bitandukanye ko byafasha gukemura icyo kibazo, harimo n’u Rwanda. Hanyuma natwe twemeza ko tuzabafasha, turabikora, igice kinini ubu cyabonye umutekano cya Cabo Delgado. Ingabo z’u Rwanda, abapolisi, inzego zindi z’umutekano zose zagiyemo zikorana n’abaturage, zikorana n’ingabo za Mozambique kugira ngo dukemure icyo kibazo. Nacyo navuga nka 85% cyarakemutse, 15% ni uduce dutoya tw’abo bantu basigaye bahunze bagenda bajya mu bindi bice batari barimo ubu barabakurikiranayo naho kugira ngo naho bahasukure neza.
Ikindi nakongeraho ni uko kubera iyo mpamvu hari abantu b’iterabwoba nabo twafatiye hano mu Rwanda, bakorana n’imitwe y’iterabwoba iri muri DRC y’aba bantu bitwa ADF. Niyo mpamvu ADF ari ikibazo ubundi cy’akarere. It’s a regional problem; it’s not a one country problem or two. So, twasanze abo bantu bakorana nabo bantu bo muri DRC bafite ibikorwa bashaka gukora hano mu Rwanda ariko twabafashe mbere y’uko babikora, ndetse bakavuga yuko icyo babikoreraga ngo ari uguhorera abo basangiye imyumvire n’ibikorwa bari Cabo Delgado muri Mozambique. Barabahoreraga bagira ngo rero bagirire nabi u Rwanda kubera ko rwagiye Mozambique kurwanya iyo mitwe. Ibyo rero nibyo bituma nabwo ikibazo duhanze ho amaso ni ikibazo cyo muri DRC. N’ubwo navuze ntaributinde kuri DRC, impamvu duhanze amaso muri DRC ni FDLR n’indi mitwe iri muri DRC ishobora kuvanga na ADF kubera already ubona ko hari connection. Ibyo tubihanze amaso. Ariko tuzabikemura uko bikwiye kuba bikemuka.
Hari aho twinginga, hari aho twumvikana, hari aho dusaba, hari aho naho iyo byarenze umurongo tutagira uwo dusaba, tugakemura ikibazo uko gikwiye gukemuka. Turacyari muri izo stages zo kumvikana, zo gushaka uburyo uko ikibazo kitureba twese dukwiye kucyumvikanaho. Ariko tutacyumvikanyeho kikavamo ko kigiye guhungabanya umutekano w’u Rwanda kubera ko abandi birengagije ibyo twabasabaga, ubwo nyine niho havamo ko dukora ibyangombwa gukora twaba twumvikanye, twaba tutumvikanye.
Umutekano w’u Rwanda ni priority. Muri priorities zose tugira umutekano ni wo wa mbere. Uza imbere kuko nta bindi byashoboka hatari umutekano. Umutekano rero abakomeza kwibwira ko tutawukomeyeho baribeshya. Bahitamo gukoresha media zo hanze, abantu bandi baba hanze bakageraho bagashyushya abantu imitwe gusa bakagira bate ndetse bamwe u Rwanda baruhinduye igikoresho, igikangisho bahora badukangisha u Rwanda, U Rwanda rwateye umutekano muke, Human Rights Rwanda, dictatorship Rwanda […] that had become a bad music we ignored. Yes, twe tugakora… iyo tuza kuba tubitega amatwi ntabwo tuba tugeze aho tugeze ubu. Turabireka bagasakuza gusa, ariko twebwe dukora ibikorwa and we let people argue with the facts, ntabwo tuzajya tujya kwa arguinga buri kantu kose ngo wagize utya, tukwisobanuraho… Iyo dufite umwanya tukwisobanuraho. Tubishakira umwanya. Ukantuka nkakwihorera. ubundi nkagusubiza bibaye ngombwa. So, if you want a fight we fight. So, what’s the problem?
Ariko kuri twe, ikintu cy’umutekano, abantu they joke, when they think… hari abantu ubona abo bose hanze, of course n’ibihugu bimwe bishaka kubashyigikira ariko bigakorwa n’isoni. Erega n’abo bashyigikiye nabo bakoza isoni. Bakihisha inyuma yabo bantu bakavuga ko ari abantu babujijwe amahoro, babujijwe amahoro na Kagame. Ndaho njye, n’iyo ugiye kuri internet nzwi ko ndi umuntu ubuza abantu amahoro. Ibyo nta cyo bintwaye jyewe. Uzajya uza unsange, nta kibazo. N’abo tubabarira hano, bamwe bari mu buroko bafunze, bari aho ba b’abajenosideri basohoka bakaba bamuhinduye umu democrat ngo ni umuntu urwanira freedom. Umujenosideri urwanira freedom? How? Iyo ubona abantu barakubabariye, ugasanga akarimi karavuga gusa, ibyo ntacyo .. abo bandi bose bari aho bari hose buriya bazarinda basaza twibereye hano, twikorera natwe. Buri wese imyaka ye iragenda, ariko iyanjye izagenda ndi mu gihugu, hhhhh izagenda … uzi gusazira iwawe no gusazira…, icyo bita kwangara. Kwangara mu Kinyarwanda murakizi? Gusaza wangara ngira ngo hari…. ubu rero n’abemera Imana nibagerayo Imana izabibabaza. Izabababaza ngo kuki wangaye, wangazwaga n’iki?
Hanyuma rero icya Mozambique, icyo nifuzaga kubabwira ni uko… ariko ni hombi, biragenda bitwara igihe. Ni ahantu tubona bizatwara igihe ntabwo nabura kubateguza ngo mbabwire ko bizatwara igihe kugira ngo iby’umutekano…wo kuwusubizaho biroroshye ariko gutegura abo twafatanyije nabo kugira ngo bashobore guhangana n’ibibazo byabo mu bihe biri imbere ni byo bizadutwara umwanya. Ni byo bizadutwara umwanya, haba muri Mozambique, haba no muri CAR, dushobora kugirayo igihe dutwara. Ngira ngo mube mubizi, mube mubyiteguye. Ariko nta n’icyuho bidusigira hano. Kuvuga ngo abantu bagiye hanze gukemura ibibazo by’ahandi bafatanyije na ba nyiri ibibazo ariko bibagirwa hano, hano ntabwo tuhibagirwa. Ni ho hambere duhera. Nta kizahungabana na busa.
Ndagira ngo gusa mbibateguze kandi buri wese dushoboye gukorera hamwe kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere, ubwacu hano mu gihugu dutere imbere, dutere imbere dufatanyije n’abandi dukorana nabo, tugire umusanzu dutanga byafasha. Dukomereze aho rero, naho ibindi ni ibintu byoroshye ntihakagire ucika intege cyangwa ngo yibwire… buriya hari ubwo mujya mureba mugasanga hari igihungabanye? Byaba ari ukureba nabi. Mujye muvana,..masks muzivane ku maso muzishyire ku munwa n’amazuru gusa, ibindi murebe uko ibintu bikwiye kuba biboneka. Sibyo? Reka ndekere aho rero natinze cyane….
Mugire umunsi mwiza.
END